Mu gihe hari hashize igihe kitari gito mu Rwanda ibitaramo bitaba, kuri ubu itorero Inganzo Ngari yamenyerewe cyana mu ndirimbo z’umuco gakondo ryasubukuye gahunda y’ibitaramo bya gakondo aho ihera kuri uyu wa gatanu, tariki ya 10 Nzeri 2021.
Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Instagram y’iri tsinda, yatangaje ko uhereye kuri uyu wa gatanu isubukura ibitaramo iri torero ryari risanzwe rikorera kuri Hotel de Mille Collines guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro.
Mu kiganiro n’umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari Nahimana Serge yagiranye na INYARWANDA, yavize ko basubukuye’ ibi bitaramo mu rwego rwo gususurutsa abantu nyuma y’igihe kinini badataramirwa imbonankubone kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Yagize ati “Ibi bitaramo bigamije gususurutsa Abanyarwanda bakunda gakondo ndetse n’abanyamahanga baba bafite inyota yo kureba imbyino Nyarwanda.”
Nahimana yavuze ko abataramyi b’Itorero Inganzo Ngari biteguye neza kandi ko bashyize imbere kubahiriza amabwiriza agenga ibitaramo yasohowe na RDB.
Itorero Inganzo Ngari ryamamaye mu ndirimbo z’umuco gakondo zitandukanye ryasubukuye ibitaramo gakondo nyuma y’uko tariki 1 Nzeri 2021 Inama y’Abaminisitiri yemeje isubukurwa ry’ibitaramo, amaserukiramuco n’ibindi bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.