Ikigo Africa Investor (Ai) cyahaye Perezida Kagame igihembo cy’Umukuru w’Igihugu ushyigikira ishoramari, ni mu nama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, irimo kubera muri Afurika y’Epfo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Karega Vincent yanditse kuri Twitter ko “Uyu munsi nishimiye kwakira mu mwanya wa Perezida Kagame, igihembo cy’Umukuru w’Igihugu w’umwaka ushyigikira iterambere ry’ishoramari cyatangiwe i Cape Town muri Afurika y’Epfo.”
Iki gihembo cyatangiwe mu gikorwa cyiga ku bucuruzi kuri uyu mugabane, kikaba cyabereye mu murongo w’inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, igice cya Afurika (World Economic Forum on Africa) izaba kuwa 4-6 Nzeri 2019.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko u Rwanda rwanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 ringana na miliyari 2.006 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyari $2 mu 2018.
Iri shoramari ryiyongereyeho miliyoni $ 331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.
Imibare ya RDB igaragaza ko 26% y’ishoramari ryanditswe rishingiye mu mishinga y’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda. Mu bijyanye n’ibitunganyirizwa mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, handitswe ishoramari rishya ringana na 57%.
Izindi nzego zabengutswe n’abashoramari zirimo ubukerarugendo, ubuzima, serivisi z’ishoramari n’ikoranabuhanga.
Umugabane munini ushingiye ku ishoramari ry’imbere mu gihugu ringana na 49% mu gihe iry’abanyamahanga ryanditswe riri kuri 47%. Ishoramari rihuriweho n’abo mu Rwanda no hanze bihuje handitswe irigera kuri 4% mu 2018.
Ugereranyije na 2017, handitswe ishoramari ringana na 62.26% ryavuye hanze, iry’imbere mu gihugu ryanganaga na 28% mu gihe irihuriweho ryari ku gipimo cya 10%.
RDB igaragaza ko abashoramari bakomeye bandikishije imishinga migari y’ishoramari ifite agaciro ka miliyoni zirenga $70 mu 2018; irimo Emerald Park ltd; Millennial Construction Ltd ikora mu bijyanye n’ubwubatsi; Rwanda Innovation Fund; Jali Transport ikora mu bwikorezi rusange na Sosiyete ya Mara Phones yo mu Buhinde iteranya telefoni.
Irindi shoramari ryanditswe mu gihugu harimo itangizwa rya Andela, sosiyete yo muri Amerika yihaye intego yo guhugura no gufasha urubyiruko rwa Afurika mu ikoranabuhanga. Umushinga wayo wo guhugura Abanyarwanda 500 mu gukora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga (software) no kubashakira akazi mu bigo by’ikoranabuhanga ku Isi; iyandikwa rya Sosiyete yo muri Macedonia ya PRG Plc izubaka uruganda rutunganya Coltan mu Rwanda, umushinga wogutangira kwengera Heineken mu Rwanda binyuze mu ruganda rwa Bralirwa.
Hari kandi Ikigo cyitwa Rwanda Fertiliser Company cyandikishije umushinga wo kubaka uruganda rukora ifumbire mvaruganda; Master Steel mu bwubatsi bw’uruganda ruri i Gahanga muri Kigali ruzatunganyirizwamo ibyuma; Uruganda rw’inzitiramibu rwa Vision Garments; Uruganda rw’Abahinde rwa AARSAL Steel Ltd rutunganya ibyuma; Uruganda rutunganya amabuye y’agaciro rwa Luna Smelter of Rwanda; GEMS ya Rubavu ikora mu bijyanye na serivisi za ba mukerarugendo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu n’Uruganda rwa Volkswagen ruteranyiriza imodoka i Kigali.
Src : IGIHE