Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi U23 yageze mu mujyi wa Bamako wo muri Mali aho bitegura gukina umukino wo kwishyura ma Mali U23 mu ijoronjora rya Kabiri hahatanirwa gukina igikombe cya Afurika U23.
Nyuma yo guhaguruka mu Rwanda, mu rukerera rwo ku wa kabiri mu gitondo, Amavubi akanyura Addis Ababa muri Ethiopia akabona kwerekeza muri Mali hakozwe urugendo rw’amasaha 9 mu ndege ndetse nandi 4 yo kuruhuka bagezeyo Amahoro.
Nyuma y’urwo rugendo rurerue, ikipe y’igihugu Amavubi bari munsi y’imyaka 23 yafashe ikiruho kuri Hotel ya Asalaï iherereye mu murwa mukuru, abakinnyi bahise bakora imyitozo yo kugorora umubiri yamaze imonota mike.
Kuri gahunda y’’iyi kipe biteganyijwe ko mu rwego rwo kwitegura gukina umukino wo kwishyura uzakinwa kuwa gatandatu w’iki cyumweru, Amavubi arakora imyitozo ku mugoroba wa none ku isaha ya saa kumi n’Ebyiri.
Mu rugendo bagenda ndetse no kugeza ubu bari muri Mali, ikipe y’igihuhu iyobowe na Visi Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Bwana Habyarimana Matiku Marcel ndetse kandi hari n’umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu nkuru Jacinta Magricinta.