• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Perezida Kagame yasabye Abayobozi bashya biganjemo ab’ingabo gukaza umutekano

Perezida Kagame yasabye Abayobozi bashya biganjemo ab’ingabo gukaza umutekano

Editorial 29 Mar 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya mu nzego zinyuranye z’ingabo, ndetse na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Aba bayobozi bose yabasabye gukomeza iterambere bafasha abaturage kugera ku ntego bafite.

Abarahiye ni Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr Diane Gashumba, Major General Jacques Musemakweli umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Brig General Charles Karamba umugaba w’Ingabo zirwanira mu kirere, Brig. General Joseph Nzabamwita umunyamabanga mukuru w’urwego rw’Igihugu rw’iperereza n’umutekano.

Mu ijambo rigufi cyane Perezida Paul Kagame yasabye abarahiriye imirimo mishya gukorana neza mu bufatanye na bagenzi babo kugira ngo igihugu gikomeze kujya mbere.

Yagarutse cyane ku mutekano nk’umusingi w’iterambere ry’Abanyarwanda abasaba gukomeza kuwushimangira.

Ati “Twese turabizi ko umutekano ari ngombwa kugira ngo iterambere rigerweho.”

Kagame yasabye abayobozi bashya, biganjemo ab’ingabo, guharanira guha abaturage umutekano uzabafasha kugera ku majyambere bifuza, n’ay’igihugu muri rusange.

-2567.jpg

Perezida kagame arikumwe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu

Yakomoje kandi kubo basimbuye, avuga ko abari mu myanya bagiyemo bamwe bahawe indi mirimo, kandi ngo n’abandi bari mu nzira yo kuyibona.

Ati “Ni ibisanzwe ko abantu bahindura imirimo kugira ngo igende irushaho gutera imbere no kuba myiza.”

-2566.jpg

Dr Gashumba, Maj Gen Musemakweli, Brig Karamba na Brig Nzabamwita, bitegura kurahira.

-2565.jpg

Perezida Kagame yakira indahiro z’abayobozi bashya

2016-03-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Ubwongereza bwagumanye abimukira babwo, bukaduha abajenosideri” bacu”?

Editorial 04 Oct 2024
Zimbabwe: Umuriro Uraka Murugo kwa Mugabe Aho Grace Mugabe Ashaka gatanya n’umugabo we nyuma y’uko yeguye ku butegetsi

Zimbabwe: Umuriro Uraka Murugo kwa Mugabe Aho Grace Mugabe Ashaka gatanya n’umugabo we nyuma y’uko yeguye ku butegetsi

Editorial 06 Dec 2017
Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Lieutenant Seyoboka ukekwaho Jenoside yagejejwe i Kigali

Editorial 18 Nov 2016
Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Abanyamatiku n’ishyari bibasiye Umunyarwandakazi Louse Mushikiwabo

Editorial 06 Apr 2023

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024
Amakuru

U Rwanda rwegukanye igikombe cy’Afurika muri Sitting Volleyball babona itike y’imikino Pararempike 2024

Editorial 03 Feb 2024
Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana
Amakuru

Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana

Editorial 09 Jan 2025
Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi
POLITIKI

Abarwanyi batandatu ba FDLR bashyize intwaro hasi

Editorial 15 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru