• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

  • U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye   |   10 Jun 2025

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”

Perezida Kagame ari muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS”

Editorial 27 Jul 2018 POLITIKI

Perezida Kagame yageze muri Afurika y’Epfo, aho yitabiriye inama ya 10 y’Umuryango w’ibihugu biri kwihuta mu iterambere ry’ubukungu uzwi nka “BRICS” yatangiye kuwa 25 Nyakanga ikazasozwa kuwa 27 Nyakanga 2018.

Uyu muryango washinzwe mu 2009, ugizwe na Brazil, u Burusiya, u Buhinde, u Bushinwa na Afurika y’Epfo, bituwe na 40% by’abaturage bose b’Isi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byanditse kuri Twitter ko ‘Perezida Kagame yageze muri Afurika y’Epfo yitabiriye inama y’abayobozi ba BRICS iteganyijwe ejo’.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) azatanga ikiganiro kirebana na Afurika muri iyi nama ya BRICS.

Iyi nama ibera muri Sandton International Convention Centre muri Johannesburg, izaganira ku bibazo byugarije Isi birimo ibijyanye n’amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga, imiyoborere n’ubucuruzi.

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping, kuri uyu wa Kane mu kiganiro yatanze yahamagariye ibihugu bigize BRICS, kubaka ihuriro ry’ubufatanye no gushyira hamwe.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi, yavuze ko igihugu cye gishyigikiye umubano mwiza n’ibindi, ubucuruzi mpuzamahanga ndetse no gukurikiza amategeko.

Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na we yageze muri Afurika y’Epfo yitabiriye inama ya BRICS. Minisitiri w’ubukungu w’u Burusiya, Maxime Orechkine, aherutse kuvuga ko iyi nama ibaye mu bihe bidasanzwe aho hari intambara y’ubucuruzi hagati ya Amerika n’ibihugu birimo u Bushinwa, bityo akaba ari ngombwa kureba aho ibihugu byahuriza.

Biteganyijwe ko uretse Abakuru b’Ibihugu bya BRICS, iyi nama izanitabirwa na Perezida Kagame, Joao Lourenço wa Angola, Museveni wa Uganda na Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan, watumiwe nka Perezida w’umuryango w’ubutwererane w’ibihugu by’Abayisilamu.

Perezida Putin w’u Burusiya yitabiriye inama ya BRICS kuri uyu wa Kane

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi yitabiriye inama ya BRICS

Abakuru b’ibihugu bya BRICS bashimangiye ubufatanye

2018-07-27
Editorial

IZINDI NKURU

Burundi: Umucamanza wigeze intebe y’umukuru w’igihugu ari mu mazi abira

Burundi: Umucamanza wigeze intebe y’umukuru w’igihugu ari mu mazi abira

Editorial 10 Jan 2019
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Editorial 18 Feb 2025
COVID-19: Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo wa Mata

COVID-19: Abayobozi bakuru bigomwe umushahara wabo wa Mata

Editorial 06 Apr 2020
U Rwanda na Uganda bisubiye mu biganiro

U Rwanda na Uganda bisubiye mu biganiro

Editorial 11 Sep 2019

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru