Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Nzeri 2017 Perezida Kagame yashyizeho abayobozi mu nzego zinyuranye ku rutonde rw’abayobozi bashya bashyizwe mu nzego harimo Aimé Muzola yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi, isuku n’isukura(WASAC) asimbuye James Sano kuri uyu mwanya.
Muzola yiyongera ku barimo Fatina Mukarubibi wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, Maj Regis Gatarayiha wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Itumanaho; Emmanuel Nibishaka wagizwe Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu nk’uko tubikesha itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente.
Aba bashyizwe muri iyi myanya na Perezida , Paul Kagame ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 nk’uko ryavugururwe mu 2015.
Major François Régis Gatarayiha yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yabyaye Minisiteri ebyiri zirimo iy’urubyiruko ukwayo n’iy’ikoranabuhanga n’Itumanaho.
Fatina Mukarubibi yabaye Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutungo Kamere mu 2014, naho Muzola yari asanzwe ari Umuyobozi w’ishami rishinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, umwanya yagiyemo mu 2016.
Emmanuel Nibishaka yabaye Umujyanama wa mbere,muri Ambadase y’u Rwanda i New York mu 2014.