Raporo iheruka y’itsinda ry’impuguke ryagaragajeko uwari Guverineri y’intara ya Kivu y’amajyaruguru Maj Gen Peter Cirumwami ariwe wari umuhuza hagati ya FARDC na FDLR ndetse akaba ariwe wayinjije ku mugaragaro mu mutwe wa Wazalendo. Peter Cirumwami yishwe tariki ya 24 Mutarama 2025 ahitwa Mubambiro. Nubwo M23 yatangaje ko ariyo yamuhitanye, amakuru akomeje kujya hanze yemezako yishwe n’ingabo za FARDC ku mpamvu zitaramenyekana.
Nyuma yaho Cirimwami yiciwe amakuru yahise ajya hanze ko inshuti ye magara Gen Maj Pacifique Ntawunguka alias Omega nawe yishwe n’ingabo za M23
Pacifique Ntawunguka (Omega) yari Umuyobozi w’ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi) . Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yatangiye gucicikana mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 25 Mutarama 2025.
Bivugwa ko yaguye mu mirwano yahanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Leta ririmo na FDLR, muri teritwari ya Nyiragongo.
Amakuru y’urupfu rwa Omega kandi yagarutsweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, ubwo yagarukaga ku bufatanye bukomeje kugaragara hagati ya FARDC na FDLR, bwanashimangiwe n’uko umugore wa Perezida wa RDC, Denise Nyakeru Tshisekedi, aherutse mu bitaro gusura abarwanyi b’uyu mutwe bakomerekeye ku rugamba.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko “Ni ingenzi kuvuga ko uru ruzinduko (rwa Denise Nyakeru Tshisekedi rwo gusura abakomerekeye ku rugamba barimo n’abarwanyi ba FDLR) rwabaye mu masaha make nyuma y’iyicwa rya ‘General’ Pacifique Ntawunguka, umuyobozi w’igisirikare cya FDLR, uzwi nka Omega, nubwo ihuriro ry’Ingabo za FARDC ryari ryagerageje kurokora ubuzima bwe.”
Ntawunguka yari azwi ku yandi mazina nka Mulefu, Nzeri na Israël. Ni we wari Umuyobozi w’ishami rya gisirikare rya FDLR rizwi nka FOCA (Les Forces Combattantes Abacunguzi).
Omega yavukiye muri Segiteri Gasebeya, Komini Gaseke muri Perefegitura ya Gisenyi mu 1964. Ubu ni mu Karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba.
Yize amashuri abanza muri Komini Gaseke, akomereza muri Rwankeli. Ayisumbuye yayize muri Collège Christ Roi i Nyanza, nyuma yaho akomereza mu ishuri rikuru rya gisirikare, ESM, i Kigali. Nyuma ya ESM, yagiye kwiga amasomo yo gutwara indege mu Misiri, mu Bugiriki ndetse no mu Bufaransa.
Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994, Omega yayoboraga Batayo ya 94 yakoreraga mu Mutara, atsindwa n’Ingabo za RPA Inkotanyi. Uru rugamba yanarukomerekeyemo ukuguru mbere yo guhungira i Kigali. Nyuma yo gutsindwa kw’ingabo zahoze ari iza FAR, Omega kimwe n’abandi yahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu bihe bitandukanye uyu mugabo yagiye yingingirwa gutaha mu Rwanda, akavunira ibiti mu matwi. Ni ingingo yanagarutsweho na Gen (Rtd) James Kabarebe mu 2016.
Gen (Rtd) Kabarebe yavuze ko ubwe yihamagariye Omega, amusaba gutaha, undi amubwira ko azasubira mu Rwanda nta Mututsi ukirubamo.
Ati ‘‘Njye ubwanjye naramwihamagariye nti ‘Pacifique ko wize, uri umupilote wigiye mu Bufaransa, ntabwo uri injiji, ayo mashyamba ya Congo urimo imyaka makumyabiri n’ingahe, ntugeraho ugashishoza ibyo urimo, n’intambara yarananiranye ntabwo uzayitsinda, ntugeraho ukibwira? Icyo tugusaba kandi turabizi nta nubwo wakoze Jenoside kuko iba wari mu Bufaransa waragiye mu mahugurwa y’indege. Urarwanira iki ko udatinya urubanza?”
“Aranyumvaaa, ati ‘Jenerali, reka nkubwire ikintu kimwe. Njyewe kugaruka mu Rwanda, nzagaruka mu Rwanda nta Mututsi n’uyu n’umwe uri muri icyo gihugu. Ati ‘niba hari ikindi washakaga kongeraho kumbwira, ikiganiro tukirekere ahangaha. Mva kuri Ntawunguka, kuva icyo gihe sinongeye kuvugana na we.’’