• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru» Nyuma y’imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’ u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona “amabanga ye” ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo?

 Nyuma y’imyaka  hafi 27, Edouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe w’ u Bufaransa arashyize  yemera gushyira ahabona “amabanga ye” ku bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ariko se aracyari  amabanga koko, cyangwa ni ibisigazwa byayo?

Editorial 06 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Kwemera gushyira ahabona inyandiko z’ibanga nyuma y’imyaka ikabakaba 27 yose, abasesenguzi babibonyemo andi mayeri yo guhakana uruhare rw’uBufaransa n’abari abayobozi babwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo basesenguzi baribaza impamvu Edouard Balladur w’imyaka 91(ushobora no kuba yumva ntacyo akiramira kubera iza bukuru), yategereje imyaka ingana gutya ngo ashyire “ukuri” hanze, bagakeka ko muri icyo gihe cyose amabanga nyayo yari agikamurwa,  hakaba hasigaye ibikatsikatsi biterekana ukuri na guke.

Koko rero imyaka ikabakaba 27 irashize abari abategetsi b’uBufaransa cyane cyane abo ku ngoma ya Perezida François Mitterrand, barwana no kwerekana ko nta ruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Nyamara abashakashatsi, impuguke mu mateka, yewe n’ itsinda ry’abadepite muri icyo gihugu ubwabo, bagaragaje bidasubirwaho ko ubutegetsi bwa François Mitterrand n’ibyegera bye, bwashyikikiye Leta ya “Hutu Power” mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bari ku isonga ry’ubutegetsi bw’uBufaransa, harimo Edouard Balladur wabaye Minisitiri w’Intebe kuva muw’ 1993 kugeza muw’1995.

Uyu mukambwe yakomeje gushyirwaho igitutu ngo yemere amahano anayasabire imbabazi, ariko aratsimbarara,yirengagiza ibimenyetso simusiga byagararagarijwe isi yose. Urugero ni nk’aho akivuga ko  abasirikari b’Abafaransa boherejwe mu Rwanda mu kiswe”Opération Turquoise”, ngo bari baje gutabara abicwaga, nyamara bamwe mu basirikari bakuru bari muri ubwo butumwa, nka Guillaume Ancel, bivugira ko nta kindi cyabagenzaga uretse gufasha ku rugamba Leta y’abicanyi, no kuyikingira ikibaba kugeza ihungiye muri Zayire y’icyo gihe.

Perezida Emmanuel Macron uyobora uBufaransa muri iki gihe, umwaka ushize yashyizeho itsinda rigizwe n’ ‘’impuguke” ngo zizasesengura uruhare uBufaransa bushinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bigomba gushingirwaho rero harimo n’inyandiko z’amabanga z’abari abategetsi mu Bufaransa, barimo na Edouard Balladur. Ng’uko uko uyu musaza yatangaje ko “amabanga “ ye azajya ahagaragara muri Mata uyu mwaka, ari nabwo biteganyijwe ko  iri tsinda rizatanga raporo yaryo. Abakurikiranira hafi iki kibazo, baribaza impamvu gushyira hanze  iyi raporo n’amabanga ya Edouard Balladur bihuriranye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi. Baragira bati:” Nubwo ntawe uzi ibikubiye mu byo Bwana Balladur azashyira ahabona, nta n’uwakwizera ibizaba birimo.

Birashooka ko hazaba huzuyemo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, dore ko mu bihe nka biriya byo kwibuka ari bwo abahanaka bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi bashinyika amenyo”.

Ibizava muri raporo y’iryo tsinda  riyobowe na Vincent Duclert abakurikiranye imikorere yaryo nabyo ntibabishira amakenga, bashingiye cyane ku barigize n’abazatanga amakuru batazatinyuka kwishyira ku karubanda. Umwe mu bari bagize iryo tsinda, Julie d’Andurain yegujwe n’igitutu cy’abamurega kubogamira ku bapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

2021-01-06
Editorial

IZINDI NKURU

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Nduhungirehe avuga ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kitazigera kivugwaho mu biganiro na Afurika y’Epfo

Editorial 26 Nov 2018
Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Editorial 19 Apr 2021
CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

CNN yahinduye nkana ibyo Perezida Kagame yaganiriye n’umunyamakuru wayo Larry Madowo

Editorial 05 Feb 2025
Umuhanzi  Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura

Umuhanzi Kidum ngo yaba yararogewe mumujyi wa Bujumbura

Editorial 27 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko
Amakuru

Agnes Uwimana mu butekamutwe no gushaka indonke asebya inzego za Leta, ni inshuro ya kabiri asuye Cyuma akanga kumwiyereka kuko aziko amushakiraho amaramuko

Editorial 16 May 2022
Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku ntego z’iterambere rirambye ibera muri Ghana

Editorial 11 Dec 2017
UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.
Amakuru

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Editorial 23 Nov 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru