• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

  • U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye   |   10 Jun 2025

You are at :Home»ITOHOZA»Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Perezida Kagame yasesekaye i London [ VIDEO ]

Editorial 08 Mar 2017 ITOHOZA

Ku mugoroba w’ejo kuwa kabiri nibwo Abanyarwanda bo muri Diaspora ya UK bari bakubise buzuye ku muhanda i London Bridge Station ahitwa “the News Building” baje kwakira Umukuru w’Igihugu Perezida Kagame waraye mu Bwongereza aho azava yerekeza i Boston muri Amerika aho azatanga ikiganiro muri Harvard.

Perezida Paul Kagame yatangaje ko Abanyaburayi badakwiye guhora bagaragaza ko ibyabo byatunganye ngo bumve ko Afurika izahora ibigana.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu Bwongereza aho yagiranye ikiganiro n’ikinyamakuru ‘The Wall Street Journal’ cyandika ku nkuru z’ubukungu.

Ni ikiganiro kigaragaza aho Afurika yavuye n’aho yerekera, cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ku ‘Gushora imari muri Afurika, ejo hashize n’ahazaza hayo.”

Perezida Kagame yavuze ko yifuza kubona Afurika igirana ubufatanye mu by’ubucuruzi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibindi bice byo hirya no hino ku Isi kandi igatekereza ku bikwiye gukorwa n’abaturage bayo ubwabo n’ibyo bahuriraho n’impande zombi.

-6051.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko abanyafurika bakwiye kwishyira hamwe bakabyaza umusaruro amahirwe ari kuri uyu mugabane arimo umutungo kamere

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Afurika idakwiye gufatwa nk’umugabane uzahora ufatira amasomo ku Banyaburayi n’abandi bibwira ko ibyabo byamaze gutungana.

Ati “Mushaka kugaragaza ko ibyanyu ari nta makemwa, mugashaka ko tubigana nyamara ntimubura gutungurwa n’ibiri kuba muri iki gihe.”

Yavuze ko Afurika yagombye kuba yarakuye amasomo mu gutegera amabobo amahanga kuko nta nyungu yigeze ibibonamo, yemeza ko abatuye uyu mugabane bakwiye kwishyira hamwe bakabyaza umusaruro amahirwe ufite arimo n’umutungo kamere ndetse n’amaboko y’abayituye.

Ibihugu bya Afurika bikunze gutungwa agatoki ku kutubahiriza amahame ya demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, kubangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ibindi.

Perezida Kagame akomoza ku bya demokarasi yavuze ko mu Rwanda inyungu z’abaturage ari zo zishyirwa imbere hakanarebwa uruhare bagira mu bibakorerwa.

Ati “Nyurwa n’ukuri gushingiye ku kuba tutarigeze tugira uruhare mu bikorwa byo kugirira nabi abaturage bacu. Tugamije guteza imbere igihugu cyacu. Sinigeze mpindura Itegeko Nshinga. Niba mushaka kumenya ukuri muzasanga ari abaturage babikoze, si njye.”

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda bakuye amasomo mu byo banyuzemo, bakaba bigereranya na bo ubwabo aho kwigereranya n’abo ari bo bose.

«VIDEO»

-6050.jpg

-6049.jpg

-6048.jpg

-6047.jpg

-6047.jpg

-6046.jpg

-6043.jpg

-6042.jpg

-6041.jpg

-6040.jpg

Perezida Kagame kandi ategerejwe muri Kaminuza ya Harvard muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho azatanga ikiganiro mu kigo cyayo giharanira Iterambere Mpuzamahanga kuwa 10 Werurwe 2017.

Iki kiganiro kizitabirwa n’Abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza, abahanga mu ngeri zitandukanye hanyuma kiyoborwe na Ricardo Hausmann, Umuyobozi wa Centre for International Development (CID).

Iki kigo cy’Iterambere Mpuzamahanga ,CID, gikora kigamije kuzamura imyumvire ku bibazo byugarije Isi n’ibisubizo byashakwa mu guhangana n’inzara n’ibindi.

Ubukene bukabije busobanurwa nk’igihe ubushobozi bw’umuntu buba ari uko atunzwe n’idolari rimwe n’ibice 25 ku munsi. Mu 2010, nibura miliyoni 414 zabarurwaga mu mubare w’abafite iki kibazo muri Afurika yo munsi y’Ubatuyu bwa Sahara. Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko mu 2010, nibura abantu bari batunzwe na $ 1.25 ku munsi banganaga na 48.5% by’abaturage bose.

Umwaka ushize nabwo Umukuru w’Igihugu yaganiriye n’Abanyeshuri biga Harvard muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yagiranaga ikiganiro n’abiga politiki muri Harvard Institute of Politics, mu Mujyi wa Boston.

Icyo gihe yerekanye ko u Rwanda rutaheranwe n’amateka mabi rwanyuzemo ahubwo rwafashe ingamba zishingiye ku kugeza Abanyarwanda ku iterambere, ari nazo zatumye ruzuka rukaba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati “U Rwanda ruri ku isonga mu gukora neza atari muri Afurika gusa ahubwo no ku isi mu ngeri zitandukanye zirimo ubukungu, umutekano w’ubucuruzi, ubuzima, uburezi, kurwanya ibyaha, ruswa, guteza imbere umugore, inzego zizewe n’abaturage, ntibagiwe imibereho myiza y’abaturage n’ukwishyira ukizana.”

Perezida Kagame yavuze ko nubwo igihugu kiri mu nzira nziza kandi giha agaciro ibimaze kugerwaho, kitaragera aho cyifuza. Imwe mu nzitizi yagaragaje nk’iraje ishinga u Rwanda n’Isi muri rusange ni ukurandura ubukene.

Perezida Kagame yagaragaje kandi ko iterambere ridashobora kugerwaho hatabayeho ubuyobozi bwumva abaturage, bukabaha ubushobozi n’ubwigenge mu byo bitekerereje.

Ati “Mu Rwanda tugendera ku kumva ibitekerezo by’abaturage no gukemura ibyo batishimiye. Abayobozi barangwa no kwiyoroshya, gutahiriza umugozi umwe n’abo bakorera no gukorera mu mucyo.”

-6038.jpg

Perezida Kagame ubwo yatangaga ikiganiro muri Harvard University kuwa 26 Gashyantare 2016

2017-03-08
Editorial

IZINDI NKURU

Padiri Nahimana  arategura imyigaragambyo itemewe  kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Padiri Nahimana arategura imyigaragambyo itemewe kuri Ambasade y’u Rwanda i Buruseli

Editorial 29 Nov 2016
Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Anastase Gasana umuhuza hagati ya Kayumba na Rudasingwa

Editorial 17 Aug 2016
Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Raporo ishinja Ubufaransa uruhare rutaziguye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yakiriwe neza, ariko irimo inenge kuko hari ibyagizwe ubwiru

Editorial 28 Mar 2021
Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Polisi y’u Rwanda yemeje ko abateye i Nyaruguru baturutse i Burundi

Editorial 02 Jul 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru