Perezida Kagame yabwiye abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo ko ingengo y’imari bahabwa ingana na miliyari 120 Frw, buri mwaka igomba gukoreshwa kandi hakagaragazwa impinduka, umukuru w’igihugu yabivuze kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere abwira, abavuga rikijyana bo mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye, bagera kuri 600.
Ni mbere y’uko kuri uyu wa Kabiri asura abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe.
Aya makuru dukesha IGIHE aravuga ko Perezida Kagame yabibukije ko ikigamijwe ari ugukorera hamwe uko bishoboka kugira ngo iterambere ryihuse rigerweho. Yavuze ko hakenewe kugaragaza icyo ingengo y’imari iba yarahawe inzego zitandukanye yagezeho kuko bitumvikana uburyo yatangwa ariko imyaka igasimburana nta mpinduka zigaragara.
Ati “Iki nicyo nshaka ko tuganiraho, inshingano zacu nk’abayobozi. Ntabwo twasa n’abavomera mu rutete. Ugasanga turavoma amazi akanyuramo agasubira aho yaturutse. Icyaba kiva cyose ntabwo ukivomesha. Ahaba hava hose tugomba kureba uko tuhahoma naho ubundi ntaho twaba tuva ntanaho twaba tujya.”
Perezida Kagame yabajije uko ‘waba ufite umutwaro uremereye w’ubukene ariko wahabwa igisubizo cyo kuwutura ukabyanga ugahora wikoreye ibikuvuna.’
“Ntabwo washaka umuntu wo kuza kukubwira ukuntu umuzigo wikoreye ukuvuna. Ntabwo twahora dufite abantu birirwa batubwira ukuntu ubukene buryana.Turi ikiremwamuntu, turatekereza”.
“Abahungu n’abakobwa bagenda ibilometero baje kutwigisha icyo ubukene ari cyo, imirire mibi, uko twagaburira abana bacu. Tunafite impuguke zambara amakote zikaza kwigisha u Rwanda uko twakwiyunga. Kuki mushobora kubyemera?”.
Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko badakwiye kuba abantu bahora bibutswa ko bikoreye umutwaro, abasaba gukemura ikibazo cy’imyumvire.
Ati “Bayobozi muri hano, mu gihe mudakemuye ikibazo cy’imyumvire, muzatera intambwe imwe mujya imbere ebyiri zisubire inyuma. Iyi niyo mpamvu muhabwa ingengo y’imari ariko ntitubone umusaruro”.
Kurwanya ubukene si impuhwe
Perezida Kagame kandi yibukije abayobozi ko iyo abanyarwanda batameze neza na bo baba batameze neza.
Ati “Kurwanya ubukene ntabwo ari impuhwe uba urimo kugirira abaturage, imibereho myiza y’abaturage niba itameze neza twese bizatugiraho ingaruka. Abakoresha nabi ibya leta baba bumva ko bazamera neza ariko ntushobora kumera neza mu gihe abaturage batameze neza”
Yakomoje ku mubano n’akarere
Perezida Kagame kandi yakomoje ku mubano n’ibihugu byo mu Karere, avuga ko u Rwanda rwahisemo inzira y’amahoro kuko ari yo iboneye, icyakora ashimangira ko hari nyirantarengwa.
Ati “Nta n’umwe ushobora guhitamo intambara mu gihe hari igisubizo cy’amahoro. Tuzakomeza guhitamo inzira y’amahoro ariko hari umurongo ntarengwa. Ntituzemera ko hari uhindura intambwe n’intego twahisemo”.
Intara y’Amajyepfo ihana imbibi n’u Burundi butabanye neza n’u Rwanda muri iyi minsi. Perezida Kagame yabigarutseho avuga ko ubundi abaturanyi bakabaye bahahirana ariko ‘iyo umuturanyi akubereye mubi ugomba gukora uko ushoboye, ibyinshi ukaba wabyibonaho aho kugira ngo ubimutegerezeho’.
Yavuze ko intego u Rwanda rwahisemo ari impinduka kandi kwigeza kuri byinshi ubwabyo bitanga umutekano.
Amafoto: Village Urugwiro