Umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana, Israel Mbonyi, yemeje ko agiye gukorera ibitaramo mu gihugu cy’i Burundi mu kwezi gutaha kwa Kanama 2021, ni nyuma y’uko uyu muhanzi asinye amasezerano n’abategura iki gitaramo muri icyo gihugu.
Binyuze ku rubuga rwa twitter rwa Israel Mbonyi yemeje aya makuru ko agiye gutaramira abatuye mu gihugu cy’i Burundi mu mujyi wa Bujumbura guhera ku taliki ya 13 kugeza kuya 15 Kamena 2021.
Israel Mbonyi yagize ati ” mu myaka ine ishize nabonye ubutumire burenga 100 bwansabye kujya gutaramira i Burundi ariko igihe kirageze, bantu bo mu Burundi birangiye nje”.
Uyu muhanzi agiye gutaramira mu gihugu cy’i Burundi nyuma yaho mu ncuro nyinshi yagiye atumirwa gukorerayo ibitaramo ariko ntibyakunda.
Israel Mbonyicyambu ni umuhanzi ukunzwe n’abati bake bo mu ngeri zitandukanye bitewe n’ubutumwa atambutsa mu ndirimbo zo guhimbaza Imana zakunzwe cyane harimo Ku migezi, Urwandiko, Baho, Mbwira ndetse n’izindi.
Reba hano indirimbo Baho ya Israel Mbonyi :