• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Perezida Kagame yahuye na Faure Gnassingbé wakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda

Perezida Kagame yahuye na Faure Gnassingbé wakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda

Editorial 13 May 2017 POLITIKI

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbé i Kigali mu nama ku mpinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika ‘Transform Africa’, baganira ku mubano w’ibihugu byombi no ku mavugurura y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, AU.

Kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru, Umujyi wa Kigali urabarizwamo abagera ku 3800 baturutse mu bihugu 81, barimo abakuru b’ibihugu nk’uwa Mali, Togo, Niger, Djibouti, ba Minisitiri w’Intebe, abayobozi b’imijyi itandukanye n’abandi.

Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu byibanze ku ikoranabuhanga na politiki, aho Perezida Gnassingbé yakozwe ku mutima n’iterambere ry’u Rwanda akifuza ko rwamubera ishuri.

Yagize iti “Iterambere Kigali imaze kugeraho mu myaka 20 ni isomo ryiza ku mavugurura akwiriye Togo mu buryo bwimbitse.”

Ibinyamakuru byo muri Togo byatangaje ko abakuru b’ibihugu baganiriye ku bufatanye, uko byifashe muri Afurika no ku mavugurura ya AU yakozwe na Perezida Kagame n’itsinda ry’intiti icyenda yari ayoboye.

Baganiriye kandi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’iterambere nkuko aricyo inama ya Transform Africa igamije.

Perezida Gnassingbé ntiyahwemye gutangaza ko afata Perezida Kagame nk’icyitegererezo kuri we mu bakuru b’ibihugu ashingiye ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda.

Yatangaje ko amukundira imitekerereze ye yo ku rwego rwo hejuru ishingiye ku kuba abanyafurika bakwiye kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegera amaboko amahanga.

Mu bayobozi bakomeye bari i Kigali harimo; Visi Perezida wa Zambia, Inonge Wina; Minisitiri w’Intebe wa São Tomé, Patrice Emery Trovoada; Perezida wa Djibouti, Ismaïl Omar Guelleh; Perezida wa Niger, Mahamadou Issoufou; Perezida wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta; Minisitiri w’Intebe wa Gabon, Emmanuel Issoze-Ngondet na Minisitiri w’Intebe wa Guinée Equatoriale, Francisco Pascual Eyegue Obama Asue.

-6580.jpg

Perezida Kagame yahuye na mugenzi we wa Togo, Faure Gnassingbé uri i Kigali mu nama ku mpinduramatwara ishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika ‘Transform Africa’

Source : IGIHE

2017-05-13
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Perezida Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda bafite akazi gakomeye ko kwihanaguraho inenge basigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Editorial 09 Jul 2019
Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Inkunga igenerwa imitwe ya politiki yongerewe.

Editorial 29 Aug 2017
U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko

U Bwongereza: Abadepite bagiye gusubukura imirimo nyuma y’icyemezo cy’urukiko

Editorial 25 Sep 2019
Uganda yiteguye guha ubuhungiro Omar al Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi

Uganda yiteguye guha ubuhungiro Omar al Bashir uherutse guhirikwa ku butegetsi

Editorial 17 Apr 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge
Amakuru

Mu irushanwa ryateguwe na FERWABA, UR, Ecole Secondaire St Bernadette Kamonyi ndetse zatwaye imidali muri 3×3 Challenge

Editorial 26 Oct 2021
AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga  y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene
ITOHOZA

AMAKIMBIRANE : Bimwe mu bikubiye muri Raporo y’ibanga y’inama yahuje abashinze RNC yashyizwe hanze na Rudasingwa Theogene

Editorial 05 Jul 2016
Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal
IMIKINO

Team Rwanda yitezweho kwegukana Tour du Senegal yakiriwe n’Abanyarwanda muri Sénégal

Editorial 20 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru