Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza y’abana ya Nyagatare, baheruka gukora ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro rusange bagatsinda neza.
Ku wa 9 Mutarama 2018 nibwo Minisiteri y’Uburezi yashyize ahagaragara amanota y’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’iby’abasoje icyiciro rusange.
Mu bana b’abahungu 15 n’umukobwa umwe barangije abanza, umunani baje mu cyiciro cya mbere cy’abatsinze neza mu gihugu; barindwi baza mu cya kabiri na ho undi aza mu cya gatatu.
Mu bana batanu bakoze ikizamini gisoza icyiciro rusange, umwe yaje mu cyiciro cya mbere; babiri mu cya kabiri na ho abandi babiri baza mu cya kane.
Ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Kagame yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye ku wa 19 Mutarama 2018, ko yahaye imbabazi abana 18 bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare bitwaye neza kandi batsinze neza ibizamini bya Leta.
Umuvugizi w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CIP Sengabo Hillary, yavuze ko abana bose bakoze ibizamini bari 22, ariko ko bane byahuriranye n’uko barangije igihano bakatiwe.
Yagize ati “Ubundi muri rusange abakoze ni 22, abo batagaragaramo ni abafunguwe. Hari ababa barakoze ibizamini bigahurirana n’uko wenda bari basigaje nk’ukwezi kumwe cyangwa abiri bagafungurwa. Abo rero ni abafunguwe, barangije ibihano byabo.”
Sengabo yakomeje avuga ko ubusanzwe abana bahabwa ibihano bigufi kugira ngo barebe ko bisubiraho by’umwihariko ababashije kwiga bagatsinda neza ari ikimenyetso ko bagororotse.
RCS yatangaje ko abo bana barekurwa uyu munsi mu itangazo rigira riti “Abana 18 batsinze ibizamini bya Leta baraye bahawe imbabazi n’Inama y’Abaminisitiri, uyu munsi RCS irabafungura kuri Gereza ya Nyagatare.”
Si ubwa mbere Perezida Kagame ahaye abana bafunze bakoze ibizamini bagatsinda neza kuko no muri Gashyantare 2017, hari abandi 16 yazihaye barimo 11 bakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri abanza n’abandi batanu bakoze icy’icyiciro rusange.
Ingingo ya 109 y’Itegeko Nshinga ivuga ko Perezida wa Repubulika afite ububasha bwo gutanga imbabazi mu buryo buteganywa n’amategeko kandi amaze kubigishamo inama Urukiko rw’Ikirenga.
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha Nº 30/2013 ryo kuwa 24/5/2013, mu ngingo ya 236 rivuga ko imbabazi zihawe abantu benshi cyangwa umuntu umwe zitangwa na Perezida wa Repubulika mu bushishozi bwe no ku nyungu rusange z’igihugu.