• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Perezida Kagame na Putin bagaragaje inyota yo kongera umubano w’u Rwanda n’u Burusiya

Editorial 14 Jun 2018 POLITIKI

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu ngoro y’Umukuru w’iki gihugu, Klemlin, baganira ku mubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 55 ndetse bagaragaza inyota yo kuwuteza imbere kurushaho.

Kuri uyu wa Gatatu Perezida Putin yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bageze i Moscow mu itangizwa ry’imikino y’igikombe cy’Isi 2018, iri bufungurwe kuri uyu wa Kane.

Ibiganiro bya Perezida Kagame na Putin byibanze ku mubano w’u Rwanda n’u Burusiya, ndetse no ku ruzinduko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Sergei Lavrov, aherutse kugirira mu Rwanda.

Perezida Putin yagize ati “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wacu aherutse kubasura. Uyu mwaka turizihiza isabukuru y’imyaka 55 dutangije umubano mu bya dipolomasi hagati y’ibihugu byacu. Nishimiye cyane ko twagize aya mahirwe yo kuganira ku iterambere ry’umubano wacu.”

Hashize iminsi cumi n’umwe Minisitiri Lavrov agiriye mu Rwanda uruzinduko rw’umunsi umwe, aho yaganiriye na Perezida Kagame ku mubano w’ibihugu byombi no kureba izindi nzego barushaho gufatanyamo.

Perezida Kagame yashimiye Putin uko yamwakiriye ndetse no kuba yaramutumiye ngo asure u Burusiya anitabire imikino y’igikombe cy’Isi. Yavuze ko bishimishije kuba umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka 55 kandi icyifuzo ari uko wakomeza gutera imbere kurushaho.

Yagize ati “Twagize uruzinduko rwiza rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’igihugu cyanyu, Lavrov. Yazanye n’itsinda i Kigali, turabyishimiye. Turashaka kubyubakiraho tugakomeza umubano wacu dushaka ko ukomeza gutera imbere.”

Yashimiye u Burusiya ku bufasha ndetse n’ubufatanye bufitanye n’u Rwanda mu bintu bitandukanye by’ingirakamaro nk’uburezi, amahugurwa, ubufatanye mu bya gisirikare n’ibindi bitanga umusaruro mu iterambere ry’igihugu.

Perezida Kagame yakomeje avuga ko u Rwanda rwifuza ko umubano warwo n’u Burusiya utera imbere ku rwego rw’ishoramari n’ubucuruzi.

Ati “Turifuza ko abikorera banyu baza gukorera mu Rwanda kandi dutegereje kwakira bamwe muri bo baturutse mu Burusiya baje kureba amahirwe dushobora gushoramo imari ndetse n’ubucuruzi.”

Yifurije Putin umunsi mwiza w’ubwigenge ndetse amushimira ko igihugu cye cyakiriye imikino y’igikombe cy’Isi.

Umubano w’u Burusiya n’u Rwanda ushingiye ku mahugurwa ahabwa abantu batandukanye, uburezi, igisirikare, ubuvuzi na politiki.

Perezida Kagame ubwo yahuraga na Putin muri Klemlin

Umukuru w’Igihugu yashimye Putin ku bw’ubufasha igihugu cye kidahwema guha u Rwanda

Perezida Putin mu biganiro na Perezida Kagame

Ibiganiro by’aba bakuru b’ibihugu byombi byitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov ndetse na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe

2018-06-14
Editorial

IZINDI NKURU

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Itangazo rya PL rigenewe Abanyamakuru

Editorial 06 Nov 2017
Dufite ubushobozi n’ubumenyi bihagije kugira ngo duteze imbere EAC yacu- Magufuli

Dufite ubushobozi n’ubumenyi bihagije kugira ngo duteze imbere EAC yacu- Magufuli

Editorial 24 Apr 2018
Perezida Kagame yahuye na Faure Gnassingbé wakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda

Perezida Kagame yahuye na Faure Gnassingbé wakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda

Editorial 13 May 2017
Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Iby’abapfu biribwa n’abapfumu koko: Nahimana Thomas yongeye gukusanya imisanzu y’ibigarasha n’interahamwe ngo aje kuba Perezida w’u Rwanda!

Editorial 09 Nov 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’ubutabera araburira abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza
INKURU NYAMUKURU

Minisitiri w’ubutabera araburira abakoresha uburiganya mu bikorwa byo kurangiza imanza

Editorial 18 May 2018
Gatera wa BK  agiye  kuyobora Crystal Ventures Ltd
Mu Mahanga

Gatera wa BK agiye kuyobora Crystal Ventures Ltd

Editorial 10 Feb 2016
‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda  yabonye mu Rwanda ngo niyo  yatumye ajya gutabara muri Congo
ITOHOZA

‘ Jenoside ‘Jeneral Bosco Ntaganda yabonye mu Rwanda ngo niyo yatumye ajya gutabara muri Congo

Editorial 15 Jun 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru