Bidasubirwaho, Perezida Kagame Paul azahagararira Umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe muri Kanama tariki ya Gatatu n’iya Kane uyu mwaka.
Kwemeza Perezida Kagame nk’umukandida byabereye mu matora yakozwe n’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari bateraniye muri Kongere y’Umuryango yabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Abatoye ni 1930, muri bo abatoye Paul Kagame ni 1929 mu gihe habonetsemo imfabusa imwe.
Komiseri muri FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars, niwe wayoboye amatora aho yabwiye Inteko Itora ko mu ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali mu matora amaze iminsi aba, batoye Perezida Paul Kagame nk’umukandida uzahagararira umuryango FPR Inkotanyi mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Yahaye umwanya abitabiriye iyi kongere kugira ngo batange ibitekerezo maze Komiseri Sheikh Abdul Karim Harerimana avuga ko nawe ashyigikiye Perezida Kagame kuko byemejwe n’abandi bose kuva ku rwego rw’Umudugudu.
Yabajije niba hari undi ufite umukandida ashaka gutanga, habura n’umwe maze nawe avuga ko amabwiriza agenga amatora agena ko umukandida abazwa niba yemera kwiyamamaza gusa kuri Perezida Kagame avuga ko atabimubaza kuko ubwo yabibajijwe yabyemeye.
Hahise hatangira igikorwa cyo gutora, buri munyamuryango atorera ku rupapuro akarushyira mu gaseke.
Uwari uhagarariye ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo (ANC), Edna Edith Molewa, yashimiye Perezida Kagame ku bwo kuba yatoranyijwe nk’uzahagararira Umuryango wa FPR Inkotanyi avuga ko igihugu cye kizakomeza kwifatanya n’u Rwanda hagamijwe iterambere rya Afurika.
Uhagarariye Chama Cha Mapinduzi, ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania, Abdulrahman Omari Kinana, we yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwiyubatse mu gihe gito kitarenze imyaka makumyabiri, ubu kikaba giteye imbere mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi, ubuzima n’izindi. Ati “Mu by’ukuri mwahinduye iki gihugu.”
Yakomeje avuga ko icyerekezo n’imiyoborere myiza ya Perezida Kagame, ari icyitegererezo ku mugabane wa Afurika muri rusange.
Yanashimangiye ko amahitamo ariyo ‘yahinduye igihugu gito akigira kinini’, Isi ikaba iri kubona igihugu cyari cyarashegeshwe kubera Jenoside yakorewe Abatutsi nk’icyitegererezo.
Nelson Nzuya uhagarariye Ishyaka Jubilee riri ku butegetsi muri Kenya, yavuze ibyo u Rwanda rumaze kugera bitari gushoboka iyo hatabaho ubutegetsi bwa Perezida Kagame umaze imyaka irenga 20 ayobora FPR Inkotanyi.
Abakuriye amashyaka atandukanye yo mu Rwanda barimo Dr. Alvera Mukabaramba wa PPC, Sheihk Fazil Harerimana wa PDI, Mukabunani Christine wa PS Imberakuri bashimiye FPR Inkotanyi ku bw’ubutumire bahawe.
Sheihk Fazil Harerimana uhagarariye PDI yibukije abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ko kuva mu 2010 ishyaka rye ryashyigikiye ko Perezida Paul Kagame yazakomeza kuyobora u Rwanda kuko ari umuntu ubikwiriye.
Yakomeje agira ati “Ntabwo ari umwiga, ntawe uzamuhiga mu matora […] Umwizerwa w’imbonekarimwe, uwo ni mwebwe nyakubahwa Perezida wa Repubulika […] ni Baba wa Taifa.”
Perezida Kagame yatowe nk’ugomba guhagararira FPR Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu nyuma yuko n’amashyaka arimo PSD na PL nayo aheruka kumwemeza nk’umukandida uzayahagararira.
Kuwa 12 Kamena, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangiye kwakira kandidatire z’abiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, ku ikubitiro harimo iya Dr Frank Habineza, Umuyobozi w’Ishyaka Green Party, Mwenedata Gilbert na Barafinda Sekikubo Fred w’i Kanombe.
Abandi bakandida bigenga bashobora gutanga kandidatire zabo barimo Mpayimana Philippe na Shima Rwigara Diane.
Lisiti y’agateganyo y’abakandida bemerewe kwiyamamaza izatangazwa kuya 27, naho ntakuka izashyirwa hanze ku wa 7 Nyakanga 2017 mu gihe kwakira kandidatire bizaba byarangiye ku wa 23 Kamena 2017.
Abazaba bemejwe bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza tariki 14 Nyakanga birangire ku wa 3 Kanama, ari nawo munsi itora rya Perezida wa Repubulika rizaba ku Banyarwanda bari mu mahanga no kuwa 4 ku b’ imbere mu gihugu.