Perezida Kagame yashimangiye ko uko u Rwanda rukomeza gushyirwaho igitutu n’ibihugu by’amahanga; bituma rugira ubushobozi bwisumbuyeho bwo guhangana n’ibyo bibazo aho kurubera urucantege.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yatanze muri Rwanda Day yaberaga i San Francisco, ahereye ku muyobozi wamubarije mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye i New York, uko abasha guhangana n’ibibazo bireba u Rwanda asoma mu binyamakuru.
Perezida Kagame yamusubije kuri icyo gitutu u Rwanda rushyirwaho n’ibindi bihugu, yifashishije urugero rw’umugwegwe ukoreshwa mu gukora imigozi ikomeye.
Ati “Abanyarwanda bijyanye n’umuco wacu n’ubushake bwo kurwanira agaciro gacu, ubwenge bwabo bumera nk’umugwegwe, iyo ushaka gukuramo umurunga ukomeye barawuhonda buri uko uwukubita, uko ukubita ukabasha kugera ku gice gikomeye. Uko ukubita cyane u Rwanda kandi cyane, ikivamo ni aba bantu bakeneye kugusubiza, bashaka kuvuga ngo ba uretse tugirane ibiganiro, kuko ntabwo ariho dukwiye kuba.”
“Dushaka kuba mu gihugu gishobora gutuma habaho ibiganiro, gishobora gutanga kikanakira. Ntabwo dushobora kuba igihugu gihabwa gusa, oya tugomba kuba n’igihugu gitanga. Iyo wamenyereye guhabwa gusa, ugera aho ukakira n’ibitagukwiriye. U Rwanda kandi ntabwo rwihariye iki kibazo rwonyine. Ni ikibazo rusange kuri uyu mugabane.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiyemeje kugaragaza uruhare rwarwo muri icyo kibazo, kuko iyo wagize Abanyafurika bose bashobora kuza mu Rwanda batatswe visa, byaturutse kuri wa muco wo kuvuga ko rukeneye kuba ahantu hamwe n’ibindi bihugu, byose bigafatanya.
Perezida Kagame yavuze ko adakeneye ko habaho imikorere igendeye ku bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, ahubwo hakenewe imikoranire mishya y’ibihugu bigize Afurika.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame