Opozisiyo ikomereye cyane ubutegetsi bwa Petero Nkurunziza itangaza yuko itazitabira igice cya kane cy’imishyikirano y’Abarundi irimo ibera Arusha muri Tanzania ngo kuko babona umuhuza atumira abo kuyijyamo mu buryo butari bwiza!
Mu gihe byari biteganyijwe yuko abari batumiwe muri iyo nama y’imishyikirano ejo hashize bakomeza kugera Arusha muri Tanzania abo muri iyo opozisiyo ikomereye cyane Nkurunziza, CNARED, bari bakiri mu nama yabo isanzwe mu gihugu cy’u Bubiligi. Biteganyijwe yuko iyo nama irangiza imirimo yayo uyu munsi inatoye umuyobozi mushya, cyangwa ikagumishaho Charles Nditije wa UPRONA itari muri guverinoma. Umuyobozi wa CNARED atorerwa manda y’amezi icyenda ariko akaba yakongera gutorwa bagenzibe bamugumishijeho icyizere.
Ku munsi w’ejo nibwo iryo huriro ry’imitwe ya politike irwanya ubutegetsi bwa Nk’urunziza bwafashe icyemezo cy’uko abarigize batazitabira iyo mishyikirano ya Arusha iteganya kuzarangiza imirimo yayo tariki 8/12/2017.
Umuvugizi wa CNARED, Pancrace Cimpaye, ejo nimugoroba yasohoye itangazo rivuga yuko abagize CNARED badashobora kwitabira iyo mishyikirano ngo kuko batanyurwa n’uburyo umuhuza atumiramo abagomba kuyitabira.
Cimpaye avuga yuko basabye Mkapa kuzajya abatumira nk’ikintu kimwe, CNARED,ariko muri iyi mishyikirano ikomeje yitumiriye abantu ku giti cyabo nubwo baba bakomoka muri CNARED. Ngo ubundi yagatumiye CNARED, yo ubwayo ikihitiramo abagomba kuyiserukira.
Mu mishyikirano y’ubushize nayo yabereye aho Arusha muri Tanzania, Kamena uyu mwaka, umuhuza yatumiye CNARED ariko abari ku ruhande rwa Nkurunziza banga guhurira nabo mu cyumba kimwe cy’imishyikirano ngo kuko abari bayiserukiye harimo n’abo Bujumbura ishinja kuba baragize uruhare muri ya kudeta yapfubye 2015 !
Muri ibyo biganiro bikomeje gukorerwa Arusha ntabwo abo bo muri CNARED bashinjwa kuba baragize uruhare muri kudeta babitumiwemo. Abo barimo Jean Minani wa FRODEB Nyakuri, Bernard Busokoza wigeze kuba Visi Perezida wa Nkurunziza, Onesmo Nduwimana wigeze kuba umuvugizi wa CNDD-FDD, Leonidas Hatungimana wigeze kuba umuvugizi wa Perezida Nkurunziza na Alexis Sinduhije uyoboye umutwe ukomeye cyane muri opozisiyo y’u Burundi, MSD.
Muri CNARED babona yuko Mkapa kudatumira abo bantu bigaragaza ko nk’umuhuza abogamiye ku ruhande rw’ubutegetsi bwa Nkurunziza, bushaka gucamo ibice opozisiyo Kuvuga imishyikirano y’Abarundi itarimo CNARED (Conseil National pour le respect de l’Accord d’Arusha pour la Paix et la Réconciliation au Burundi et de l’Etat de droit) ntabwo bitandukanye no kuvuga yuko ubutegetsi bwa Nkurunziza burimo kwishyikiranira ubwabwo ! Nta kintu gifatika wategereza kuzava mu mishyikirano nk’iyo !
Casmiry Kayumba