Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ugushyingo 2016, Perezida Kagame yakiriye indahiro z’abadepite batatu bashya, basimbuye bagenzi babo batakiri mu Nteko Ishinga Amategeko kubw’impamvu zitandukanye.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango n’Abanyarwanda muri rusange, Umukuru w’Igihugu yasabye abarahiye gukomeza gukorera igihugu no gufatanya n’abandi basanze, kuko basanzwe buzuza imirimo n’inshingano neza bigatuma igihugu gikomeza gutera imbere.
Yavuze ko ari imbaraga ziyongereye ngo igihugu gikomeze gutera imbere nkuko ibyegeranyo bitandukanye bibigaragaza.
Yagize ati “Ni ukongera imbaraga kugira ngo igihugu gikomeze gutera imbere nkuko bikomeje kugenda umunsi ku wundi, yaba mu bukungu, gukora ubucuruzi, imiyoborere, umutekano n’ibindi nkuko buri gihe bigenda bigaragara mu byegeranyo bitandukanye.”
Abadepite barahiye ni Karinijabo Barthelemy, Mukamana Elizabeth na Bitunguranye Diogene baturuka mu Muryango RPF-Inkotanyi basimbuye Nyirasafari Esperance wagizwe Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mureshyankwano Marie Rose wagizwe Guverineri w’Intara y’Amajyepfo na Nyandwi Desire witabye Imana tariki 14 Ukwakira 2016.
Perezida Kagame yashimangiye ko nta kwirara kuko iterambere u Rwanda rushaka ritaragerwaho.
Yagize ati “Inshingano ni ugukomeza gutera imbere no gukora neza kuko ari inzira izira iherezo. Mu gihugu cyacu haracyari urugendo rurerure tugomba gukora kugira ngo tugere ku ntego zacu duhora twiha. Gukora kwacu ni ukwikorera turifuza gukora ibintu bizima birambye, uko bamwe bagenda bavamo abandi bagenda baza kandi inzira ni imwe.”
Batatu binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko ni bantu?
Depite Karinijabo Berthelemy w’imyaka 43 yahoze ari Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Iterambere ry’Ubukungu muri Njyanama y’Akarere ka Muhanga, yakoze iyi mirimo imyaka igera ku 10. Ni umugabo wubatse ufite abana babiri. Ubusanzwe yakoraga muri Soras Vie.
Depite Mukamana Elizabeth w’imyaka 47 yari umwunganizi mu by’amategeko mu rugaga rw’abavoka mu Rwanda. Arubatse afite abana bane.
Depite Bitunguramye Diogene w’imyaka 50 afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu burezi. Yari umukozi mu Karere ka Rulindo ashinzwe uburezi.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame