Ku itariki ya 20 Nyakanga 2017 nibwo Igisubizo yateruwe na Perezida Kagame ubwo Umukuru w’Igihugu yari i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, mu bikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda.
Perezida Kagame yabonye umwana asimbuka umuhanda arahagarara, aramutera ari mu modoka igihe yavaga kwiyamamaza i Nyamirambo maze baramufotora, ifoto ye ihita isakara ku mbuga nkoranyambaga.
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko umwana we akunda Perezida Kagame kuburyo ngo byamutunguye bikomeye, byamubereye nk’igitangaza kubona bahurirana, kugeza naho amuteruye.
Uwo mwana yateruwe bitunguranye na Perezida Kagame ubwo yiyamamarizaga i Nyamirambo
Abantu bayibonye bashatse kumenya byimbitse ibijyanye n’uwo mwana maze itangazamakuru rijya kumusura aho atuye mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Nyarugenge.
Itangazamakuru ryagiranye ikiganiro kirambuye n’umubyeyi w’uwo mwana maze babaza uwo mwana icyo yumva yifuza gusaba Perezida Kagame.
Uwo mwana yagize ati “Numva namusaba gufungura papa.”
Umubyeyi w’uwo mwana yahise avuga ko ise w’uwo mwana afunze kuva mu Kuboza 2016, azira ibiyobyabwenge.
Ubu rero uyu mwana witwa Igisubizo Swaliha wagize amahirwe yo guterurwa na Perezida Paul Kagame, ari mu byishimo nyuma y’uko se umubyara afunguwe nk’uko umwana yabyifuzaga.
Ndayisenga Yassin, yafunguwe ku cyumweru tariki ya 17 Nzeli 2017, nyuma yo gufungwa amezi umunani gusa y’igihano cy’imyaka ibiri yari yarakatiwe.
Yassin ubwo yari amaze gufungurwa muri Gereza ya Mageragere nyuma yo kugirirwa imbabazi na Perezida Kagame