Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Mali, Ibrahim Boubacar Keïta bambitswe imidali y’icyubahiro na Perezida wa Burkina Faso, Roch Marc Christian Kaboré, igihugu barimo aho bitabiriye iserukiramuco nyafurika rya sinema, FESPACO.
Perezida Kagame yageze i Ouagadougou kuri uyu wa Gatanu mu ruzinduko rw’amasaha 48, yitabiriye isozwa rya FESPACO, iserukiramuco u Rwanda rwitabiriye nk’umutumirwa w’icyubahiro.
Perezida Kaboré yashimye uruzinduko rwa Kagame, mu butumwa yanyujije kuri Twitter ati “ruduteye ishema kandi rushimangira urwego rukomeye rw’umubano hagati ya Burkina Faso n’u Rwanda.”
Yakomeje ati “Muvandimwe Paul Kagame, tunejejwe no kuba wabibashije. Wakoze gusura igihugu cyacu cyiza. Wisange mu rugo i Ouagadougou.”
Mu izina ry’abaturage ba Burkina Faso, Perezida Paul Kagame na Ibrahim Boubacar Keïta, bambitswe umudali w’icyubahiro uzwi nka ‘Grand Croix de l’Ordre de l’Etalon.’
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye isangira ryatangiwemo iyi midali, Perezida Kagame yashimiye Kaboré, avuga ko uyu mudali awutuye abanyarwanda barimo kuzirikana urugendo rw’imyaka 25 yo kwiyubaka no kubaka igihugu, anawushingira ku bucuti burangwa hagati y’abaturage ba Burkina Faso n’u Rwanda.
Yagaragaje ko u Rwanda na Burkina Faso bifite byinshi bihuriyeho uhereye ku kudaheranwa n’ibibazo abaturage b’ibihugu byombi baciyemo n’uburyo biyemeje guharanira agaciro ka Afurika binyuze mu guteza imbere ibihugu n’umugabane.
Kagame yanashimiye Burkina Faso kuba yaratumiye u Rwanda nk’umushyitsi w’icyubahiro muri Fespaco, mu gihe iri serukiramuco ryizihiza imyaka 50 rimaze ritegurwa.
Yakomeje ati “Ndabyumva ko abanyarwanda bashobora kuba barikubye kabiri muri Ouagadougou mu cyumweru gishize mu kwifatanya n’abavandimwe baturutse mu bindi bihugu bya Afurika mu bikorwa bitandukanye bya Fespaco. Turi hano mu gusangira, kwiga no gufatanya n’abahanga muri sinema ku mugabane wacu. Nta hantu haba heza ho gusangirira ibyiza by’imico nyafurika nko muri FESPACO na hano muri Ouagadougou.”
Yagaragaje ko binyuze muri sinema, Afurika ifite imbaraga zo kuyobora imitekerereze y’Isi no kugaragaza ahari imbaraga cyangwa intege nke kandi bigahabwa agaciro bikwiye.
Yakomeje ati “Ntabwo dukwiye kunanirwa kubyaza umusaruro aya mahirwe. Mu gukorera hamwe, tuzakomeza gushyigikira uruganda rw’ubuhanzi, mu gukora ibihangano bifatika kandi bisobanuye byinshi mu bugeni, binahange imirimo myiza n’uburumbuke ku mugabane wacu.”
Perezida Kagame yavuze ko ibyo bizagirwamo uruhare na Perezida Ibrahim Boubacar Keïta, ufasha Afurika Yunze Ubumwe mu gukurikiranira hafi ibijyanye n’umuco n’umurage.
Perezida Kagame yanashimiye Kabore na Keïta, ko igihe ijwi ryabo ryari rikenewe mu gutoranya Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, bagize uruhare mu gushyigikira Louise Mushikiwabo, bikagaragaza ko Afurika ishyize hamwe ntacyo itageraho.
Yavuze ko hakenewe ko ubucuti hagati y’u Rwanda, Mali na Burkina Faso burenga abayobozi bukagera ku baturage babyo ndetse bugakwira umugabane wose.
FESPACO isozwa kuri uyu wa 2 Werurwe 2019, ni rimwe mu maserukiramuco ya sinema akomeye muri Afurika. Riba rimwe mu myaka ibiri, kuri iyi nshuro rikaba ryaratangiye tariki 23 Gashyantare 2019.
Muri iri serukiramuco u Rwanda rwagaragaje filime eshatu, Icyasha ya Clementine Dusabejambo nka filime ngufi; Mercy of the Jungle ya Joel Karekezi nka filime ndende n’Inanga, Keepers of the Tradition ya Jean-Claude Uwiringiyimana nka filime mbarankuru.
U Rwanda kandi rwaserukiwe n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza, runitabira imurika ry’ibikorwa bya sinema, ubukerarugendo n’ishoramari. Muri iryo murika habayemo kwerekana filime zitandukanye n’ibiganiro mpaka ku iterambere rya sinema mu Rwanda.