• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»UBUKUNGU»Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari

Perezida Kagame yahawe igihembo cyo guteza imbere ishoramari

Editorial 04 Sep 2019 UBUKUNGU

Ikigo Africa Investor (Ai) cyahaye Perezida Kagame igihembo cy’Umukuru w’Igihugu ushyigikira ishoramari, ni mu nama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, irimo kubera muri Afurika y’Epfo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo, Karega Vincent yanditse kuri Twitter ko “Uyu munsi nishimiye kwakira mu mwanya wa Perezida Kagame, igihembo cy’Umukuru w’Igihugu w’umwaka ushyigikira iterambere ry’ishoramari cyatangiwe i Cape Town muri Afurika y’Epfo.”

Iki gihembo cyatangiwe mu gikorwa cyiga ku bucuruzi kuri uyu mugabane, kikaba cyabereye mu murongo w’inama mpuzamahanga yiga ku mpinduka zikenewe mu iterambere ry’Isi, igice cya Afurika (World Economic Forum on Africa) izaba kuwa 4-6 Nzeri 2019.

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatangaje ko u Rwanda rwanditse ibikorwa by’ishoramari rishya 173 ringana na miliyari 2.006 z’amadolari ya Amerika, mu gihe rwari rwihaye intego ya miliyari $2 mu 2018.

Iri shoramari ryiyongereyeho miliyoni $ 331 (20%) ugereranyije n’iryanditswe mu 2017 ryanganaga na miliyari $1.675.

Imibare ya RDB igaragaza ko 26% y’ishoramari ryanditswe rishingiye mu mishinga y’ibyoherezwa hanze y’u Rwanda. Mu bijyanye n’ibitunganyirizwa mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, handitswe ishoramari rishya ringana na 57%.

Izindi nzego zabengutswe n’abashoramari zirimo ubukerarugendo, ubuzima, serivisi z’ishoramari n’ikoranabuhanga.

Umugabane munini ushingiye ku ishoramari ry’imbere mu gihugu ringana na 49% mu gihe iry’abanyamahanga ryanditswe riri kuri 47%. Ishoramari rihuriweho n’abo mu Rwanda no hanze bihuje handitswe irigera kuri 4% mu 2018.

Ugereranyije na 2017, handitswe ishoramari ringana na 62.26% ryavuye hanze, iry’imbere mu gihugu ryanganaga na 28% mu gihe irihuriweho ryari ku gipimo cya 10%.

RDB igaragaza ko abashoramari bakomeye bandikishije imishinga migari y’ishoramari ifite agaciro ka miliyoni zirenga $70 mu 2018; irimo Emerald Park ltd; Millennial Construction Ltd ikora mu bijyanye n’ubwubatsi; Rwanda Innovation Fund; Jali Transport ikora mu bwikorezi rusange na Sosiyete ya Mara Phones yo mu Buhinde iteranya telefoni.

Irindi shoramari ryanditswe mu gihugu harimo itangizwa rya Andela, sosiyete yo muri Amerika yihaye intego yo guhugura no gufasha urubyiruko rwa Afurika mu ikoranabuhanga. Umushinga wayo wo guhugura Abanyarwanda 500 mu gukora porogaramu zitandukanye z’ikoranabuhanga (software) no kubashakira akazi mu bigo by’ikoranabuhanga ku Isi; iyandikwa rya Sosiyete yo muri Macedonia ya PRG Plc izubaka uruganda rutunganya Coltan mu Rwanda, umushinga wogutangira kwengera Heineken mu Rwanda binyuze mu ruganda rwa Bralirwa.

Hari kandi Ikigo cyitwa Rwanda Fertiliser Company cyandikishije umushinga wo kubaka uruganda rukora ifumbire mvaruganda; Master Steel mu bwubatsi bw’uruganda ruri i Gahanga muri Kigali ruzatunganyirizwamo ibyuma; Uruganda rw’inzitiramibu rwa Vision Garments; Uruganda rw’Abahinde rwa AARSAL Steel Ltd rutunganya ibyuma; Uruganda rutunganya amabuye y’agaciro rwa Luna Smelter of Rwanda; GEMS ya Rubavu ikora mu bijyanye na serivisi za ba mukerarugendo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu n’Uruganda rwa Volkswagen ruteranyiriza imodoka i Kigali.

Src : IGIHE

2019-09-04
Editorial

IZINDI NKURU

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yakiriye Intumwa yihariye ya Loni mu rwego rw’ingufu

Editorial 24 Feb 2020
#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

#Kwibohora25 : Impinduka zidasanzwe mu iterambere ry’ubukungu mu myaka 25

Editorial 05 Jul 2019
Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero

Guverinoma mu ihurizo ryo kwishyura miliyari 11 Frw y’inyongeramusaruro yaburiwe irengero

Editorial 08 Jan 2019
Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe

Perezida Kagame na Nyusi batanze icyizere ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano atanu yasinywe

Editorial 20 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17
INKURU NYAMUKURU

Imyanzuro 12 y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 17

Editorial 25 Dec 2019
Mpayimana Philippe yashinze ishyaka
ITOHOZA

Mpayimana Philippe yashinze ishyaka

Editorial 05 Nov 2018
Abapolisi basaga 1800 basezerewe mu kazi nta mpaka, abacungagereza 34 birukanwa burundu
ITOHOZA

Abapolisi basaga 1800 basezerewe mu kazi nta mpaka, abacungagereza 34 birukanwa burundu

Editorial 12 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru