• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Nyuma yo gutera penaliti 22, ikipe ya Villareal yo muri Esipanye yegukanye igikombe cya UEFA Europa League itsinze Manchester United.

Editorial 27 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu tariki ya 26 Gicurasi 2021 mu mujyi wa Gdańsk wo mu gihugu cya Pologne , ikipe ya Villarreal yo muri Espagne yahegukaniye igikombe cya Europa League cy’uyu mwaka w’imikino wa 2020-2021 itsinze ku mukino wa nyuma Manchester United yo mu Bwongereza kuri penaliti 11-10, ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu minota 120.

Mu mukino utagaragayemo uburyo bwinshi bubyara ibitego, ikipe ya Villareal niyo yatangiye neza kuko ubwo hari ku munota wa 29 w’umukino Gerard Moreno yatsinze igitego cya mbere kikaba igitego cya 7 mu mikino 12 yari amaze gukinira iyi kipe, iki gitego cyaherekeje amakipe yombi kugeza agiye kuruhuka Villareal iyoboye ku gitego kimwe ku busa bwa Manchester United.

Amakipe yombi avuye ku ruhuka ubwo hari ku munota wa 55 w’umukino rutahizamu wa Manchester United Edison Cavani yatsinze igitego cyo kwishyura, kugeza ubwo iminota 90 yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe.

Hongeweho iminota 30 ngo harebwe ikipe yatsinda uyu mukino ariko iba iy’ubusa ku mpande zombi ntagitego cyabonetse, hahise hitabazwa Penaliti.

Gutera Penaliti byahirye ikipe ya Villareal kuko hatewe penaliti 22 ku mpande zombi, gusa ku ruhande rwa Villareal yatsinze penaliti zayo zose zatewe n’abakinnyi 11 bose, mu gihe ku ruhande rwa Manchester United iyatewe nyuma ariyo yatumye bakurwa ku gikombe, ni penaliti yatewe n’umunyezamu David De Gea.

Ikipe ya Villareal yegukanye igikombe cya Europa League cya 2020-2021 cyabaye igikombe cya Kane gitwawe n’umutoza wayo Unai Emery atoza amakipe atandukanye bikaba binamugira umutoza wa mbere utwaye ibi bikombe incuro nyinshi akaba anyuze ku mutoza Giovani Trappatoni we usigaye ku bikombe bitatu bya Europa League.

2021-05-27
Editorial

IZINDI NKURU

Amagare: Ikipe y’igihugu  ya magare iritabira  amarushanwa nyafrika muri  Maroc

Amagare: Ikipe y’igihugu ya magare iritabira amarushanwa nyafrika muri Maroc

Editorial 19 Feb 2016
Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Uganda : Umunyamabanga wa Leta arashinja inzego z’umutekano kwica abayobozi hakabeshyerwa inyeshyamba

Editorial 20 May 2019
Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.

Kwiga ni urufunguzo rw’ubuzima – ishimwe rya Muvandimwe Jean Marie Vianney ukinira Police FC warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’icungamari.

Editorial 08 May 2021
Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Kiyovu na Rayon Sports mu makipe yitwaye neza, APR FC na Police FC babuze amanota 3 y’u munsi wa 6 wa Shampiyona y’u Rwanda

Editorial 03 Nov 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN
Amakuru

Ibimenyetso byagaragaje ko Thomas Kamilindi, Ally Youssuf Mugenzi na Etienne Karekezi bari bafite inshingano zo gukwirakwiza ibikorwa bya FLN

Editorial 17 Sep 2021
Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”
INKURU NYAMUKURU

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Editorial 17 Jan 2018
Abakozi barindwi b’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere  bamaze icyumweru  batawe  muri yombi
Mu Mahanga

Abakozi barindwi b’Ikigo cy’Igihugu cy’umutungo kamere bamaze icyumweru batawe muri yombi

Editorial 08 Sep 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru