Kuwa gatandatu taliki ya 21 z’ukwa gatanu habaye manifestation yateguwe n’agatsiko k’abanyarwanda barwanya ubutegetsi kiyise Amahoriwacu.
Iyo myigaragambyo ikaba yakurikiwe na conference yabereye Montreal. Iyo myigaragambyo rero ikaba ititabiriwe na busa nkuko ababiteguye babyifuzaga.
Mu banyarwanda n’aba Congomani n’abarundi bose hamwe bari batanu. Byabaye ngombwa ko police ihagarika manifestation yabo kuko bababwiye ko biteye isoni guhuruza police y’umujyi kuri manifestation y’abantu batanu.
Ku rundi ruhande hari une contre manifestation y’abashyigikiye ubutegetsi bwo mu Rwanda. Nubwo hari igihe gito cyo kwitegura byitabiriwe cyane haje abantu barenga ijana.
Kubera ko police ya Montreal yabonaga abashyigikiye ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda ari benshi, bishimye kandi bitonze, yababwiye gukomeza gahunda bateganije yo gukora marche pacifique.
1. Echec total y’imyigaragambyo:
Biratangaje cyane kubona ingufu zashyizwe n’ako gatsiko kiyise Amahoriwacu mu kwamamaza itangira ku mugaragaro ry’ibikorwa byabo. Babibyujije muri social media zose ku buryo umuntu yari gukeka ko ari abantu serieux.
Abanyarwanda ba Montreal bitandukanije ku mugaragaro n’icyo gikorwa cy’Amahoriwacu banga kwitabira imyigaragambyo. Mu bantu batanu bonyine bitabiriye imyigaragambyo harimo abarundi 2 , umukongomani 1 n’abanyarwanda 2.
Mu gutumira imyigaragambyo bahuruje police ya Montreal ko bazakora imyigaragambyo izazamo abantu magana abiri ku buryo haje abapolice benshi cyane. Ariko abapolice babonye isaha babahaye igeze bakiri batanu barabahamagara bababwira ko imyigaragambyo yabo iburijwemo ko uruhushya bari bafite rurangiriye aho. Ubwo abo basore batanu bahise bafata inzira bajya kuri salle ya conference bubitse imitwe n’ikimwaro kinshi.
2. Amahoriwacu ntibazi amahame ya demokarasi
Abo basore batanu bitabiriye imyigaragambyo police imaze kubakurira inzira ku murima bageze kuri salle naho basanga ari uko mu cyumba cy’inama harimo abantu 15 ubariyemo n’abateguye inama.
Icyumba cy’inama gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 200 cyarimwo abantu 20. Abateguye icyo gikorwa cy’imyigaragambyo bari bateganije ama T-shirt nka 200 y’icyatsi yo guha abigaragambya. Batanu bonyine nibo bashoboye kuyambara. Isigaye bayikubise ku mutwe barayikorera bayisubiza kuri salle. Kubabireberaga ahitaruye bo baketse ko ari nk’abacuruzi bacuruza caguwa za magendu.
Ubwo hagati aho abashyigikiye ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda bikomereje gahunda bakora marche pacifique bashagawe na police ngo hatagira ubahungabanya.
Urugendo rwitabiriwe n’abanyarwanda ba Montreal ndetse batewe ingabo mu bitugu n’abandi baturutse imihaanda yose nka Quebec na Ottawa, rwatangiriye kuri metro Berry UQAM rusorezwa aho abagize agatsiko ka Amahoriwacu kakoreraga conference.
Ubwo bamwe mubaje mu myigaragambyo ishyigikiye ubutegetsi bwa Kigali bageze ku muryango basaba kwinjira mu cyumba cy’inama ngo bashobore gukora debat contradictoire banabaze ibibazo abateguye inama.
Siko byagenze ariko kuko bangiwe kwinjira muri salle. Babajije impamvu bavuga ko ikiganiro mbwirwaruhame bateguwe kigenewe abantu bamwe gusa ko abanyarwanda bose batemerewe kwinjira mu cyumba cy’inama !!
