• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Perezida Kagame yagaragaje ko ibisubizo by’Abanyafurika bitagomba gushakirwa ahandi ngo babiturwe hejuru

Editorial 24 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Paul Kagame ashingiye ku mateka y’u Rwanda, yavuze ko ibisubizo ku bibazo abaturage bafite bitagomba gushakirwa ahandi ngo bibaturwe hejuru.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro ku kubaka amahoro muri Afurika cyabereye i Davos mu Busuwisi, ahari kubera inama ikomeye ya World Economic Forum ku nshuro ya 48.

Cyitabiriwe na Perezida Alpha Condé wa Guinea; Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; Minisitiri w’Intebe wa Somali, Hassan Ali Khayre; Perezida wa World Economic Forum, Børge Brende; Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza na John Kerry wabaye Umunyamabanga Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Perezida Kagame avuga ku buryo bwo kubaka amahoro muri Afurika, yatanze urugero ku Rwanda, ko nta bitangaza byakozwe ahubwo Abanyarwanda bafashe ibibazo bafite bakabigira ibyabo.

Yakomeje agira ati “Ntabwo ushobora kujya kuvana ibisubizo hanze ngo ubiture ku bantu ngo wizere ko bizatanga umusaruro. Ntabwo bishoboka. Ibi ndabivuga nshingiye ku byabaye.”

Yavuze ko Abanyarwanda biyemeje gushaka ibisubizo ku bibazo bafite, n’ubwo bitababujije gukomeza gutega amatwi ibyo abandi bababwira.

Yakomeje agira ati “Abantu baratubwiraga ngo dukeneye kugabanya igihugu cyacu mo za leta zitandukanye ariko tukabiseka. Twarababwiye ngo ngo turi kuganira nk’Abanyarwanda, none ni gute kandi muratubwira icyo gukora nka bande?”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bamaze kugera ku iterambere rikomeye mu myaka ishize, ariko bazirakana ko ibibazo bafite ari ibyabo kandi bakabishakira ibisubizo ari nako bakomeza kubaka ubushobozi bwabo.

Muri iyi nama y’iminsi ine, Perezida Kagame azahura n‘abandi bayobozi bakomeye ku Isi mu nzego za politiki, ubukungu n’izindi. Barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, nk’uko ibiro bye, White House byabitangaje.

Perezida Kagame ayoboye itsinda ry’abayobozi bakuru barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Claver Gatete; Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Jean de Dieu Rurangirwa na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Vincent Biruta.

Barimo kandi Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro, Peteroli na Gas, Francis Gatare n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza aganira na Perezida Kagame

Perezida Kagame aganira na Alpha Condé uyobora Guinea

Tony Blair ni umwe mu nshuti zikomeye za Perezida Kagame

Perezida Kagame aganira na John Kerry wabaye Umunyamabanga Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


2018-01-24
Editorial

IZINDI NKURU

FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

FDLR, umwe mu mitwe yagarutsweho na Loni ikwiye kurandurwa burundu

Editorial 01 Mar 2018
Kivu Y’Amajyaruguru: Imirwano Iravuza Ubuhuha Hagati Y’Abanyamulenge ’Twirwaneho’ Na Mayi-Mayi

Kivu Y’Amajyaruguru: Imirwano Iravuza Ubuhuha Hagati Y’Abanyamulenge ’Twirwaneho’ Na Mayi-Mayi

Editorial 20 Aug 2018
Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!

Umujenosideri kabombo, Kabuga Felisiyani, aritaba urukiko rw’i La Haye mu Buholandi kuri uyu wa gatatu tariki 11 Ugushyingo 2020.Ese aratinyuka guhakana ibyo isi yose ifitiye ibimenyetso ?!

Editorial 11 Nov 2020
Perezida Kagame yashimangiye  ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Perezida Kagame yashimangiye ko amavugurura ari gukorwa mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, yihutirwa

Editorial 17 Nov 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Amateka yacu ntatwemerera kwirara – Perezida Kagame

Editorial 10 Apr 2018
Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo
Mu Rwanda

Iyicwa rya Hafsa Mossi rikomeje gushyira Leta y’u Burundi mu bibazo kubera uruhare barugizemo

Editorial 18 Jul 2016
Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika
Mu Mahanga

Polisi y’u Rwanda yasoje ihinduranya ry’abapolisi muri Centrafurika

Editorial 22 Oct 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru