• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola

Editorial 14 Aug 2019 POLITIKI

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto bagirana ibiganiro, anamushyikiriza ubutumwa bwa mugenzi we João Lourenço.

Manuel Domingo uri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola mu 2017, yigeze no kuba Ambasaderi wa Angola mu Rwanda mu 2005–2010, aho yari afite icyicaro muri Ethiopia.

Domingo yakiriwe na Perezida Kagame ku wa 13 Kanama 2019, bagirana ibiganiro bigamije kunoza umubano ku mpande zombi.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje kuri Twitter ko “Uyu mugoroba Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto n’itsinda bazanye amugezaho ubutumwa bwa Perezida João Lourenço.”

Minisitiri Manuel Domingo yageze mu Rwanda ku wa Kabiri tariki 13 Kanama 2019, aho ku gicamunsi yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, Olivier Nduhungirehe.

Yasuye u Rwanda nyuma y’urugendo Perezida Kagame aheruka kugirira muri Angola aho yitabiriye Inama yabereye mu Mujyi wa Luanda ku wa 12 Nyakanga 2019 yiga ku Mutekano n’ibibazo byo mu Karere. Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço yari yayitumiyemo Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.

U Rwanda na Angola bisanganywe umubano by’umwihariko mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere, umutekano, ubutabera, imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi, ikoranabuhanga n’imiyoborere.

Muri Gashyantare uyu mwaka, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu gucunga umutekano no gukumira ibyaha bibangamira ituze ry’abaturage babyo.

Ni mu gihe kandi muri Kamena 2018 Angola yatangaje ko bitewe n’umubano w’indashyikirwa ifitanye n’u Rwanda, abaturage barwo batazongera gusabwa viza y’umukerarugendo kugira ngo binjire ku butaka bwayo.

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Manuel Domingo n’itsinda ryamuherekeje i Kigali

Perezida Kagame na Minisitiri Manuel Domingo bahana umukono nyuma y’ibiganiro bagiranye

Minisitiri Manuel Domingo yashyikirije Perezida Kagame ubutumwa bwa mugenzi we wa Angola, João Lourenço

Minisiteri z’Ububanyi n’Amahanga z’ibihugu bya Angola n’u Rwanda zagiranye ibiganiro bigamije kwagura umubano n’ubufatanye

Minisitiri Manuel Domingo ahana umukono na Minisitiri Nduhungirehe nyuma y’ibiganiro by’impande zombi

Abayobozi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda bafata ifoto y’urwibutso na Minisitiri Manuel Domingo n’abamuherekeje

2019-08-14
Editorial

IZINDI NKURU

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23

Editorial 27 Dec 2024
‘ Inama nakugira nuko wareka kwiyamamaza ahubwo Kagame akazaguha akazi ‘ -Umuturage

‘ Inama nakugira nuko wareka kwiyamamaza ahubwo Kagame akazaguha akazi ‘ -Umuturage

Editorial 17 Jul 2017
Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Ingendo y’undi iravuna (Igice cya 1)

Editorial 06 Nov 2017
Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro

Sena yatumije Minisitiri w’Intebe ngo asobanure ibiteganywa muri gahunda zo kuboneza urubyaro

Editorial 25 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage
UBUKUNGU

OFID yagurije u Rwanda miliyari 17 Frw zo kugeza amazi ku baturage

Editorial 12 Mar 2018
RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)
HIRYA NO HINO

RDC: Ikibatsi cy’umuriro n’imvura y’amasasu bikomeje kwisuka ku barwanyi ba Kayumba (Video)

Editorial 01 Jul 2019
Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi
INKURU NYAMUKURU

Agahuru k’abajenosideri mu Bufaransa kahiye, naho abatwereye Kabuga baricuza kubera urutonde rwabo rwashyikirijwe Polisi

Editorial 05 Jul 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru