Perezida Paul Kagame w’u Rwanda akaba n’umuyobozi mukuru w’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), na mugenzi we wa Angola, João Lourenço bazahura n’abayobozi batandukanye mu Bubiligi aho bazigira hamwe ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Biteganyijwe ko aba bayobozi bombi, bazagirira uruzinduko mu Bubiligi, mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatandatu. Perezida João Lourenço wa Angola ngo azagirira uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu tariki ya 3-5 Kamena 2018.
Nk’uko ikinyamakuru Jeune Afrique kibitangaza, ngo ubwo João Lourenço azaba ari mu Bubiligi, azagirana ibiganiro n’umwami Philippe w’u Bubiligi, Minisitiri w’Intebe, Charles Michel ndetse n’icyegera cya Minisitiri w’Intebe, unafite mu nshingano ububanyi n’amahanga, Bwana Didier Reynders.
Ubwo uruzinduko rwa João Lourenço ruzaba rurangiye, Leta y’u Bubiligi kandi ngo izaba yiteguye kwakira Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame by’umwihariko ubu unayoboye umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU).
Iki kinyamakuru gitangaza ko Perezida Kagame azagirira uruzinduko mu Bubiligi, ku wa 4-6 Kamena 2018, uru ruzinduko rukazahurirana n’inama ngarukamwaka yiga ku iterambere “Journée Européenne de développement”.
Biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Jean-Claude Juncker. Nyuma Perezida Kagame agirane ibiganiro na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Donald Tusk ndetse na Perezida w’Inteko Nshingamategeko muri uyu muryango, Bwana Antonio Tajani.
Ibi biganiro hagati y’aba bayobozi bose, ngo ni ingirakamaro ku mpande zoze, aho ngo nyuma y’aba, Perezida Kagame azabonana n’umwami w’u Bubiligi, Philippe na Minisitiri w’Intebe, Charles Michel.
Ibi biganiro Perezida Kagame na mugenzi we wa Angola, João Lourenço bagiye kugirana n’abayobozi batandukanye mu Bubiligi, bije rukurikira ibyo bagiriye mu Bufaransa, aho bombi baganiriye na Perezida Emmanuel Macro.
Nk’uko byagenze mu Bufaransa, Jeune Afrique, itangaza ko ku murongo w’ibizigwa, ikibazo cya Congo kizagarukwaho mu bizaganirwaho.
Mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Emmanuel Macro, byagarutse ku bibazo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo irimo muri ibi bihe, mbere y’amatora ya Perezida wa Repubulika.
Emmanuel Macro w’u Bufaransa, yatangarije itangazamakuru ko yaganiriye na Kagame aho AU ihagaze n’ibihugu byo mu karere mu kibazo cya RDC, ndetse ko u Bufaransa bushyigikiye gahunda yo gushaka umuti w’ibi bibazo byugarije iki gihugu.
Impungenge ni zose kuri Leta ya Kabila:
Aho Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo imenyeye ko mu byo aba bakuru b’ibihugu baganiriye harimo no kugaruka kuri Politiki yayo (RDC) muri iki gihe hitegurwa amatora, yagaragaje impungenge ifite mu gihe ishinja ibihugu by’ibituranyi gushaka gukuraho Perezida Kabila.
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi 2018, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Léonard She Okitund, yatumije ba Ambasaderi bahagarariye u Rwanda, Angola n’u Bufaransa muri RDC, ababaza kuri gahunda ibi bihugu bibiri bifite ndetse ishyigikiwe na Leta ya Paris, iyo ari yo.
Ku wa mbere tariki ya 28 Gicurasi, Perezida wa Angola nibwo yagiriye uruzinduko mu Bufaransa ndetse anagirana ibiganiro na Perezida Macro, nabwo bitangazwa ko bize ku kibazo cya RDC. Izi nzinduko z’aba bayobozi bombi mu Bufaransa, nizo zateye impungenge Leta ya Congo, aho itangaza ko bitumvikana uburyo yigwaho itatumiwe.
Mu gihe Leta ya Kabila yo ifite amakenga ko ibihugu by’ibituranyi byaba birimo gushaka inzira yo kumukuraho, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yatangaje ko gahunda iriho yo gushakira ikibazo cya Congo umuti, yazanwe na Perezida wa Angola uzatumira abakuru b’ibihugu byo mu karere bakaganira kuri DRC.
Min.Nduhungirehe avuga ko Perezida Kagame, nk’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangaje ko ashyigikiye iki gitekerezo ndetse ko azashyigikira n’ikizava muri iyo nama.