Umwe mubari aho yababajije ati ese ko nabonye muvuga muri invitation zanyu ko mushaka demokarasi none mukaba mutemera debat contradictoire kandi ari imwe mu nkingi za demokarasi ? Uwitwa Freddy Usabuwera nundi witwa Patrick Uwariraye na Kansinge Nadine bariye iminwa birabananira gusobanura iyo contradiction batanga ibisobanuro bicurikiranye. Bageze naho bavuga bati ni ikiganiro prive cy’incuti zacu gusa zanditse kuri liste. Amaliste bari bayakoze ngo utayiriho ntabwo ibya debat democratique bimureba.
3. Ibiganiro birimo ikoranabuhanga ryo hasi cyane
Ku bashoboye gukurikira ibiganiro byabo online bo bishwe n’agahinda. Ntawashoboraga kumva ibyo aba panelists bavuga. Aba panelists hafi ya bose ntawahakandagije ikirenge kuko abagombaga guturuka UK na USA ndetse na Belgique babuze visa, ndetse n’amatike bemerewe nayo yarabuze, ubwo bari kuri skype bavuga bicikagurika utamenya ibyo bavuga. Ari ababaza ari n’abasubiza byari un dialogue des sourds kubera iryo koranabuhanga batazi gukoresha neza.
4. Kwiyakira
Abashyigikiye leta y’u Rwanda bamaze kumva ibyo bisubizo bidafite epfo na ruguru bicurikiranye byabo bayobozi ba Amahoriwacu bahise bigendera kuko bari bamaze kubwirwa ko hari igice kimwe cy’abanyarwanda kitemerewe kwinjira mu cyumba cy’inama.
Ubwo bisubiriyeyo bajya kwiyakira no kwishimira igikorwa bari barangije. Mu bafashe amagambo habanje ukuriye Diaspora Rwandais de Montreal Mr Alain Patrick Ndengera ashimira abantu bose ba Montreal, ba Quebec na Ottawa bitabiriye iki gikorwa.
Chargee d’affaire wa High Commission y’u Rwanda Madame Umutoni Shakilla wari mu ruzinduko Montreal yaboneyeho kuvuga ijambo risoza. Yavuze ijambo ryiza ashimira abaje bose, yanavuze ko kuba abanyarwanda banze kwitabira ibikorwa by’Amahoriwacu ari uko nta cause ifatika ihari baharanira.
Yakomeje asobanura ko abanyarwanda mu gihugu mu Rwanda bitoreye revision ya constitution ku rwego rwa 98%. Abantu batanashobora gukora debat politique ataribo bazigisha abanyarwanda uwo bagomba guhitamo ngo abayobore muri 2017.
Yashoje avuga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho nko guteza imbere abategarugori, kwivuza byoroshye kubera ko mutuel de sante zabagezeho, yarangije avuga ko nyuma y’imyaka 22 hari abagihakana genocide yakorewe abatutsi kandi ko twese tugomba guhaguruka tukabamagana.
5. Conclusion
Igikorwa cy’agatsiko kiyise Amahoriwacu cyo gutangiza ibikorwa ku mugaragaro i Montreal cyabaye fiasco total kuko abanyarwanda banze kukitabira ku mugaragaro ku buryo imyigaragambyo yagaragayemo abantu batanu kugeza ubwo police yonyine ibabwira.
Abagize Amahoroiwacu
Ukundi gutsindwa kwa kabiri ni ukuvuga ngo utangiye un mouvement iharanira demokarasi ariko ugatangira ubwira abo banyarwanda ko hari igice kimwe cy’abanyarwanda kitemerewe kwumva ibyo uvuga kandi munakorane debat democratique et contradictoire.
Amahoriwacu idashobora kubona abantu batanu bakora manifestation mu mugi nka Montreal utuyemo abantu barenga ibihumbi bitanu, Amahoriwacu ivugira mu banyeCongo n’abarundi ! Ayo mahoro bashaka avugira mu bunyegero atinya gukora debat politique ntibagakwiriye kugira uwo batera igihe. Abanyarwanda ba Montreal babaye aba mbere mu kubatera umugongo no kuberaka ko ibintu by’ibyuka bitagira cause badashobora kubyitabira.
Umwanditsi wacu