• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Nyuma yo gutsindwa urugamba rw’amasasu na Politiki, Paul Rusesabagina yayobotse inzira ya propaganda nyuma yo kubona ko ariyo ntwaro yonyine asigaranye.

Editorial 10 Mar 2020 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Hamaze iminsi hakwirakwizwa ku mbunga nkoranyambaga zitandukanye, video yakiniwe mu gihugu cya Cameroun igamije guharabika U Rwanda. Ababiri inyuma ntabandi, ni wamugabo wahiriwe n’umurimo wo mu gikoni nyuma akaza kwibeshya ko yaba na Perezida wa Repubulika. Uwo ntawundi ni Paul Rusesabagina wiyita Robert Nsekuye kuri Facebook .

Mu gihe hazwi uburyarya no gushaka amaramuko biba mu madini y’inzaduka, aho bakora ikinamico bamwe mu ba Pasiteri bakishyura abantu bakavuga ko bakize indwara, Rusesabagina yishyuye umu pasiteri wo mu burengerazuba bw’Afurika ngo avuge amagambo menshi asebya u Rwanda ndetse ko yanabonekewe akabyerekwa binyuze mu gusobanura amagambo yavugwaga n’”umukirisitu” we!

Bigishako U Rwanda ari abicanyi noneho bagaha abantu batoje ibyo bavuga bakanabishyura bakavugako u Rwanda rwabatumye kwica no gutata kandi batazi naho u Rwanda ruherereye. Ikigamijwe ni ugukangurira ibihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba ndetse nibivuga igifaransa kurwanya U Rwanda.

Kubinyuza mu nsengero ni ubutekamutwe bwo gushaka kubyitirira Imana ko ariyo yabihishuye mubyo bita kubonekerwa, ariko ibigaragara ni ugukwirakwiza urwango bityo ukaba utanabyita politiki. Ibyo bavuga byose bavuga ko batumwe n’Imana.

Umuntu yakwibaza impamvu biri gukwirakwizwa muri iki gihe; bisaba gusubiza amaso inyuma, ukibuka ibitero ingabo za Kongo FARDC zagabye ku mitwe y’iterabwoba itandukanye irwanya u Rwanda. Muri uwo mutwe harimo MRCD/FLN iyobowe na Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu, naho uwa gatatu bari bafatanyije kuyobora uwo mutwe ariwe Callixte Nsabimana yarafashwe azanwa mu Rwanda.

Ikindi barashaka gukwirakwiza ko FLN/MRCD ihari kandi ishingiye ku myemerere. Igihugu cya Cameroun ni igihugu gifite impunzi nyinshi z’Abanyarwanda harimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abenshi bagezeyo igihe ingabo za AfDL za Laurent Desire Kabila zimaze gufata Kinshasa bagahungira muri Kongo-Brazaville nyuma bakerekeza muri Cameroun.

Twibuke ko abanyap0litiki bakomeye bo muri MRND n’abasirikari bakuru ba Ex. FAR ariho babonye ubuhungiro kubera imibanire ibihugu byombi byari bifitanye binyuze muri Francophonie. Cameroun niho hafatiwe Col Theoneste Bagosora na bagenzi be uyu, ufatwa nkaho ariwe wayoboye umugambi wa Jenoside. Haracyariyo abihisha ubutabera ariko bahakorera ubucuruzi bakomeye akaba ariyo mpamvu Rusesabagina ashaka kuhimurira indiri y’ingengabitekerezo ya Jenoside dore ko arinaho yize amashuri ye mbere yo kuza gukorera mu Rwanda.

Mu minsi iri imbere, Rushyashya izashyira hanze imyirondoro y’ibigarasha bikorera muri Afurika y’Iburengerazuba byihishe inyuma y’imitwe y’iterabwoba ishaka gutera u Rwanda, duhereye kuri JMV Ndagijimana n’imitungo ye muri Cote d’Ivoire ndetse n’uburyo akomeje kwiyegereza Charles Onana ngo amufashe kwegera abantu bo muri Cameroun; tuzababwira kandi  mwibuke ko Anastase Gasana n’agatsiko ke gakorera muri ako karere.

2020-03-10
Editorial

IZINDI NKURU

U Bufaransa: Dosiye ya Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yubuwe

U Bufaransa: Dosiye ya Dr. Charles Twagira ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yubuwe

Editorial 05 Feb 2018
Hitabajwe Ambasade ya Norvège kubera abana bafatiwe muri Uganda bajyanywe muri RNC

Hitabajwe Ambasade ya Norvège kubera abana bafatiwe muri Uganda bajyanywe muri RNC

Editorial 26 Jan 2018
Leopold Munyakazi arashyize yoherejwe mu Rwanda kuburanishwa ibyaha yakoze

Leopold Munyakazi arashyize yoherejwe mu Rwanda kuburanishwa ibyaha yakoze

Editorial 27 Sep 2016
Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Abiyita ingabo za FLN/Sankara bacitsemo ibice 2 bapfa ibisahurano

Editorial 27 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mugore  dore ibintu 7 ugomba kuba wujuje ku buryo buri mugabo wese akwifuza
HIRYA NO HINO

Mugore dore ibintu 7 ugomba kuba wujuje ku buryo buri mugabo wese akwifuza

Editorial 13 Jul 2017
Uganda: Perezida Museveni akomeje gukora impinduka zidasanzwe mu ngabo ze
INKURU NYAMUKURU

Uganda: Perezida Museveni akomeje gukora impinduka zidasanzwe mu ngabo ze

Editorial 23 Dec 2017
Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo
INKURU NYAMUKURU

Umurundi akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC akomeje kuvugwaho kunyereza umutungo

Editorial 22 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru