• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Perezida Kagame yashyizeho abayobozi bazayobora Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB)

Editorial 10 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Ku munsi w’ejo ku mugoroba wo kuwa Mbere, tariki ya 9 Mata 2018, ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasohoye  itangazo rivuga  ko Umukuru w’Igihugu yagize Col. Ruhunga Jeannot Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha ‘Rwanda Investigation Bureau’ (RIB) naho Kalihangabo Isabelle agirwa Umunyamabanga Mukuru Wungirije warwo.

Kalihangabo asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera uru rwego rushya ruzaba rubarizwamo.

Itegeko rishyiraho uru rwego risobanura ko rufite inshingano zo gukumira no kubuza ikorwa ry’ibyaha binyujijwe mu gushakisha no gukora iperereza ku bikorwa byose bifatika cyangwa mu ikoranabuhanga, gukora iperereza rigamije gushakisha, guhagarika no kuburizamo ibyaha biri gukorwa cyangwa ibyaha bishya n’udutsiko dukora ibikorwa bihungabanya cyangwa bishobora guhungabanya igihugu, abantu n’imitungo.

Gushaka, gusesengura, gusuzuma no kubika neza amakuru y’ibyavuye mu iperereza ndetse n’ibimenyetso by’ibyaha byakozwe cyangwa byateganywaga gukorwa. Gushakisha no gufata abenegihugu n’abanyamahanga bakekwaho ibyaha n’abahunze kubera gukora ibyaha hakurikijwe amategeko abigenga.

Gushyiraho no gushyira mu bikorwa ingamba zigamije kurwanya iterabwoba no gukora iperereza rijyanye na ryo mu rwego rwo kurirwanya, gushyiraho no gucunga mu buryo bw’ikoranabuhanga amakuru ajyanye n’iperereza hagamijwe kugira ububiko bw’amakuru yagenderwaho mu gushyiraho politiki na porogaramu zijyanye n’ubutabera.

Uru rwego kandi rufite inshingano zo gukoresha ubuhanga bw’isesengurabimenyetso bibaye ngombwa, hagamijwe gutanga ubufasha bushingiye ku buhanga mu gukora iperereza ku byaha no gutanga ubundi bufasha bwakenerwa, kurinda umutekano w’abakorewe ibyaha n’uw’abatangabuhamya n’ibindi.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, aherutse gutangariza abasenateri ko uru rwego rumaze umwaka rushyizweho n’itegeko ruzatangira gukora muri uku kwezi.

Yagize ati “Ruriya rwego rwashyizweho rwitwa Rwanda Investigation Bureau ubu rurimo kwiyubaka ku buryo bwihuta cyane, mu gihe cy’ibyumeru bibiri cyangwa bitatu biri imbere ruraba rukora kandi turimo gukora ngo ibi bishoboke.”

Itegeko rirushyiraho riteganya ko Ubunyamabanga Bukuru bwarwo bugizwe n’Umunyamabanga Mukuru n’Umunyamabanga Mukuru wungirije bose bashyirwaho n’iteka rya Perezida.

2018-04-10
Editorial

IZINDI NKURU

Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Ibinyoma Kongo ihimbira u Rwanda ntibishingiye ku rwango gusa, binafitanye isano n’ubuswa.

Editorial 20 Jul 2023
Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Perezida Kaguta Museveni yahawe inkwenene ubwo yatangazaga ko agiye kubaka umuhanda uhuza Uganda n’uBurundi unyuze muri Tanzaniya!

Editorial 20 May 2021
Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Burundi: Imiryango itegamiye kuri Leta irasaba AU kwinjira mu kibazo cy’u Burundi amazi atararenga inkombe

Editorial 06 Apr 2018
Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Mu Banyarwanda bajya n’abava muri Uganda ngo harimo abayoboke ba RNC

Editorial 10 Sep 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi
HIRYA NO HINO

RDC: Ubwumvikane buke muri Lamuka nyuma y’amagambo ya Moïse Katumbi

Editorial 27 May 2019
Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe
INKURU NYAMUKURU

Thabo Mbeki Wigeze Kuyobora Afurika Y’Epfo Yimwe Ikaze Muri Congo Nk’intumwa Idasanzwe

Editorial 22 Aug 2018
Minisiteri ya siporo yatangaje ko bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije asaga miliyari 30 Frw ugereranyije na Miliyari 6,7 Frw yashowe
Amakuru

Minisiteri ya siporo yatangaje ko bikorwa bya siporo u Rwanda rwakiriye byinjije asaga miliyari 30 Frw ugereranyije na Miliyari 6,7 Frw yashowe

Editorial 10 Aug 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru