Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres umenyerewe mu kiganiro gisetsa gitambuka kuri televiziyo ya NBC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizwi nka ‘The Ellen DeGeneres Show’.
Ku wa Gatandatu tariki ya 26 Gicurasi nibwo Ellen yageze mu Rwanda akubutse i Nairobi muri Kenya aho yasuye ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo.
Mu Rwanda arateganya kuhatangiza umushinga wo kubaka ikigo kizajya gifasha mu bikorwa byo kubungabunga Ingagi muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’uyu munyamerika byari byitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.
Nyuma y’ibyo biganiro Ellen DeGeneres yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zishyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Amaze gusobanurirwa mu buryo bw’incamake amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ellen DeGeneres, yashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside, nk’ikimenyetso cyo guha icyubahiro imibiri y’abazishyinguyemo, yandika mu gitabo cy’abashyitsi ko ibyo yabonye ‘bibabaje cyane.’
Portia de Rossi washyingiranywe na DeGeneres, nawe yanditse mu gitabo ko ibyo yabonye ari ‘kimwe mu bihe by’ingenzi ntazibagirwa mu buzima bwanjye’.
Ellen uri mu Rwanda mu bijyanye n’umushinga wo kubaka ikigo kizafasha mu bikorwa bya Dian Fossey Gorilla Fund byo kwita ku ngagi bimaze imyaka 50.
Uwo mushinga wo kubaka iki kigo kizitwa ‘‘Ellen DeGeneres Campus’ cya Dian Fossey Gorilla Fund, ni impano DeGeneres yahawe n’umukunzi we Portia De Rossi muri Mutarama 2018 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 60 y’amavuko.
Dr Tara Stoinski Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Dian Fossey Gorilla Fund, ikoresha abakozi 120, yavuze ko iyi mpano ya DeGeneres, izahindura byinshi ku bikorwa byo kubungabunga ingagi n’urundi rusobe rw’ibinyabuzima mu Rwanda.
Yagize ati “Twishimiye gufatanya na Ellen Fund mu kubaka Kaminuza y’imirimo yacu. Dukora mu bijyanye no kurengera ingagi, kwigisha abaturage, gutanga umusanzu mu kubaka ahazaza h’u Rwanda, no gukomeza ubushakashatsi bwatangiwe na Dian Fossey.”
Yakomeje avuga ko iyi Kaminuza izabafasha gukorana na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha abanyarwanda bazatanga umusanzu mu bikorwa by’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), byo kubungabunga no kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki no kongerera ubumenyi abaturage butuma basobanukirwa kandi nabo bagatanga umusanzu mu kurengera urwo rusobe.
Kugeza ubu harimo gukorwa igishushanyo mbonera cy’iyo Kaminuza, ibuye ry’ifatizo no kubaka bikazatangira mu 2019, Kaminuza ikuzura muri Nzeri 2020 itwaye miliyoni 10 z’amadolari.
Iyi Kaminuza izakomeza ubushakashatsi bw’Umunyamerikakazi Dr Dian Fossey witaga ku ngagi muri Pariki y’Ibirunga anazikoraho ubushakashatsi, muri Nzeri 1967 nibwo yatangije ikigo cy’ubushakashatsi, Karisoke Research Center mu Birunga, uba umwe mu mishinga imaze igihe ku Isi yita ku bwoko bumwe bw’inyamaswa.
Yaje kuboneka yitabye Imana ku wa 27 Ukuboza 1985, bikekwa ko yishwe na ba rushimusi kuko yari afite ibikomere byinshi by’umuhoro ku mutwe. Icyo gihe yari amaze kugira imyaka 54 y’amavuko.
Ubu afite ibikorwa byinshi byagiye bimwitirirwa birimo ikigo cy’ubushakahatsi na hoteli zigezweho, kubera umuhate yagaragaje mu kwita ku ngagi.