Perezida El-Sisi yafashe rutemikirere mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Kanama 2017, aho yari aherekejwe na Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma y’u Rwanda.
Perezida El-Sisi wari uri mu Rwanda kuva ku wa Kabiri, tariki ya 15 Kanama yarusuye avuye muri Tanzania; biteganyijwe ko uruzinduko rwe arukomereza muri Tchad na Gabon.
Mu bikorwa yakoze ari mu Rwanda, Perezida El-Sisi, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi aho yunamiye abagera ku bihumbi 250 bahashyinguye ndetse ahasiga ubutumwa bugaragaza ko ibyabaye mu Rwanda bikwiye kuba isomo isi ku buryo nta handi bizongera kuba mu mateka y’ikiremwamuntu.
Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El Sisi n’abamuherekeje, bahuriye mu mugoroba wo gusangira na Perezida Paul Kagame wabakiririye muri Kigali Convention Centre.
Perezida El-Sisi washimiye Perezida Kagame ubwitange n’imbaraga akoresha mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’Abanyarwanda, yahishuye ko ibikorwa by’Abanyarwanda ari ishuri ku Banya-Misiri.
Mu biganiro byihariye byahuje abayobozi bombi b’ibihugu, Perezida Sisi yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda wabwiye itangazamakuru ko gukuriraho viza Abanya-Misiri bizongera umubare w’abasura u Rwanda ku mpamvu zitandukanye.