• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Perezida Kagame ngo ntashaka kumva umuturage wambuka imipaka ashaka serivizi yaburiye mu Rwanda

Editorial 04 Jul 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul kagame yatangaje ko adashaka kongera kumva ko hari abaturage baburiye serivisi mu Rwanda bigatuma bambuka imipaka bajya kuzishakira mu bihugu by’abaturanyi.

Perezida Kagame avuga ko u Rwanda rwabohowe kugira ngo abarutuye baruhuke bimwe mu bibazo byari byarabazonze, ikaba ari yo mpamvu ashingiraho ko nta muturage ukwiye kugira icyo aburira mu Rwanda.

Yabitangaje ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu kwizihiza umunsi wo kubohora igihugu, wari wizihijwe ku nshuro ya 24, kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Nyakanga 2018.

Yagize ati “Nta mupaka twakwambuka ngo tujye kubona serivisi ziruta izo tubona hano mu Rwanda, ari mu by’ubuzima ari mu mashuri.”

Akarere ka Muhanga ntigahana imbibe n’ibihugu by’ibituranyi, ariko Perezida yabikomojeho nyuma y’uko hari amakuru yamugezeho ko hari abaturage basigaye Babura serivisi zirimo iz’ubuzima n’uburezi bakajya kubishakira hanze.

JPEG - 311.9 kb
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame berekwa bimwe mu bice bigize uyu mudugudu

Aho iki kibazo kikigaragara ni ku baturage baturiye imipaka, kubera ko aho batuye nta serivisi rusange zihagera.

Perezida Kagame yasabye abaturage bategerejwe ibikorwa rusange kubyishyuza ubuyobozi kuko ari zo nshingano za bwo, anabizeza ko aho leta izajya imenya hose itazajya itinda kubihageza.

Ati “Ndabasezeranya koi zo mpamvu zikoreshwa zituma abantu bambukiranya imipaka, turaza gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyo bajya kwambuka bajya gushaka babibone hafi y’aho batuye.”

Yasabye Abanyarwanda muri rusange dukwiye gukomeza gufatanya mu rugamba rwo kwiteza imbere, urugamba rw’ubukungu, mu guharanira umutekano n’ibindi byubaka igihugu, kuko urwari rugoye ari rwo rwo kubohora igihugu barutsinze.

Muri ibi birori byabereye mu Murenge wa Rongi, Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame banatashye umudugudu w’icyitegererezo wa Horezo wubakiwe imiryango itishoboye.

Uyu mudugudu ufite amazu 25, ishuri ryigisha imyaka 12, irerero ry’abana, ivuriro n’inzu yagenewe kwakira ibirori bitandukanye.

2018-07-04
Editorial

IZINDI NKURU

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Amakimbirane muri FDLR-FOCA, hagati ya Gen.Ntawunguka alias OMEGA na Gen. Byiringiro, nyuma y’urupfu rwa Mudacumura

Editorial 08 Mar 2020
Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Leta ya Uganda nyirabayazana y’umutekano muke mu karere u Rwanda ruherereyemo

Editorial 03 Dec 2018
Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite

Iperereza ryagaragaje ko gushinja Kayihura urupfu rwa Kaweesi nta shingiro bifite

Editorial 07 Aug 2018
APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

Editorial 20 Jun 2024

Igitekerezo kimwe

  1. ELYVENE
    July 4, 20187:48 pm -

    None c abajya gushora imari yabo bubaka i bugande bo murabavugaho iki? urugero uwitwa gakuba francis yubutse mbarara kuri kaguta road mumafaranga yavanye mu rwanda

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Minisitiri w’Intebe azageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda za Guverinoma ku buhinzi
POLITIKI

Minisitiri w’Intebe azageza ku Nteko Ishinga Amategeko gahunda za Guverinoma ku buhinzi

Editorial 02 Apr 2018
CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa
Amakuru

CAF yahagaritse imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika cy’abari munsi y’imyaka 17 kubera icyorezo cya koronavirusi gikomeje gukaza umurego mu gihugu cya Maroc kuko kizakira iri rushanwa

Editorial 09 Mar 2021
Nyamagabe: Umugore yasanzwe anagana mu mugozi yapfuye
Mu Rwanda

Nyamagabe: Umugore yasanzwe anagana mu mugozi yapfuye

Editorial 23 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru