Kuri iki cyumweru, Perezida Kagame yagejeje ikiganiro ku bantu barenga 18,000 bitabiriye inama ngarukamwaka ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Isiraheli iri kubera I Washington DC. Mu kiganiro cye muri iyi nama igamije gukomeza ubufatanye bw’Amerika na Isiraheli, Perezida Kagame yahamagariye abayitabiriye guhuriza hamwe imbaraga bakarwanya imigambi yose igamije guhakana Jenoside no gupfobya abayiburiyemo ubuzima. Yanavuze kandi ko gusigasira umutekano w’abantu bibabiswe, birenze gukoresha imbaraga z’amaboko gusa.
Perezida Kagame yagize ati: “ Umutekano w’abantu bigeze kwibasirwa n’ivangura iryo ariryo ryose ntugarukira ku mbaraga z’amaboko gusa.Isi yacu ntizigera itekana,haba kuri twe no kubandi kugeza igihe tuzatsindira ibitekerezo byose bigaragaza ubwicanyi nk’inshingano yo gukunda igihugu. Dufatanyije n’inshuti nka Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tugomba kuzahura ubufatanye mu kurwanya abahakana Jenoside ndetse bakanapfobya abayiburiyemo ubuzima.”
Perezida Kagame kandi yavuze ko u Rwanda rwifatanyije na Leta ya Isiraheli ikomeje kwibasirwa na bimwe mu bihugu bituranye nayo, avuga ko Isiraheli ifite uburenganzira bwo kubaho no gutera imbere nk’igihugu gifite uburenganzira bwose mu muryango mpuzamahanga.
Ashingiye ku mateka u Rwanda na Isiraheli bihuriyeho, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Isiraheli byabaye gihamya ko nta cyago uko cyaba kimeze kose kitagira iherezo.
Perezida Kagame yagize ati: “ Nta kabuza , u Rwanda ni inshuti ya Isiraheli. Nta mahano uko yaba ameze kose yatuma ubwenge bwa muntu n’umuhate wo kwiyubaka bitagera kuri ejo hazaza heza. Ukoroka no kwiyubaka kw’ibuhugu byombi nibyo bishimangira uku kuri.”
Avuga ku mubano wa Isiraheli n’umugabane w’Afurika, Perezida Kagame yavuze ko uyu mubano waranzwe no guhuza ubushobozi ndetse n’inyungu zihuriweho.
Perezida Kagame yagize ati: “Twishimiye uruhare rwa Isiraheli mu iterambere ry’Afurika no kuba ibihugu by’Afurika bikorana nayo neza. Mbere, iyi mikoranire ntiyagaragaraga ndetse byanagize ingaruka mu buryo bumwe ku myumvire abantu bagombaga kugira kuri isiraheli n’ibihe yanyuzemo.”
Perezida Kagame yashimangiye ko Isiraheli iri mu mwanya wo gufatwa nk’icyitegererezo cy’uburyo igihugu cyiyubaka, hashingiwe ku kuba yarageze ku byafatwaga nk’ibidashoboka kandi ikikijwe n’abanzi ndetse n’umuryango mpuzamahanga ukaba utayifuriza ibyiza.
Perezida Kagame yagize ati: “ Ibi byose ubihurije hamwe, bitanga ishusho y’ibyo twanyuzemo mu myaka mike ishize. Dutekereza ko hari amasomo menshi twabyigiraho nko kuba iyo abantu bagambiriye, bafite n’intego ishingiye ku kurokoka kwabo, nta nzitizi n’imwe yababuza kugera ku iterambere bifuza.”
Perezida Paul Kagame niwe mukuru w’igihugu wa mbere w’umunyafurika ugejeje ikiganiro ku bitabira iyi nama.
Umukuru w’Igihugu yashimangiye ko Israel ari inshuti ikomeye y’u Rwanda kuko ari ibihugu bisangiye amateka
Source & foto: Village Urugwiro