Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko rugomba guhaguruka rugakora rukabyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byabo, ku mugabane ndetse n’Isi muri rusange aho gutegereza ko ayo mahirwe azaza kubishakira.
Ni impanuro yatangiye mu nama Nyafurika y’Urubyiruko izwi nka ‘YouthConnekt Africa Summit’ 2019, irimo kubera i Kigali kuva kuri uyu wa 9 kugeza kuwa 11 Ukwakira 2019, aho yitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko basaga ibihumbi 10 baturutse mu bihugu 91 byo muri Afurika no hanze yayo nka Khazaksan, Mexique n’ahandi.
Uretse uru rubyiruko, iyi nama yitabiriwe na ba baminisitiri barenga 20 b’urubyiruko bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ba rwiyemezamirimo, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi, bose baje kuganira ku iterambere ry’urubyiruko mu bijyanye n’inganda.
Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abandi bayobozi ku rwego rwa Afurika, abashoramari ku rwego mpuzamahanga, igihangange mu mupira w’amaguru, Didier Drogba, intumwa za Komisiyo y’Ubumwe bw’Afurika, abahagarariye imiryango ishamikiye ku Muryango w’Abibumbye n’abandi.
Zimwe mu ntego z’iyi nama mpuzamahanga harimo kuganira ku buryo urubyiruko rwarushaho kwihangira imirimo mu buhinzi, Ikoranabuhanga no kurukangurira kubyaza umusaruro impano zarwo, ndetse no kurushishikariza kugira uruhare mu guteza imbere umugabane wa Afurika.
Mu mpanuro Perezida Kagame yagejeje kuri uru rubyiruko, yarubwiye ko Guverinoma zifite inshingano zo gushyiraho uburyo urubyiruko rukuza impano zarwo ariko na rwo rufite inshingano yo gutera intambwe ngo rubayze umusaruro ayo mahirwe.
Ati “Amahirwe ntabwo ajya ku rugi rw’umuntu ngo akomange ngo urankeneye, ahubwo abantu bakeneye kugenda bagakomanga ku muryango w’amahirwe yakingura ukayasuhuza nayo akakubwira ati urashaka iki, ukayabwira ngo ni wowe nshaka”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje agira ati “Niba udashyizemo izo mbaraga uzabura ayo mahirwe. Niba wicaye uzabona amahirwe akunyuzeho uvuge ngo ni wowe nashakaga. Genda uyashake, rimwe na rimwe uyarwanire, uyashake, ntutume agenda, nutume aguhitaho, wivuga ngo nakunyuraho arakubwira ko aje, ntabwo bibaho”.
Perezida Kagame yashishikarije urubyiruko gushyira hamwe kuko iyo bikozwe abantu bagendera hamwe, bakagera kure kandi vuba.
Ati “Kwihuta bisaba kugira intego, uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe ahari, ariko ugashyira mu mutima wa byose abantu hanyuma ikoranabuhanga rigakoreshwa”.
Perezida Kagame kandi yashishikarije urubyiruko kwita ku buzima bwabo kuko rubukeneye n’igihugu kibukeneye. Aha niho yahereye avuga ko u Rwanda atari igihugu gikize mu mitungo ariko gikize ku buzima, umutima n’intego ari yo mpamvu gikora ibyo gishoboye byose.
Yavuze ko ibi ari byo byatumye rufata iya mbere mu kugoboka impunzi zo muri Libya, aho kugeza ubu aba mbere 66 bamaze kugera mu Rwanda abandi bakaba bategerejwe.
Minisitiri w’urubyiruko Rosemary Mbabazi yavuze ko intego y’inama y’uyu mwaka ari ukuganira ku buryo bwo guhuza ubumenyi bw’urubyiruko n’amahirwe ahari hagamijwe gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko muri Afurika.
Yabwiye urubyiruko ko iyi nama ari umwanya wo kurwereka ko rushyigikiwe, rushoboye bityo rugatera intambwe igana imbere kuko nta rwitwazo na rumwe ruri mu nzira yarwo.
Umuyobozi wungirije wa UNDP, Ahunna Eziakonwa, yavuze ko gushora imari mu rubyiruko ari ikintu gikwiye kwitabwaho cyane kandi bishoboka.
Ati “Ku mugabane wa Afurika ntabwo dushora imari ihagije mu iterambere ry’urubyiruko, mu kubongerera ubumenyi. Hakenewe kongera imbaraga nyinshi mu gushora imari mu rubyiruko”.
Agendeye ku rugero rw’u Rwanda, yavuze ko bishoboka kuko ari cyanyuze mu mahano ya Jenoside yakorewe batutsi kigasenyuka ariko ubu nyuma y’imyaka 25 kikaba ari ikimenyetso cyo kongera kwiyubaka n’icyizere ku mugabane wose wa Afurika.
Ati “Bambwiye ko ijambo ‘ntibishoboka’ ritaba mu nkoranyamagambo y’u Rwanda none iminsi mpamaze nabonye ko iri jambo ridakwiye no kuba mu nkoranyamagambo ya Afurika”.
Mu kiganiro cyibanze ku kurebera hamwe uko imirimo yahangwa muri Afurika ndetse ubumenyi buhabwa abanyafurika bijyanishijwe n’isoko ry’umurimo ndetse n’ibikenewe, hagaragajwe ko hagikenewe ishoramari mu gushyigikira urubyiruko.
Issam Chleue ukomoka muri Mali yavuze ko “Urubyiruko rukwiye kuba mu mutima wa politiki kugira ngo rubashe kugira icyo ruhindura mu ngengo y’imari na gahunda zigenerwa ibikorwa byo kuzamura imishinga ya bagenzi babo”.
Gahunda ya YouthConnekt yatangijwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame mu 2012 imaze kwaguka mu buryo bugaragara, kuko kugeza ubu ibihugu 11 bimaze gutangira kuyishyira mu bikorwa naho ibindi umunani bimaze gutanga ubusabwe bwo kuyimakaza.
Inama ya YouthConnekt ihuriza hamwe urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye muri Afurika, hakaganirwa ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Ni ku nshuro ya gatatu ibaye kuva yajya ku rwego rwa Afurika.
Muri izi nama kandi hifashishwa abantu batandukanye bafite aho bageze bakaganira n’urubyiruko. Inama nk’iyi yabaye muri Nyakanga 2017 yitabiriwe n’umuhanzi Akon n’umunyemali ukomeye w’umushinwa, Jack Ma.
Kugeza ubu binyuze muri gahunda ya YouthConnekt ba rwiyemezamirimo 600 banyuze mu mwiherero, abahembwe ni 180. Kugeza ubu kandi iyi gahunda imaze gutinyura urubyiruko 8000 rwihangiye imirimo.