Guverinoma y’igihugu cya Cote d’Ivoire iratangaza ko Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azabasura muri iki cyumweru dutangiye, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri kuva tariki 19 kugeza tariki 20 Ukuboza, mu ruzinduko rw’akazi.
Aya makuru yatangajwe na leta ya Cote d’Ivoire, bivugirwa mu nama y’abaminisitiri y’icyo gihugu yabaye kuwa gatatu w’iki cyumweru dusoza.
Perezida Kagame yaganiriye na mugenzi we wa Cote d’Ivoire
Hatangajwe ko Perezida Kagame azaba ajyanwe no gutsura umuno n’iki gihugu cyo muburengerazuba bw’Afurika.
Minisitiri Sidi Tiémoko Touré, umuvugizi wa leta ya Cote d’Ivoire, yabwiye bagenzi be bagize guverinoma iby’uru ruzinduko agira ati “Mu rwego rwo guteza imbere umubano wa Cote d’Ivoire n’u Rwanda, nshimishijwe no kubamenyesha ko Perezida Paul Kagame azadusura tariki 19 na 20 Ukuboza 2018”.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Mugenzi we Perezida Ouattara bireba ibihugu byombi, ariko kandi bakanagaruka ku bireba Afurika muri rusange, kuko Perezida Kagame ayoboye umuryango w’ubumwe bw’Afurika.
Mu kwezi kwa kane uyu mwaka dusoza, perezida Alassane Ouattara wa Cote d’Ivoire nawe yasuye u Rwanda.