• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Editorial 23 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Davos ho mu Busuwisi, aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 48 ryiga ku bukungu ku Isi. Iri huriro ryitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bitandukanye by’ubukungu.

Muri iri huriro, Perezida wa Repubulika azatanga ikiganiro mu isangira ryateguwe n’agashami ka Wanshington Post gashinzwe ububanyi n’amahanga, anageze ijambo risoza ku bazitabira inama yiga ku kubaka amahoro ku mugabane wa Afurika.

Iri huriro  rimara iminsi ine rizibanda ku buryo bwo kubaka ahazaza hasangiwe na bose mu Isi imaze gucikamo ibice. Ihuriro ry’uyu mwaka riyobowe n’abagore gusa barimo: Sharan Burrow, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamashyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, ITUC; Fabiola Gianotti, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora Ubushakashatsi ku Bitwaro bya Kirimbuzi cy’i Burayi; Isabelle Kocher, Umuyobozi wa ENGIE; Christine Lagarde, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF); Ginni Rometty, Umuyobozi wa IBM; Chetna Sinha, Washinze akaba anayobora Deshi Foundation; na Erna Solberg, Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Noruveje.

Uyu mwaka, iri huriro ryiga ku bukungu bw’Isi riratangizwa n’ijambo rya Perezida Alain Berset w’u Busuwisi, rikurikirwa n’ijambo ryikaze rya Professor Klaus Schwab. Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi akaba ariwe uri butange ijambo nyamukuru ritangiza iri huriro ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya 48.

Gahunda y’ihuriro ry’uyu mwaka yubakiye ku ngingo enye z’ingengi zirimo: guteza imbere ubukungu burambye, kurebera hamwe Isi irimo imbaraga n’imyumvire bitandukanye, guhashya amacakubiri mu muryango w’abatuye Isi, no guha icyerekezo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikigaragaramo intege nke.

Source : Office of the President -Communications Office

2018-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Inkunga Kongo yahawe ngo izahure ubuzima bw’abaturage, yishyuwe abaharabika u Rwanda.

Editorial 18 May 2023
Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Perezida Nana Akufo-Addo wa Ghana yageze i Kigali

Editorial 06 Sep 2018
Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano  ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Kagame: U Rwanda ni igihugu gito mu ngano ariko mu ntekerezo no mu rwego rwa Politiki ni igihugu kinini

Editorial 01 Apr 2019
Perezida Kagame yongeye gushimangira ko indege ya Habyarimana atariyo ntandaro ya Jenoside

Perezida Kagame yongeye gushimangira ko indege ya Habyarimana atariyo ntandaro ya Jenoside

Editorial 07 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yitabiriye Inama yiga ku mahoro ku Isi mu Bufaransa

Editorial 11 Nov 2018
Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR
INKURU NYAMUKURU

Urupfu rwa Col Mustafa, waguye Uganda yishwe, ni rumwe mu by’ingenzi byashegeshe FDLR

Editorial 11 Mar 2020
Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 
INKURU NYAMUKURU

Imikorere mibi  no kunyereza umutungo wa EAC mu ihurizo ryo guhemba abakozi bayo 

Editorial 08 Jul 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru