Perezida Kagame na mugenzi we Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo nibo Bakuru b’Ibihugu ba mbere ba Afurika, bamaze kwemeza kuzitabira inama yo ku rwego rwo hejuru y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya igituntu izaba muri Nzeri uyu mwaka.
Iyi nama izaba kuwa 26 Nzeri uyu mwaka, niyo ya mbere y’Umuryango w’Abibumbye yahariwe kwiga ku gituntu gusa. Igamije kongera imbaraga mu kurandura igituntu ndetse n’uwacyanduye akabona ubuvuzi. Insanganyamatsiko yayo iragira iti “Ubumwe mu kurandura igituntu: Igisubizo cyihutirwa ku cyorezo cyugarije Isi”.
Aba bakuru b’ibihugu batangaje ko bazitabira iyi nama ubwo hafungurwaga inama ya 31 ya AU yabereye i Nouakchott muri Mauritania. Icyo gihe Perezida Kagame uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yagiranye inama n’abakuru b’ibihugu bagera hafi kuri 20 baganira ibyo Afurika yiyemeje kuri iyi nama yiga ku gituntu.
Perezida Ramaphosa yavuze ko yiyemeje kuzitabira iyi nama yo ku rwego rwo hejuru, ndetse ahamagarira bagenzi be b’Abakuru b’Ibihugu kuzitabira iyi nama y’amateka.
Yagize ati “Nk’Abakuru b’Ibihugu muri Afurika, dusobanukiwe ko ubuzima bukwiye guhabwa umwanya w’ibanze mu nzego zo hejuru za politiki. Ikibazo cy’igituntu ntikireba gusa ba Minisitiri b’ubuzima kuko mu nzego za politiki, ubukungu n’imibereho nabo barebwa n’igituntu. Imbaraga zacu mu gushaka ubushobozi zirakenewe kugira ngo turwanye igituntu burundu”.
Perezida Kagame yagaragaje ko igituntu ari ikibazo cyihutirwa muri Afurika kuko mu bihugu cyugarije cyane ibyo kuri uyu mugabane ari byo byinshi.
Yagize ati “Igituntu ni imwe mu ndwara zikomeye muri Afurika, ibihugu 16 muri 30 byugarijwe n’iyi ndwara ni ibyo kuri uyu mugabane. Ni kubw’iyi mpamvu inzobere ndetse na ba Minisitiri b’ubuzima mu bihugu bigize AU, bemeje aho Afurika ihagaze kuri iyi ndwara, bikazagaragazwa muri iyi nama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku gituntu izaba muri Nzeri i New York”.
Ibizibandwaho n’iby’ibanze n’ibyiyemejwe n’abakuru b’ibihugu bya AU kuri iyi nama birimo; kugeza ubuvuzi kuri 90% by’abarwaye igituntu, kuvura 90% bagakira no gushora imari mu buryo burinda abantu kwandura indwara y’igituntu.
Ibihugu bigize AU, ntibyahwemye kugira uruhare mu bufatanye bwo kurandura igituntu. Muri Kanama 2016, ba Minisitiri b’ubuzima ba Afurika nibo babaye aba mbere mu gusaba ko habaho inama yo ku rwego rwo hejuru yiga ku gituntu.
Dr Lucica Ditiu, Umuyobozi wa gahunda y’ubufatanye mu kurwanya igituntu, avuga ko Perezida Kagame na Ramaphosa, bahamije ko iyi ndwara ikwiye umwanya w’imbere muri gahunda za leta. Yongeyeho ko bategereje ko n’abandi bakuru b’ibihugu bakurikiza urugero rwa bo bakiyemeza kuzitabira iyi nama yo ku rwego rwo hejuru.
Gahunda y’ubufatanye yo guhagarika igituntu igamije kurandura burundu iyi ndwara ihitana abantu batatu buri munota. Yatangiye mu 2001, igamije ko buri wese wanduye igituntu abona ubufasha, imiti myiza kandi ubuvuzi bukagera kuri buri wese ubukeneye.