Hamaze iminsi hakwirakwizwa ku mbunga nkoranyambaga zitandukanye, video yakiniwe mu gihugu cya Cameroun igamije guharabika U Rwanda. Ababiri inyuma ntabandi, ni wamugabo wahiriwe n’umurimo wo mu gikoni nyuma akaza kwibeshya ko yaba na Perezida wa Repubulika. Uwo ntawundi ni Paul Rusesabagina wiyita Robert Nsekuye kuri Facebook .
Mu gihe hazwi uburyarya no gushaka amaramuko biba mu madini y’inzaduka, aho bakora ikinamico bamwe mu ba Pasiteri bakishyura abantu bakavuga ko bakize indwara, Rusesabagina yishyuye umu pasiteri wo mu burengerazuba bw’Afurika ngo avuge amagambo menshi asebya u Rwanda ndetse ko yanabonekewe akabyerekwa binyuze mu gusobanura amagambo yavugwaga n’”umukirisitu” we!
Bigishako U Rwanda ari abicanyi noneho bagaha abantu batoje ibyo bavuga bakanabishyura bakavugako u Rwanda rwabatumye kwica no gutata kandi batazi naho u Rwanda ruherereye. Ikigamijwe ni ugukangurira ibihugu byo muri Afurika y’iburengerazuba ndetse nibivuga igifaransa kurwanya U Rwanda.
Kubinyuza mu nsengero ni ubutekamutwe bwo gushaka kubyitirira Imana ko ariyo yabihishuye mubyo bita kubonekerwa, ariko ibigaragara ni ugukwirakwiza urwango bityo ukaba utanabyita politiki. Ibyo bavuga byose bavuga ko batumwe n’Imana.
Umuntu yakwibaza impamvu biri gukwirakwizwa muri iki gihe; bisaba gusubiza amaso inyuma, ukibuka ibitero ingabo za Kongo FARDC zagabye ku mitwe y’iterabwoba itandukanye irwanya u Rwanda. Muri uwo mutwe harimo MRCD/FLN iyobowe na Paul Rusesabagina na Faustin Twagiramungu, naho uwa gatatu bari bafatanyije kuyobora uwo mutwe ariwe Callixte Nsabimana yarafashwe azanwa mu Rwanda.
Ikindi barashaka gukwirakwiza ko FLN/MRCD ihari kandi ishingiye ku myemerere. Igihugu cya Cameroun ni igihugu gifite impunzi nyinshi z’Abanyarwanda harimo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abenshi bagezeyo igihe ingabo za AfDL za Laurent Desire Kabila zimaze gufata Kinshasa bagahungira muri Kongo-Brazaville nyuma bakerekeza muri Cameroun.
Twibuke ko abanyap0litiki bakomeye bo muri MRND n’abasirikari bakuru ba Ex. FAR ariho babonye ubuhungiro kubera imibanire ibihugu byombi byari bifitanye binyuze muri Francophonie. Cameroun niho hafatiwe Col Theoneste Bagosora na bagenzi be uyu, ufatwa nkaho ariwe wayoboye umugambi wa Jenoside. Haracyariyo abihisha ubutabera ariko bahakorera ubucuruzi bakomeye akaba ariyo mpamvu Rusesabagina ashaka kuhimurira indiri y’ingengabitekerezo ya Jenoside dore ko arinaho yize amashuri ye mbere yo kuza gukorera mu Rwanda.
Mu minsi iri imbere, Rushyashya izashyira hanze imyirondoro y’ibigarasha bikorera muri Afurika y’Iburengerazuba byihishe inyuma y’imitwe y’iterabwoba ishaka gutera u Rwanda, duhereye kuri JMV Ndagijimana n’imitungo ye muri Cote d’Ivoire ndetse n’uburyo akomeje kwiyegereza Charles Onana ngo amufashe kwegera abantu bo muri Cameroun; tuzababwira kandi mwibuke ko Anastase Gasana n’agatsiko ke gakorera muri ako karere.