Perezida Paul Kagame yasabye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu, REG, ko imodoka zacyo zashyirwaho nimero itishyurwa umuntu yahamagara mu gihe bibaye ngombwa, nyuma y’igitekerezo yagejejweho n’umwe mu baturage.
Kuri uyu wa Gatandatu nibwo uwitwa Felix Mugabi, yifashishije Twitter yagaragaje ko bikenewe ko “hagamijwe kurushaho kunoza serivisi nziza ku Rwanda rwacu rwiza, ntanga igitekerezo ko @reg_rwanda yagira nimero ihamagarwa itishyurwa ku modoka zayo zose. Perezida wacu dukunda @PaulKagame abyumve. Tubaye tubashimiye.”
Nyuma y’amasaha make Perezida Kagame yaje kumusubiza, avuga ko byumvikanye kandi impungenge ze ziza gusubizwa vuba bishoboka.
Ati “Abantu nabwiye kubikemura bashobora kuba baraye mu kazi!!!
U Rwanda rukomeje gukoresha imbaraga nyinshi mu kugeza amashanyarazi ku baturage, ari nako hanozwa uburyo abageraho adacikagurika kandi ukeneye serivisi zijyana n’ingufu akazibona byihuse.
Muri Raporo iheruka ya Banki y’Isi ku koroshya Ubucuruzi izwi nka ‘2019 World Bank Doing Business Report’, u Rwanda rwasimbutse imyanya 12 rugera ku wa 29 ku Isi, ruguma ku mwanya wa kabiri muri Afurika, inyuma ya Île Maurice.
Bimwe mu bipimo u Rwanda rwazamutseho cyane ni ukubona amashanyarazi, aho rwavuye ku mwanya wa 119 rukagera ku wa 68, no mu gufasha ibigo biri mu bihombo, aho rwavuye ku mwanya wa 79 rukagera ku wa 58.
Mu bijyanye no kubona amashanyarazi, REG yatangije uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu gusaba amashanyarazi ndetse igabanya igihe cyo kuyahabwa kigera ku minsi 20 ivuye kuri 34.
REG yanatangije uburyo bwo kugenzura ibura ry’umuriro no kugaragaza ibipimo bijyanye n’ibura ryawo n’igihe bimara, hifashishijwe ibipimo mpuzamahanga bizwi nka ‘System Average Interruption Duration Index (SAIDI)’ na ‘System Average Interruption Frequency Index (SAIFI)’.
Impuzandengo y’ingo zifite amashanyarazi mu Rwanda iheruka gutangazwa muri Gashyantare 2019, igaragaza ko zingana na 51%, zirimo 37% zifatira ku muyoboro mugari. Ubu u Rwanda rufite ubushobozi bwo gutunganya amashanyarazi angana na Megawatt 221, intego ikaba ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze mu 2024.