Ikipe ya REG Volley Ball yatangiye imyiteguro y’irushanwa nyafurika ku makipe yatwaye ibikombe iwayo, ni nyuma yaho kuri uyu wa gatanu iyi kipe yabonye ibisubizo bya COVID-19 bihita bibemerera gutangira imyitozo bitegura iryo rushanwa .
Iyi kipe itangiye imyiteguro y’iryo rushanwa nyuma yaho Minisiteri ya siporo mu Rwanda ibahereye uburenganzira bwo gutangira imyitozo kubera iri rushanwa riomba kubera mu mujyi wa Cairo mu Misiri guhera Tariki ya 2 kugeza ku ya 12 Mata 2021.
Nubwo iyi kipe ya REG Volley ball yatangiye imyitozo siyo yonyine izitabira iyi mikino ihagarariye u Rwanda, kuko na APR Volleyball Club nayo igomba gutangira kwitegura iyi mikino nyafurika kuko niyo kipe yatwaye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka ushize wa 2020.
Ikipe ya REG VC REG VC igiye kwitabira iyi mikino nyuma yaho yari yatsindiye itike yo gukina igikombe cy’Afurika mu mwaka ushize ariko iyo mikino ikaba itarabaye bitewe na koronavirusi, bityo ishyirahamwe ry’uyu mukino ku rwego rw’Afurika rikaba ryaremeye amakipe afite ubushobozi bwo kwibeshaho muri iryo rushanwa ko bemerewe kuryitabira.
Ku ruhande rw’ikipe ya APR VC yo mu kwitegura iyi mikino yongereye abakinnyi izakoresha muri iryo rushanwa babakuye mu yandi makipe ya hano mu Rwanda, abo bakinnyi bongerewe muri APR VC ni Akumuntu Kavalo Patrick usanzwe ukinira Gisagara VC, Mahoro Ivan ,Nelson Murangwa ndetse na Mutabazi Yves bose bakinira ikipe ya UTB VC.