• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Editorial 29 Nov 2016 ITOHOZA

Padiri Nahimana Thomas nyuma yo gusubizwa igitaraganya mu Bufaransa ngo arategura imyigagarambyo itemewe kuri Amasade y’u Rwanda i Buruseli.

Ni nyuma y’aho yangiwe kwinjira kubutaka bw’u Rwanda kubera ko ntabyangombwa by’inzira (visa) yari afite, amasaha 72 akaza kumushirana ari muri Transit ku Kibuga cy’Indege mpuzamahanga cya Jomo Kenyatta International Airport.

Kuwa Gatandatu taliki ya 26 Ugushyingo 2016, niho Padiri yurijwe indege nyuma y’iminsi itatu ari muri Transit i Nairobi asubizwa mu gihugu cy’ubufaransa aho yari yaturutse.

Ubusanzwe nta muntu ugenda mu gihugu runaka ngo arenze amasaha 72 ari muri ” Transit” . Amasaha 72, kuri Nahimana yaje mushirana bimuvuramo kwirukanwa, adakandagiye mu Rwanda.

-4813.jpg

-4812.jpg

Itsinda ryari ririmo Nahimana Thomas, Nadine Claire Kasinge, uruhinja rwe na Nkurunziza Venant mu gihe bari i Nairobi ryagiye rigabanuka kuburyo haje gusigara babiri muri bane bari biyemeje gutangiza ibikorwa bya politiki by’ishyaka Ishema mu Rwanda.

-4814.jpg

Aha Nahimana amasaha yo kuguma muri Jomo Kenyatta International Airport yari hafi kumushirana

Padiri Nahimana nyuma yo kwirukanwa Nairobi yabwiye BBC ko mu mishyikirano bagiranye na Leta ya Kenya, abategetsi b’icyo gihugu bamubwiye ko gukomeza kuba ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta i Nairobi kandi arwanya Leta y’u Rwanda, bishobora guhungabanya umutekano.

Padiri Nahimana Thomas na bagenzi be bageze ku kibuga cy’indege cya Jommo Kenyatta mu mujyi wa Nairobi kuwa Gatatu, ariko ntibemerewe kwinjira mu Rwanda.

Impamvu yatumye bangirwa kwinjira mu gihugu, ni uko Padiri Nahimana Thomas yari afite VISA yo gukora ibikorwa by’ubukerarugendo muri Afurika y’Uburasirazuba, kandi bikaba bivugwa ko itemerewe abanyepolitiki.

Umwanditsi wacu

2016-11-29
Editorial

IZINDI NKURU

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

Twagiramungu yavuze rupfu rwe, yikoma Ikinyamakuru Rushyahya

Editorial 02 Oct 2017
Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Urunturuntu ku rupfu rw’Umupolisi Mukuru muri Uganda, AIGP Kaweesi

Editorial 09 Nov 2017
PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO

PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO

Editorial 01 Jun 2016
Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Mu Burundi, “Leta mbyeyi” yoretse igihugu!

Editorial 13 May 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR
INKURU NYAMUKURU

Ubutegetsi bwa Museveni bukomeje kuba indiri n’umuhuza w’abarwanya u Rwanda cyane cyane RNC na FDLR

Editorial 21 Dec 2018
Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100
POLITIKI

Ibihugu byaviriye inda imwe ku Burusiya, byirukanye abadipolomate babwo barenga 100

Editorial 27 Mar 2018
Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka
INKURU NYAMUKURU

Yatawe muri yombi aje gusomera discours ya Juvenal Habyarimana [ Revolution ya MRND ] mu muhango wo kwibuka

Editorial 08 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru