• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Nyuma yo gufatanwa igihanga, Uganda yavuye ku izima yohereza abarwanyi ba RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi bari bahungiyeyo bakakirwa Na Yombi

Editorial 18 Feb 2020 HIRYA NO HINO, INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, Mu Mahanga

Tariki ya 19 Ukuboza 2019 , itsinda ry’u Rwanda ryerekeje muri Uganda kuganira n’abayobozi ba Uganda mu rwego rwo kugarura umubano hagati y’u Rwanda na Uganda nyuma yuko icyo gihugu gifashije imitwe irwanya u Rwanda ndetse no gufata no gufunga Abanyarwanda baba muri icyo gihugu. Itsinda ry’u Rwanda ryari riyobowe na Amb Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ambassador Nduhungirehe yavuze ko ubwo bari ku ngingo zijyanye n’uko Uganda ifasha imitwe yitwaje intwaro, yatanze urugero rw’igitero cyabaye ku itariki ya Gatatu n’iya Kane Ukwakira 2019 aho abarwanyi b’umutwe wa RUD Urunana bateye mu Kinigi  kigahitana Abanyarwanda 19.

Mu iperereza ryakozwe, hari ibikoresho byafashwe birimo na telefoni zigendanwa n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe, byagaragaje uruhare rwa Uganda muri iki gitero.

Amb. Nduhungirehe ati “Ibyo byose bigaragaza ko uwari uyoboye icyo gitero ari uwitwa Philemon Mateke akaba Umunyamabanga wa leta ya Uganda ushinzwe ubutwererane bw’akarere. Byagaragajwe na za telefoni n’ubuhamya bwatanzwe n’abafashwe.”

Yakomeje avuga ko “hari n’uwitwa Nshimiye wiyita Governor ushinzwe ibikorwa byihariye muri RUD Urunana, atuye  mu Karere ka Kisoro n’umuryango we, byagaragaye ko akunda kujya muri Kivu y’Amajyaruguru ahitwa Benza gutegura ibitero kandi ko ariwe wakoranaga bya hafi na Philemon Mateke. Urwo ni urugero rumwe natanze ariko hari n’izindi nyinshi twatanze zigaragaza ko bagikomeza guha urubuga abaturwanya.”

Nyuma y’inama ya Kampala hamaze kuba izindi nama enye zihuza impande zombi harimo nizihuza abakuru b’ibihugu. Kuri uyu munsi tariki ya 18 Gashyantare 2020, Uganda yohereje mu Rwanda abarwanyi babiri ba RUD Urunana aribo Seleman Kabayija na Fidel Nzabonimpa hamwe n’abandi Banyarwanda 11. Ibi bikozwe nyuma y’inama yabereye Kigali itegura izahuza Perezida Kagame na Perezida Museveni ku mupaka wa Gatuna hamwe n’abahuza aribo Perezida w’Angola na Perezida wa Kongo Kinshasa aribo João Lourenço na Felix Tshisekedi.

Nubwo Uganda yagiye inangira kwemera gufasha imitwe yitwaje intwaro u Rwanda, yagiye ihura n’ibimenyetso bikomeye byatangwaga na Leta y’u Rwanda ku buryo kubihakana byayigoraga.  Philemon Mateke niwe uhagararira Leta ya Uganda mu gufasha imitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda.

Mu Ukuboza 2018 yakoranyaga inama yahuje FDLR na RNC i Kampala, ngo bategure igikorwa gihuriweho cya gisirikare ku Rwanda – nk’uko La Forge Bazeye na Theophile Abega bari bahagarariye FDLR muri iyo nama babivuze nyuma yo gufatirwa ku mupaka wa Bunagana basubiye mu birindiro muri RDC.

2020-02-18
Editorial

IZINDI NKURU

Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

Imipaka y’u Rwanda na Congo yatangiye guhuzwa ku nyungu z’abaturage

Editorial 04 Oct 2018
Maj. Gen. Muganga yasimbuye Gen Ibingira nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Maj. Gen. Muganga yasimbuye Gen Ibingira nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara

Editorial 20 Nov 2018
Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Minisitiri Sezibera yasabye abantu kwima amatwi ibihuha bibeshyera u Rwanda

Editorial 27 Apr 2019
Ibya RNC bikomeje kuba  agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Ibya RNC bikomeje kuba agatereranzamba, Jean Paul Turayishimye ati “Kayumba vana ibyo aho uvuge aho washyize Ben Rutabana”

Editorial 31 Dec 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims
Amakuru

Meya w’umujyi wa Paris wo mu Bufaransa, Anne Hidalgo yasabye Polisi gukumira igitaramo cya Maître Gims

Editorial 26 Mar 2025
Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?
POLITIKI

Ese Komisiyo y’Amatora ikwiriye kwakira Kandidatire ya Diane Shima Rwigara ?

Editorial 30 May 2017
Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa
Mu Rwanda

Polisi yatahuye ibikoresho byibwe, bamwe mu bakekwaho ubwo bujura barafatwa

Editorial 03 Mar 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru