• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Perezida Kagame yashimiye Arsenal iri kugaruka mu bihe by’intsinzi

Perezida Kagame yashimiye Arsenal iri kugaruka mu bihe by’intsinzi

Editorial 24 Oct 2018 IMIKINO

Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kuba Arsenal iri kugaruka mu bihe byayo byo kwitwara neza muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 23 Ukwakira 2018 nyuma y’umunsi umwe Arsenal FC itsinze ikipe ya Leceister City ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 1o wa Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nishimiye ko Arsenal iri kugaruka mu bihe byo gukina neza no gutsinda. Mukomereze aho!”

Aya magambo yakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y’imyaka 61 y’amavuko. Bugaragaza ibyishimo by’impurirane bishimangira intsinzi ikwiye ku isabukuru ye.

Musoni Narc yagize ati “Intsinzi ya nimugoroba ni wowe yari igenewe nyakubahwa. Ni umutsima w’isabukuru yawe.”

Abafana ba Arsenal mu Rwanda bavuze ko “Twishimiye ikipe yacu. Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Kagame.”

Perezida Kagame wabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.

Ni umwe mu bafana b’imena ba Arsenal FC [The Gunners] ndetse muri Gicurasi 2014 yashyikirijwe na Tony Adams wayibereye kapiteni impano zayivuyemo.

The Gunners ifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bw’igihugu binyuze muri “Visit Rwanda”.

Aya masezerano y’imyaka itatu yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa shampiyona wa 2018/2019.

Intsinzi ya Arsenal imbere ya Leicester yari iya cumi yikurikiranya muri uyu mwaka w’imikino. Iyi kipe yo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Londres yatsinzwe imikino ibiri ibanza ya shampiyona harimo uwo yahuye na Manchester City n’undi yakinnye na Chelsea.

Mesut Ozil ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino

2018-10-24
Editorial

IZINDI NKURU

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Amafoto- Héritier Luvumbu wakiniye ikipe ya Rayon Sports yageze i Kigali aho aje gukinira iyi kipe ku nshuro ye ya Kabiri

Editorial 29 Dec 2022
CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje   1/4

CHAN2016: Rutahizamu Sugira Eneste Amavubi ayagejeje 1/4

Editorial 20 Jan 2016
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Editorial 12 Feb 2024
Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Jonathan Vervenne n’ikipe ye ya Quick-Step Devo Team begukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2024

Editorial 18 Feb 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020
IMIKINO

Yevgeniy Fedorov wa Vino-Astana Motors ni we wegukanye agace ka mbere ka Tour du Rwanda 2020

Editorial 23 Feb 2020
Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire
Mu Rwanda

Abajya mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere ubumuntu – Lt Gen Dallaire

Editorial 11 Oct 2017
Kuki imyifatire yazimwe mu nzego n’Abantu muri Uganda bibangamiye umutekano w’u Rwanda.
INKURU NYAMUKURU

Kuki imyifatire yazimwe mu nzego n’Abantu muri Uganda bibangamiye umutekano w’u Rwanda.

Editorial 20 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru