• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal

Opposition : Amahoriwacu basize umugani Montreal

Editorial 02 Jun 2016 ITOHOZA

Kuwa gatandatu taliki ya 21 z’ukwa gatanu habaye manifestation yateguwe n’agatsiko k’abanyarwanda barwanya ubutegetsi kiyise Amahoriwacu.

Iyo myigaragambyo ikaba yakurikiwe na conference yabereye Montreal. Iyo myigaragambyo rero ikaba ititabiriwe na busa nkuko ababiteguye babyifuzaga.

Mu banyarwanda n’aba Congomani n’abarundi bose hamwe bari batanu. Byabaye ngombwa ko police ihagarika manifestation yabo kuko bababwiye ko biteye isoni guhuruza police y’umujyi kuri manifestation y’abantu batanu.

Ku rundi ruhande hari une contre manifestation y’abashyigikiye ubutegetsi bwo mu Rwanda. Nubwo hari igihe gito cyo kwitegura byitabiriwe cyane haje abantu barenga ijana.

Kubera ko police ya Montreal yabonaga abashyigikiye ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda ari benshi, bishimye kandi bitonze, yababwiye gukomeza gahunda bateganije yo gukora marche pacifique.

1. Echec total y’imyigaragambyo:

Biratangaje cyane kubona ingufu zashyizwe n’ako gatsiko kiyise Amahoriwacu mu kwamamaza itangira ku mugaragaro ry’ibikorwa byabo. Babibyujije muri social media zose ku buryo umuntu yari gukeka ko ari abantu serieux.

Abanyarwanda ba Montreal bitandukanije ku mugaragaro n’icyo gikorwa cy’Amahoriwacu banga kwitabira imyigaragambyo. Mu bantu batanu bonyine bitabiriye imyigaragambyo harimo abarundi 2 , umukongomani 1 n’abanyarwanda 2.

Mu gutumira imyigaragambyo bahuruje police ya Montreal ko bazakora imyigaragambyo izazamo abantu magana abiri ku buryo haje abapolice benshi cyane. Ariko abapolice babonye isaha babahaye igeze bakiri batanu barabahamagara bababwira ko imyigaragambyo yabo iburijwemo ko uruhushya bari bafite rurangiriye aho. Ubwo abo basore batanu bahise bafata inzira bajya kuri salle ya conference bubitse imitwe n’ikimwaro kinshi.

2. Amahoriwacu ntibazi amahame ya demokarasi

Abo basore batanu bitabiriye imyigaragambyo police imaze kubakurira inzira ku murima bageze kuri salle naho basanga ari uko mu cyumba cy’inama harimo abantu 15 ubariyemo n’abateguye inama.

Icyumba cy’inama gifite ubushobozi bwo kwakira abantu 200 cyarimwo abantu 20. Abateguye icyo gikorwa cy’imyigaragambyo bari bateganije ama T-shirt nka 200 y’icyatsi yo guha abigaragambya. Batanu bonyine nibo bashoboye kuyambara. Isigaye bayikubise ku mutwe barayikorera bayisubiza kuri salle. Kubabireberaga ahitaruye bo baketse ko ari nk’abacuruzi bacuruza caguwa za magendu.

Ubwo hagati aho abashyigikiye ubutegetsi bwa leta y’u Rwanda bikomereje gahunda bakora marche pacifique bashagawe na police ngo hatagira ubahungabanya.

Urugendo rwitabiriwe n’abanyarwanda ba Montreal ndetse batewe ingabo mu bitugu n’abandi baturutse imihaanda yose nka Quebec na Ottawa, rwatangiriye kuri metro Berry UQAM rusorezwa aho abagize agatsiko ka Amahoriwacu kakoreraga conference.

Ubwo bamwe mubaje mu myigaragambyo ishyigikiye ubutegetsi bwa Kigali bageze ku muryango basaba kwinjira mu cyumba cy’inama ngo bashobore gukora debat contradictoire banabaze ibibazo abateguye inama.

Siko byagenze ariko kuko bangiwe kwinjira muri salle. Babajije impamvu bavuga ko ikiganiro mbwirwaruhame bateguwe kigenewe abantu bamwe gusa ko abanyarwanda bose batemerewe kwinjira mu cyumba cy’inama !!

Umwe mubari aho yababajije ati ese ko nabonye muvuga muri invitation zanyu ko mushaka demokarasi none mukaba mutemera debat contradictoire kandi ari imwe mu nkingi za demokarasi ? Uwitwa Freddy Usabuwera nundi witwa Patrick Uwariraye na Kansinge Nadine bariye iminwa birabananira gusobanura iyo contradiction batanga ibisobanuro bicurikiranye. Bageze naho bavuga bati ni ikiganiro prive cy’incuti zacu gusa zanditse kuri liste. Amaliste bari bayakoze ngo utayiriho ntabwo ibya debat democratique bimureba.

3. Ibiganiro birimo ikoranabuhanga ryo hasi cyane

Ku bashoboye gukurikira ibiganiro byabo online bo bishwe n’agahinda. Ntawashoboraga kumva ibyo aba panelists bavuga. Aba panelists hafi ya bose ntawahakandagije ikirenge kuko abagombaga guturuka UK na USA ndetse na Belgique babuze visa, ndetse n’amatike bemerewe nayo yarabuze, ubwo bari kuri skype bavuga bicikagurika utamenya ibyo bavuga. Ari ababaza ari n’abasubiza byari un dialogue des sourds kubera iryo koranabuhanga batazi gukoresha neza.

4. Kwiyakira

Abashyigikiye leta y’u Rwanda bamaze kumva ibyo bisubizo bidafite epfo na ruguru bicurikiranye byabo bayobozi ba Amahoriwacu bahise bigendera kuko bari bamaze kubwirwa ko hari igice kimwe cy’abanyarwanda kitemerewe kwinjira mu cyumba cy’inama.

Ubwo bisubiriyeyo bajya kwiyakira no kwishimira igikorwa bari barangije. Mu bafashe amagambo habanje ukuriye Diaspora Rwandais de Montreal Mr Alain Patrick Ndengera ashimira abantu bose ba Montreal, ba Quebec na Ottawa bitabiriye iki gikorwa.

Chargee d’affaire wa High Commission y’u Rwanda Madame Umutoni Shakilla wari mu ruzinduko Montreal yaboneyeho kuvuga ijambo risoza. Yavuze ijambo ryiza ashimira abaje bose, yanavuze ko kuba abanyarwanda banze kwitabira ibikorwa by’Amahoriwacu ari uko nta cause ifatika ihari baharanira.

Yakomeje asobanura ko abanyarwanda mu gihugu mu Rwanda bitoreye revision ya constitution ku rwego rwa 98%. Abantu batanashobora gukora debat politique ataribo bazigisha abanyarwanda uwo bagomba guhitamo ngo abayobore muri 2017.

Yashoje avuga ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho nko guteza imbere abategarugori, kwivuza byoroshye kubera ko mutuel de sante zabagezeho, yarangije avuga ko nyuma y’imyaka 22 hari abagihakana genocide yakorewe abatutsi kandi ko twese tugomba guhaguruka tukabamagana.

5. Conclusion

Igikorwa cy’agatsiko kiyise Amahoriwacu cyo gutangiza ibikorwa ku mugaragaro i Montreal cyabaye fiasco total kuko abanyarwanda banze kukitabira ku mugaragaro ku buryo imyigaragambyo yagaragayemo abantu batanu kugeza ubwo police yonyine ibabwira.

-2818.jpg

Abagize Amahoroiwacu

Ukundi gutsindwa kwa kabiri ni ukuvuga ngo utangiye un mouvement iharanira demokarasi ariko ugatangira ubwira abo banyarwanda ko hari igice kimwe cy’abanyarwanda kitemerewe kwumva ibyo uvuga kandi munakorane debat democratique et contradictoire.

Amahoriwacu idashobora kubona abantu batanu bakora manifestation mu mugi nka Montreal utuyemo abantu barenga ibihumbi bitanu, Amahoriwacu ivugira mu banyeCongo n’abarundi ! Ayo mahoro bashaka avugira mu bunyegero atinya gukora debat politique ntibagakwiriye kugira uwo batera igihe. Abanyarwanda ba Montreal babaye aba mbere mu kubatera umugongo no kuberaka ko ibintu by’ibyuka bitagira cause badashobora kubyitabira.

Umwanditsi wacu

2016-06-02
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye  amazi atarerenga inkombe

Uganda: Gen (Rtd) Otafiire arasaba Gen Tumukunde na Gen. Kayihura gukemura ibibazo bafitanye amazi atarerenga inkombe

Editorial 22 Feb 2018
Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Umu ofisiye w’umupolisi n’umukunzi we bakoze impanuka mu buryo bw’amayobera

Editorial 27 Apr 2017
BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

BREAKING NEWS: Kayumba Nyamwasa Yatumije Inama Y’ikitaraganya Ya RNC Nyuma Yo Kuba Intabwa Kubera Abayoboke N’ingabo Zimushizeho

Editorial 08 Dec 2019
Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Mugihe twiturije Abanyapolitiki n’Abaherwe barategura aho bazahungira

Editorial 13 Jan 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Leta  iraburira  abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero
HIRYA NO HINO

Leta iraburira abanyarwanda ku bushukanyi bw’abiyita abahanuzi mu madini n’amatorero

Editorial 26 Sep 2018
I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International
Amakuru

I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International

Editorial 20 May 2025
2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage  “Impinduka”
HIRYA NO HINO

2019 : Rwanda Day ntikibereye mu Budage “Impinduka”

Editorial 14 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru