Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame ntibatanzwe no kugaragarizanya urukundo,ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ababyeyi.
Kuri iki Cyumweru tariki 13 Gicurasi 2018, wari umunsi mpuzamahanga wahariwe ababyeyi.
Ni umunsi udasanzwe kuko abantu benshi bafata umwanya bakizihiza ubutwari bwa ba nyina babareze, abafasha babo ndetse n’inshuti n’abavandimwe b’igitsinagore.
Perezida Kagame na we usanzwe atarya iminwa mu kugaragaza uburyo akunda umuryango we cyane cyane umugore we, Jeannette Kagame, yifashishije uwo mwanya ngo amwibutse ko ari ingenzi mu buzima bwe.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati “Umunsi mwiza ku ba mama bose b’u Rwanda, Afurika n’isi! By’umwihariko (umunsi mwiza) ku mubyeyi wo mu rugo rwacu, mu buzima bwacu akaba n’umubyeyi w’abana bacu bane – Jeannette – nzagushima iteka kandi Imana iguhe umugisha…!!”
Jeannette Kagame na we ntiyatinze kuko yahise amusubiza, na we akoresheje Twitter ati “Ndanezerewe kubera mwe @PaulKagame [sic], Ivan, Ange, Ian na Brian kuko ari mwe mpamvu yo kubaho kwanjye.”
Perezida Kagame na Jeannette Kagame bakunze kubwirana amagambo nk’aya inshuro nyinshi kandi bakabigaragariza abantu, mu bihe bitandukanye cyane cyane nk’iyo umwe yagise isabukuru y’amavuko.
Amafoto agaragaza ubusabane hagati yabo mu bihe bitandukanye
Aha Perezida Kagame na Mme bitabiriye sport rusange iba buri kwezi mu mjyi wa Kigali