Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n’abakuru b’ibihugu barimo Ali Bongo wa Gabon, Faure Gnassingbé wa Togo na Minisitiri w’intebe wa Mauritius Pravind Jugnauth.
Ibiganiro by’aba bayobozi byabereye muri Cote d’Ivoire, aho Perezida Paul Kagame kimwe n’aba bagenzi be bari bitabiriye inama mpuzamahanga ya 5 ihuza Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ndetse n’Umuryango w’ibihugu by’Uburayi.
Ibihugu by’u Rwanda na Togo bisanzwe bifitanye umubano cyane cyane ushingiye ku iterambere.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique mu mwaka wa 2015, Perezida Faure Gnassingbé yatangaje ko afata Perezida Kagame nk’icyitegererezo mu bakuru b’ibihugu, agendeye ku buryo yateje imbere u Rwanda haba mu rwego rw’ubukungu, imibereho myiza n’imibanire y’abaturage.
Avuga ko akundira Perezida Kagame imitekerereze ye yo ku rwego rwo hejuru ishingiye ku kuba Abanyafurika bakwiye kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegera amaboko amahanga.
U Rwanda na Gabon na byo bisanzwe ari ibihugu bifatanya muri byinshi, abakuru b’ibihugu byombi bakaba bagenderana mu rwego rwo gukomeza ubu bufatanye bushingiye ku by’ukungu.
Naho ibirwa bya Mauritius, ni byo bikunze kuza imbere y’u Rwanda muri Afurika mu bijyanye n’uburyo ibihugu byoroshya ishoramari.
Uretse aba bayobozi Perezida Kagame yabonanye na bo, yanatanze ikiganiro mu bakuru b’ibihugu bari bitabiriye iyi nama, aho yavuze ko ibihugu bikwiye gufatanya bigashaka ibisubizo by’ibibazo bihura na byo, aza no gukomoza ku kibazo cy’abimukira bo muri Libya.
Aba bimukira ni abaturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bajya muri Libya bafite inzozi zo kujya gushaka imibereho ku mugabane w’i Burayi baciye mu nyanja ya Méditerranée, ariko abenshi ntibahirwa n’uru rugendo.