Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Togo bwafashe icyemezo cyo gusezerera umutoza w’ikipe y’igihugu yabo nyuma yaho yaraye atsinzwe na Kenya ibitego 2-1 bituma iyi kipe inasezererwa mu kuba yabasha kwitabira igikombe cy’Afurika cya 2021.
Uyu mukino ikipe ya Togo yatsinzwe, wabaye kuri uri uyu wa mbere aho hakinwaga umukino wa nyuma mu itsinda rya G, muri uyu mukino ikipe ya Kenya yatsindiwe na Hassan Abdallah ndetse na Masoud Juma mu gihe ku ruhande rwa Togo bo igitego kimwe cy’impozamarira cyatsinzwe na Henri Eninful, gutsindwa uyu mukino bikaba byatumye Togo isoza ku mwanya wa nyuma muri iryo tsinda.
Togo yasoje imikino y’amatsinda n’amanota abiri gusa n’umwenda w’ibitego bitanu. Mu mikino Togo yakinnye yose nta numwe yatsinze , inganya imikino ibiri itakaza imikino ine. imikino yo mu itsinda rya G ikaba yasojwe Misiri iriyoboye aho ifite amanota 12 inganya na Comoros bakazaba bari muri Cameroon muri Mutarama 2022 mu gikombe cy’Afurika.
Kubera uwo musaruro muke w’ikipe ‘igihugu ya Togo, hahise hafata umwanzuro wo gusezerera Claude Le Roy w’imyaka 73, ni umutoza wirukanywe nyuma y’imyaka 5 yari amaze ayitoza kuko yayigezemo mu mwaka wa 2016.
Muri icyo gihe cyose cy’imyaka itanu Ckaude Le Roy yatoje ikipe y’igihugu ya Togo imikino 35, atsindamo imikino 9 , anganya imikino 12 ndetse akaba yaratsinzwe imikino 14.