Mu rubanza rubera i Paris mu Bufaransa ruregwamo Tito Barahira na Octavien Ngenzi bahoze ari ba burugumesitiri ba Komini Kabarondo, humviswe ubuhamya bwa Padiri wayoboraga Paruwasi ya Kabarondo yiciwemo Abatutsi amagana mu 1994.
Ejo kuwa 31 Gicurasi Padiri Oreste Incimatata yagaragaye mu rukiko rushinzwe imanza nshinjabyaha zikomeye ‘Cour d’assises’,i Paris, avuga ko yibuka ko kuwa 13 Mata abasirikare bagose Kiliziya yari yahungiyemo Abatutsi benshi, bakahicirwa kandi harafatwaga nk’ubuhungiro ntavogerwa.
Padiri Incimatata avuga ko yarokotse kuko yahonze umwe mu basirikare amafaranga make ngo atamwica. Avuga ko mbere y’uriya munsi Abatutsi b’i Kabarondo bageragezaga kwihagararaho cyane cyane mu bihe Burugumesitiri Ngenzi yayoboraga.
RFI ivuga ko yakomeje abwira abacamanza ko Ngenzi yashyigikiraga amahoro kandi yari amwizeye, gusa akaza gutungurwa n’uko yari afite ubugome muri we kuko yirengagije gukoresha ubuhanga n’ubushobozi yari afite, akarebera ndetse akemera umwanzuro wa benshi wo gushyigikira no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside.
Umwanditsi wacu