• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame na Ramaphosa ku isonga ry’Abaperezida bazitabira inama yiga ku gituntu

Perezida Kagame na Ramaphosa ku isonga ry’Abaperezida bazitabira inama yiga ku gituntu

Editorial 10 Jul 2018 POLITIKI

Perezida Kagame na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo nibo Bakuru b’Ibihugu ba mbere ba Afurika, bamaze kwemeza kuzitabira inama yo ku rwego rwo hejuru y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya igituntu izaba muri Nzeri uyu mwaka.

Iyi nama izaba kuwa 26 Nzeri uyu mwaka, niyo ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye yahariwe kwiga ku gituntu gusa. Igamije kongera imbaraga mu kurandura igituntu ndetse n’uwacyanduye akabona ubuvuzi. Insanganyamatsiko yayo iragira iti “Ubumwe mu kurandura igituntu: Igisubizo cyihutirwa ku cyorezo cyugarije Isi”.

Aba bakuru b’ibihugu batangaje ko bazitabira iyi nama ubwo hafungurwaga inama ya 31 ya AU yabereye i Nouakchott muri Mauritania. Icyo gihe Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yagiranye inama n’abakuru b’ibihugu bagera hafi kuri 20 baganira ibyo Afurika yiyemeje kuri iyi nama yiga ku gituntu.

Perezida Ramaphosa yavuze ko yiyemeje kuzitabira iyi nama yo ku rwego rwo hejuru, ndetse ahamagarira bagenzi be b’Abakuru b’Ibihugu kuzitabira iyi nama y’amateka.

Yagize ati “Nk’Abakuru b’Ibihugu muri Afurika, dusobanukiwe ko ubuzima bukwiye guhabwa umwanya w’ibanze mu nzego zo hejuru za politiki. Ikibazo cy’igituntu ntikireba gusa ba Minisitiri b’ubuzima kuko mu nzego za politiki, ubukungu n’imibereho nabo barebwa n’igituntu. Imbaraga zacu mu gushaka ubushobozi zirakenewe kugira ngo turwanye igituntu burundu”.

Perezida Kagame yagaragaje ko igituntu ari ikibazo cyihutirwa muri Afurika kuko mu bihugu cyugarije cyane ibyo kuri uyu mugabane ari byo byinshi.

Yagize ati “Igituntu ni imwe mu ndwara zikomeye muri Afurika, ibihugu 16 muri 30 byugarijwe n’iyi ndwara ni ibyo kuri uyu mugabane. Ni kubw’iyi mpamvu inzobere ndetse na ba Minisitiri b’ubuzima mu bihugu bigize AU, bemeje aho Afurika ihagaze kuri iyi ndwara, bikazagaragazwa muri iyi nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku gituntu izaba muri Nzeri i New York”.

Ibizibandwaho n’iby’ibanze n’ibyiyemejwe n’abakuru b’ibihugu bya AU kuri iyi nama birimo; kugeza ubuvuzi kuri 90% by’abarwaye igituntu, kuvura 90% bagakira no gushora imari mu buryo burinda abantu kwandura indwara y’igituntu.

Ibihugu bigize AU, ntibyahwemye kugira uruhare mu bufatanye bwo kurandura igituntu. Muri Kanama 2016, ba Minisitiri b’ubuzima ba Afurika nibo babaye aba mbere mu gusaba ko habaho inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku gituntu.

Dr Lucica Ditiu, Umuyobozi wa gahunda y’ubufatanye mu kurwanya igituntu, avuga ko Perezida Kagame na Ramaphosa, bahamije ko iyi ndwara ikwiye umwanya w’imbere muri gahunda za leta. Yongeyeho ko bategereje ko n’abandi bakuru b’ibihugu bakurikiza urugero rwa bo bakiyemeza kuzitabira iyi nama yo ku rwego rwo hejuru.

Gahunda y’ubufatanye yo guhagarika igituntu igamije kurandura burundu iyi ndwara ihitana abantu batatu buri munota. Yatangiye mu 2001, igamije ko buri wese wanduye igituntu abona ubufasha, imiti myiza kandi ubuvuzi bukagera kuri buri wese ubukeneye.

Perezida Kagame na Ramaphosa ku isonga ry’Abaperezida bazitabira inama yiga ku gituntu

2018-07-10
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame ategerejwe  bidasanzwe muri Cote D’Ivoire

Perezida Kagame ategerejwe bidasanzwe muri Cote D’Ivoire

Editorial 18 Dec 2018
Buyoya aribaza impamvu ashinjwe kwica Ndadaye hashize imyaka 25

Buyoya aribaza impamvu ashinjwe kwica Ndadaye hashize imyaka 25

Editorial 06 Dec 2018
RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

RDC: Jean Pierre Bemba yangiwe kwiyamamaza mu matora ya perezida

Editorial 26 Aug 2018
Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Ubuzima bwiza na bwo ni igipimo cy’iterambere – Perezida Kagame

Editorial 22 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?
INKURU NYAMUKURU

Rudasingwa, asubiza ibaruwa ya Museveni mu ruhe rwego ?

Editorial 19 Dec 2018
Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka
Mu Mahanga

Umusirikare w’u Rwanda yahitanwe n’impanuka y’imodoka

Editorial 07 Jul 2016
Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye itangira ry’Inama ya Commonwealth yayobowe n’Umwamikazi Elisabeth II

Editorial 19 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru