• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Nyuma y’umunsi wa kabiri wa shampiyona , AS Kigali yatsinze Police FC, Seninga arokora imirimo ye, Etincelles yo ikomeje kugana habi.

Editorial 05 May 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere Primus National League yakomezaga hakinwa umunsi wayo wa kabiri wo mu matsinda, mu mikino yaraye ibaye kuri uyu wa kabiri ikipe ya AS Kigali yitwaye neza imbere ya Police FC, Marines , Musanze na Espoir zatsinze imikino yayo.

Ku mukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera ikipe y’amanyamujyi b’i Kigali bari bakiriye ikipe ya Police FC ni umukino warangiye AS Kigali ibifashijwemo na Hussein Shabalala na Biramahire Abeddy Christophe batahukanye amanota atatu.

Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa dore ko abatoza b’amakipe yombi bari bagerageje gufunga hagati kugeza ubwo iminota 45 irangira ntakipe ifunguye amazamu y’indi, gusa bavuye ku ruhuka ikipe ya Police FC yakoze impinduka cyane cyane mu kibuga hagati ariko ntacyo byayifashije.

Ikipe itozwa na Eric Nshimiyimana wizihizaga isabukuru y’imyaka 49 y’amavuko niyo yitwaye neza, ubwo hari ku munota wa 65 nibwo Shabalala yatsinze igitego ku mupira yari aherejwe na Rurangwa Mossi ukina yugarira.

Iyi kipe yabonye ikindi gitego cy’itsinzi ku munota wa 78 gitsinzwe na Biramahire Abeddy watsindaga ikipe ya Police FC yahoze n’ubundi akinira, gutsinda uyu mukino bikaba byatumye iyi kipe yuzuza imikino ibiri idatsinzwe dore ko no mu mukino ubanza iyi kipe yari yatsinze Musanze FC ibitego 2-0.

Muri iri tsinda kandi ikipe ya Musanze FC yari yasuye ikipe ya Etincelles, ni umukino warangiye ikipe ya Etincelles yari iri murugo itsinzwe ibitego bitatu kuri kimwe, ibitego bya Musanze FC byatsinzwe na Niyonsenga Ibrahim, Uzayisenga Maurice ndetse na Twizerimana Onesme.

Gutsinda uyu mukino ku ikipe ya Musanze FC byarokoye imirimo ya Seninga Innocent utoza iyi kipe yo mu ntara y’amajyaruguru kuko hari amakuru avuga ko uyu mutoza yari yahawe uyu mukino ko agomba kuwutsinda atawutsinda agahita asezererwa, aya makuru yavugaga ko umutoza Jimmy Mulisa ariwe wari bufate iyi kipe.

I Nyagatare ho ikipe ya Sunrise FC yo yahatsindiwe na Marines FC yo mu Karere ka Rubavu igitego kimwe ku busa, ni igitego cyatsinzwe na Ishimwe Fiston ku munota wa gatanu w’umukino.

I Rusizi ho ikipe ya Espoir yahatsindiraga ikipe ya Mukura Victory Sports et Loisirs, ni umukino warangiye ikipe yari mu rugo itsinze ibitego bitatu kuri kimwe.

Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatatu aho AS Muhanga yakira APR FC, Gasogi United vs Rutsiro FC, Gorilla FC vs Bugesera FC naho Kiyovu SC yakire ikipe ya Rayon Sports kuri sitade Amahoro.

2021-05-05
Editorial

IZINDI NKURU

Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi

Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi

Editorial 08 Mar 2017
Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Perezida Kagame yasubije abibaza niba Coup d’Etat ishoboka mu Rwanda

Editorial 28 Jan 2022
Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Abafana ba Rayon Sports bahawe umukoro imbere ya Costa do Sol

Editorial 05 Apr 2018
Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga

Kuki hari ibigo bya Leta bikorera ahantu hatorohereza Abafite Ubumunga

Editorial 27 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Icyo  RDF  Ivuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera Ingabo zivuga Igifaransa
Mu Rwanda

Icyo RDF Ivuga ku cyifuzo cya Loni cyo kongera Ingabo zivuga Igifaransa

Editorial 29 Aug 2017
Polisi ya  Leta ya Malawi  ratungwa agatoki kurya Ruswa ikarekura Umujenosideri  w’umunyarwanda
ITOHOZA

Polisi ya Leta ya Malawi ratungwa agatoki kurya Ruswa ikarekura Umujenosideri w’umunyarwanda

Editorial 18 Nov 2016
Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo
POLITIKI

Kayumba Nyamwasa mu mazi abira nyuma yo kwamburwa ubuhunzi na Afurika y’Epfo

Editorial 29 May 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru