• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bamporiki yongeye kugirirwa icyizere, Uwacu Julienne na Dr Uwamariya bahindurirwa inshingano   |   28 Oct 2026

  • Urupfu rwa Robert Kabera ntirukiri amayobera, Kayumba Nyamwasa aravugwa ku isonga   |   28 Oct 2026

  • Inkuru ya Byiringiro wo mu Rwanda yakoze ku mitima ya benshi ubwo Bukayo Saka yasomaga ubutumwa yohererejwe   |   27 Oct 2026

  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

You are at :Home»POLITIKI»Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU
Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat

Haravugwa guheza abagore ku myanya y’akazi ikomeye muri Komisiyo ya AU

Ubwanditsi 05 May 2018 POLITIKI

Ivangura mu kazi rigamije guheza abagore ku myanya ikomeye ya Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ni rimwe mu masubyo agomba kujanjagurwa byihutirwa kuko bamwe mu bahakora bahamya ko bimaze kuba umuco mubi utonesha abagabo ugasuzugura ubushobozi bw’abagore.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat, amaze kwandikirwa amabaruwa menshi harimo abiri yasinyweho n’abagore bamusaba ko yakemura iki kibazo bita ‘agasuzuguro no gufatwa nabi’.

Ayo mabaruwa atandukanye yabonywe na Mail & Guardian, harimo imwe yo ku wa 25 Mutarama, yasinyweho n’abagore 37, igira iti “Twebwe, abakozi b’igitsina gore bakora muri Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, tubabajwe bikomeye n’ivangura mu kazi ryibasira abakozi b’abagore bakora muri komisiyo.”

Iyo baruwa ikomeza igira iti “Kwigirira icyizere muri komisiyo by’umwihariko muri twe abakozi b’abagore biri hasi cyane, kandi bizakomeza kugabanuka kuko nta gisubizo ubona giteganyijwe.”

Aba bagore bavuga ko ikibazo nyamukuru ari ivangura riba mu gushaka abakozi muri komisiyo, aho abagore bashoboye bafite n’ubunararibonye bigizwayo bakimwa imyanya ikomeye (Senior role) ahubwo igahora ihabwa abagabo.

Bavuga ko iki kibazo kigaragara cyane mu ishami rishinzwe amahoro n’umutekano, rifatwa nk’irikomeye muri AU.

Bati“Iyi mikorere ya Komiseri ushinzwe amahoro n’umutekano yo kugenera imyanya abagabo gusa hanyuma igaheza ndetse ikanasuzugura abagore, igomba guhagarara burundu. Igomba kugirwa icyaha muri AU.”

Iri shami riyobowe na Smail Chergui, niryo ryonyine muri Komisiyo ya AU, ridafite umugore uyoboye agashami ako ariko kose.

Indi baruwa yandikiwe Faki kuwa 14 Gashyantare, kimwe n’izindi zigaragaza byinshi ku bibazo biri mu ishami rishinzwe amahoro n’umutekano.

Iyi yasinywe n’abayobozi bakuru batanu bo mu ishami rishinzwe imiyoborere n’abakozi, ishinja Chergui, gukoresha nabi ububasha afite binyuze mu guha imyanya aba ashaka, kwivanga mu bizamini by’ibiganiro (interview) no mu bijyanye no gushaka abakozi.

By’umwihariko batunga urutoki mu bitarubahirijwe ubwo hashyirwagaho umuyobozi w’agateganyo ushinzwe agashami ko gucunga Ibiza ndetse no mu gushyiraho ushinzwe gukumira amakimbirane no gutanga umuburo.

Iyo baruwa igira iti “By’akamenyero Komiseri wenyine yongera gusuzuma lisiti, agahindura itonde, agakuramo amwe mu mazina akongeramo andi, kandi ibi byabaye ubuziraherezo. Ibikorwa bye byasubije hasi iri shami ry’ingenzi muri Komisiyo.”

Umuvugizi wa Perezida wa Komisiyo ya AU, Ebba Kalondo, yavuze ko nubwo adashobora kugira icyo mvuga agendeye ku mabaruwa yashingiweho handikwa inkuru, Umuyobozi wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe atazihanganira na rimwe igisa n’ihohoterwa cyose.

Yagize ati “Uburinganire no guteza imbere abagore mu Muryango ni ikintu cy’ingenzi cyitabwaho cyane. Muri Mutarama uyu mwaka inama y’Abakuru b’Ibihugu yafashe umwanzuro wo gushyiraho intego z’uburinganire mu nzego zose z’umuryango bitarenze mu 2025.”

Yakomeje agira ati “Buri kirego cy’uwari we wese n’ahari ho hose mu muryango gihabwa agaciro kandi kigakorwaho iperereza ryimbitse. Buri kirego kandi ni ukutwibutsa ko hakiri akazi kenshi ko gukora kugira ngo abantu bagire uburenganzira bungana aho bakorera.”

Abakora muri Komisiyo ya AU n’abigeze kuyikoramo yaba abagabo n’abagore bahamya ko ibyatangajwe muri ariya mabaruwa ari ukuri, nubwo batemeye gutangazwa amazina.

Hari benshi batangaza ko Faki arimo gufata ingamba zo gukemura ibibazo bijyanye no gutanga akazi mu ishami rishinzwe amahoro n’umutekano rya AU, harimo no guhagarika by’agateganyo ibijyanye no gushaka abakozi bakuru kugeza ibi bibazo bikemutse.

Ku rundi ruhande ariko azitirwa n’uko Komisiyo ya AU yubatse, aho Umuyobozi Mukuru wayo, umwungirije n’abandi ba komiseri umunani batorwa n’ibihugu bigize umuryango. Bikaba bitamushobokera kugira ijambo rikomeye kuri Komiseri wakoze amakosa.

Icyakora iki ni ikibazo agomba gukemura, kuko mu ibaruwa yo kuwa 14 Gashyantare, yagaragarijwe ko afitiwe icyizere cyo gukemura ibibazo bimaze imyaka, byakuze cyane ku ngoma ya Dlamini Zuma yasimbuye.

2018-05-05
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Sudani: Perezida Bashir yirukanye abagize Guverinoma bose

Ubwanditsi 10 Sep 2018
New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

New York: Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga Mukuru wa Loni

Ubwanditsi 12 Apr 2019
Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Dore Ingingo ku yindi Uko Perezida Paul Kagame yakoze impinduka mu bagize Guverinoma

Ubwanditsi 23 Aug 2023
Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Amarozi aravuza ubuhuha muri CNDD-FDD: Ndikuriyo mu bitaro by’indembe i Dubai azira kwifuza intebe ya Ndayishimiye

Ubwanditsi 18 Feb 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi
Mu Rwanda

Iya 4 Gicurasi 1994: FPR yandikiye Loni iyisaba kwamagana Jenoside yakorerwaga Abatutsi

Ubwanditsi 05 May 2018
Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda
Amakuru

Umuryango wa Gasana Eugène Richard, umuyoboke ukomeye w’umutwe w’iterabwoba, RNC, baramushishikariza kuva mu buyobe agasaba imbabazi u Rwanda n’Abanyarwanda

Ubwanditsi 05 Dec 2020
Polisi y’u Rwanda irashima uko abaturage bitwaye mu minsi mikuru
HIRYA NO HINO

Polisi y’u Rwanda irashima uko abaturage bitwaye mu minsi mikuru

Ubwanditsi 03 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru