Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame uyu munsi yagiranye ikiganiro na mugenzi we Perezida Yoweri Museveni wa Uganda i Addis Ababa muri Ethiopia. Ni nyuma y’inama ku bucuruzi n’ishoramari muri Africa yabaye muri iki gitondo. Ni inshuro ya kabiri aba bayobozi bahuye nyuma y’umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.
Uyu munsi aba bayobozi bahuriye muri Sheraton Hotel i Addis, amakuru avuga ko bamaranye amasaha abiri baganira, nyuma bafashe iyi foto barangije ibiganiro.
Kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nibwo hatangiye kuboneka ibimenyetso ko hatari umwuka mwiza hagati ya Uganda n’u Rwanda kubera ahanini abarwanya Leta y’u Rwanda bivugwa ko bahabwa urwaho muri Uganda.
Iki ni kimwe mu bibazo buri wese yibaza ko aba bayobozi batabuze kuganiraho aho bahuriye uyu munsi.
Muri uku kwezi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa yaje i Kigali yoherejwe na Perezida Museveni, nawe agirana ibiganiro na Perezida Kagame.
Ikibazo hagati y’ibihugu byombi cyadindije umushinga w’iterambere wo kubaka inzira ya gari ya moshi yari kuva Kampaka ikagera Kigali mu gihe wari waramaze kwemezwa n’aba bayobozi bombi. Kampala yahise ihitamo ko iyi nzira ibanza kwerekeza Juba.