• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Perezida Kagame yageze i Davos mu Busuwisi aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka ryiga ku Bukungu bw’Isi ribaye ku nshuro ya 48

Editorial 23 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yageze i Davos ho mu Busuwisi, aho yitabiriye Ihuriro Ngarukamwaka rya 48 ryiga ku bukungu ku Isi. Iri huriro ryitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu n’abayobozi b’ibigo bitandukanye by’ubukungu.

Muri iri huriro, Perezida wa Repubulika azatanga ikiganiro mu isangira ryateguwe n’agashami ka Wanshington Post gashinzwe ububanyi n’amahanga, anageze ijambo risoza ku bazitabira inama yiga ku kubaka amahoro ku mugabane wa Afurika.

Iri huriro  rimara iminsi ine rizibanda ku buryo bwo kubaka ahazaza hasangiwe na bose mu Isi imaze gucikamo ibice. Ihuriro ry’uyu mwaka riyobowe n’abagore gusa barimo: Sharan Burrow, Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro Mpuzamashyirahamwe Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, ITUC; Fabiola Gianotti, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikora Ubushakashatsi ku Bitwaro bya Kirimbuzi cy’i Burayi; Isabelle Kocher, Umuyobozi wa ENGIE; Christine Lagarde, Umuyobozi Mukuru w’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF); Ginni Rometty, Umuyobozi wa IBM; Chetna Sinha, Washinze akaba anayobora Deshi Foundation; na Erna Solberg, Minisitiri w’Intebe w’igihugu cya Noruveje.

Uyu mwaka, iri huriro ryiga ku bukungu bw’Isi riratangizwa n’ijambo rya Perezida Alain Berset w’u Busuwisi, rikurikirwa n’ijambo ryikaze rya Professor Klaus Schwab. Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde Narendra Modi akaba ariwe uri butange ijambo nyamukuru ritangiza iri huriro ngarukamwaka ribaye ku nshuro ya 48.

Gahunda y’ihuriro ry’uyu mwaka yubakiye ku ngingo enye z’ingengi zirimo: guteza imbere ubukungu burambye, kurebera hamwe Isi irimo imbaraga n’imyumvire bitandukanye, guhashya amacakubiri mu muryango w’abatuye Isi, no guha icyerekezo ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rikigaragaramo intege nke.

Source : Office of the President -Communications Office

 

2018-01-23
Editorial

IZINDI NKURU

Tribert Rujugiro Umwami  wa Frode na Magendu muri Afrika

Tribert Rujugiro Umwami wa Frode na Magendu muri Afrika

Editorial 18 Jan 2018
Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu  mu minsi itatu yikurikiranya

Undi munyarwanda wa gatatu yiciwe hanze y’Igihugu mu minsi itatu yikurikiranya

Editorial 11 Jan 2018
Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca

Burundi: Bombori bombori hagati ya Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca

Editorial 26 May 2025
Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Ruharwa Maj Pierre Claver Karangwa yongeye gutabwa muri yombi n’inzego z’ubutabera mu Buholandi

Editorial 04 Oct 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe
Mu Mahanga

Gukumira ibyaha mu Ntara y’Amajyaruguru: Abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe guhanahana amakuru ku gihe

Editorial 11 Sep 2016
Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin
Amakuru

Ndimbati wari wasinyiye kwamamaza Sky Drop Industries yayiteye umugongo amasezerano atarangiye yamamaza Ingufu Gin

Editorial 26 Feb 2023
Ese Diane Rwigara akwiye gushyikirizwa ubutabera nyuma yuko candidature ye iteshejwe agaciro?
ITOHOZA

Ese Diane Rwigara akwiye gushyikirizwa ubutabera nyuma yuko candidature ye iteshejwe agaciro?

Editorial 09 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru