Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki 31 Kanama 2020, nibwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha “RIB” rwatangaje inkuru yanyuze Abanyarwanda benshi, y’ifatwa rya Paul Rusesabagina, ndetse anerekwa itangazamakuru.
Uyu mugabo gito akurikiranweho ibyaha byinshi birimo iby’iterabwoba n’ibindi bitandukanye, RIB yatangaje ko uyu Rusesabagina wamamamaye cyane atuka uRwanda n’abayobozi bakuru barwo biherekejwe no gukurira umutwe w’Iterabwoba wagaragaye utwika ndetse unica abaturage , yafashwe ku bufatanye bw’u Rwanda n’amahanga, dore ko yari yaranashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko atabwa muri yombi.
Bimwe mu byo ashinjwa harimo kurema no kuyobora imitwe yitwaje intwaro irimo MRCD, ndetse n’ikiryabarezi yashinze cyitwa PDR-Ihumure, Bimwe mu bitero iyi mitwe yagiye igiramo uruhare harimo icya Nyabimata cyabaye muri Kamena 2018, ndetse n’ikindi cyabereye muri Nyamagabe mu kwezi kwa 12 muri 2018.
Ubwo yerekwaga itangazamakuru yagaragaraga nk’ufite ikimwaro, ubona yibaza icyo azabwira Abanyarwanda ku marorerwa yabakoreye, arimo n’ubwicanyi bwahitanye ubuzima bwa benshi muri bo.
Mu mwaka wa 2018 nibwo humvikanye ibitero byagiye bigabwa mu majyepfo y’u Rwanda cyane cyane mu nkengero z’ishyamba rya Nyungwe aho byanatwaye ubuzima bw’abanyarwanda b’inzirakarengane abandi barashimutwa, bikorezwa ibyo izo nyangabirama za Rusesabagina zari zimaze gusahura, icyo gihe Polisi y’igihugu yatangaje ko abari bagabye icyo gitero bari baje baturuka mu Burundi ndetse bakanyura mu ishyamba rya Nyungwe bahunga.
Igihe bakubitwaga inshuro n’ingabo z’u Rwanda, Ibi bitero kimwe n’utundi dutero-shuma twagiye dukurikiraho byaje kwigambwa na Paul Rusesabagina, wiyemerera ko ari umuyobozi w’ingirwashyaka ,MRCD ryaje kunyunyuza imitsi ya zimwe mu mpunzi z’abanyarwanda .
Uyu Rusesabagina yari amaze iminsi anumvikana cyane ku maradio mpuzamahanga avuga ko yifatanije n’imitwe y’iterabwoba irimo nka FDLR igizwe na benshi mu basize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse yanifatanije na CNRD ya Wilson Irategekla nawe wari waritandukanije na FDLR. Mu gushinga MRCD uyu mugabo wahoze ari umutetsi akaza kwigira umunyapolitiki yahuje ingirwashyaka ye PDR-Ihumure n’ibindi biryabarezi nka RRM yashinzwe na Nsabimana Callixte wari wariyise Sankara ndetse na CNRD ya Irategeka Wilson.
Nyuma yo kwihuza baje gushinga umutwe wa kinyeshyamba bari bahuriyeho bawita FLN icyo gihe mu rwego rwo kugirango batazacagagurana baha inshingano zo kubavugira uwo wiyise Sankara ndetse ahita ahabwa ipeti rya Major ibintu byafashwe nko gutesha agaciro amapeti ya gisirikari dore uko uyu muhungu atanigeze byibura anakora amahugurwa y’umunsi umwe ya gisirikari akarenga akiyita major.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yabwiye abanyamakuru ko uyu Rusesabagina yafashwe ku bufatanye bw’ibihugu nyuma y’iperereza byose bizatangarizwa abanyarwanda ndetse aboneraho no gutanga ubutumwa ku bantu bose bafite umugambi mubisha wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ababwira ko akaboko k’ubutabera kazabageraho, kikaba ari ikibazo cy’igihe gusa ngo baryozwe ayo marorerwa yabo.
Hagati aho amakuru ava mu nterahamwe, ibigarasha n’abaparimehutu aravuga ko bahiye ubwoba bwinshi mu butumwa bucicikana ku mbuga biragaragara ko batunguwe n’ifatwa rya Rusesabagina bari bazi ko yagiye gushyingura murumuna we nkuko ubutumwa bwabo kubivuga mu majwi yoherezwaga kuri WhatsApp
Buri wese aribaza niba atari we utahiwe, cyane ko bigaragara ko amahanga yatangiye kumenya neza ubugome bajunditse, bwo kubuza Abanyarwanda amahwemo.
Ngiyo politiki mburamajyo tutahwemye kubabwira Gusa Ukuri gusesuye ni uko Amarembo y’Igihugu akinguye nyamuna Amahirwe aracyahari Sekibi yaba Cyiza
Biracyaza…….