Perezida Paul Kagame yagaragaje ibyishimo atewe no kuba Arsenal iri kugaruka mu bihe byayo byo kwitwara neza muri Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Bwongereza.
Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa 23 Ukwakira 2018 nyuma y’umunsi umwe Arsenal FC itsinze ikipe ya Leceister City ibitego 3-1 mu mukino w’umunsi wa 1o wa Shampiyona y’u Bwongereza, Premier League.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Nishimiye ko Arsenal iri kugaruka mu bihe byo gukina neza no gutsinda. Mukomereze aho!”
Aya magambo yakurikiwe n’ubutumwa bwinshi bwifuriza Perezida Kagame isabukuru nziza y’imyaka 61 y’amavuko. Bugaragaza ibyishimo by’impurirane bishimangira intsinzi ikwiye ku isabukuru ye.
Musoni Narc yagize ati “Intsinzi ya nimugoroba ni wowe yari igenewe nyakubahwa. Ni umutsima w’isabukuru yawe.”
Abafana ba Arsenal mu Rwanda bavuze ko “Twishimiye ikipe yacu. Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Kagame.”
Perezida Kagame wabonye izuba ku wa 23 Ukwakira 1957, yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo.
Ni umwe mu bafana b’imena ba Arsenal FC [The Gunners] ndetse muri Gicurasi 2014 yashyikirijwe na Tony Adams wayibereye kapiteni impano zayivuyemo.
The Gunners ifitanye imikoranire na Leta y’u Rwanda aho yamamaza ubukerarugendo bw’igihugu binyuze muri “Visit Rwanda”.
Aya masezerano y’imyaka itatu yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa shampiyona wa 2018/2019.
Intsinzi ya Arsenal imbere ya Leicester yari iya cumi yikurikiranya muri uyu mwaka w’imikino. Iyi kipe yo mu Majyaruguru y’Umujyi wa Londres yatsinzwe imikino ibiri ibanza ya shampiyona harimo uwo yahuye na Manchester City n’undi yakinnye na Chelsea.