Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kwifashishwa nk’uburyo butuma ibindi bikorwa abantu bakeneye bishoboka, hagamijwe no gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.
Perezida Kagame yabigarutseho ku munsi wa mbere wo gutangiza Transform Africa Summit 2018, yitabiriwe n’abagera ku 4000 baturutse mu bihugu bisaga 80 byo mu mpande zitandukanye z’Isi.
Ubwo yari ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku musozo w’ikiganiro cyagarukaga ku buryo bwo kubaka Isoko Rusange mu ikoranabuhanga, Perezida Kagame yagaragaje ko hari inzego zikwiye kongerwamo imbaraga, ashingiye ku byo yanyuzemo ubwo yinjiraga muri politiki.
Yagize ati “Ikibazo cya mbere nibazaga cyari ukwibaza ngo ni iki nkwiye kuba nkora muri politiki, ni ibihe bikwiye kuza imbere. Icyo naje kubona ni uko muri guverinoma cyangwa politiki, ni ugufasha abaturage gushobora gukora ibishoboka bashingiye ku bintu byinshi birimo ubucuruzi. Igikorwa cyanjye cya mbere kwari ugutuma ubucuruzi bushoboka, ku baturage bo mu gihugu cyanjye.”
Yavuze ko gukora byose bisaba ikoranabuhanga, guhanga udushya no kwihangira imirimo, bikaba ari ibintu by’ingenzi ibihugu bya Afurika bigomba gushyiramo imbaraga bifatanyije.
Yakomeje agira ati “Muri Afurika tugomba kugira iyo myumvire yo gutuma ubucuruzi bukorwa neza no kwemerera umuntu wese kubigiramo uruhare. Bivuze ngo izo miliyari 1.4 z’abaturage bagomba kubona ayo mahirwe, abari ku isoko bose bakabasha gukora ibyo bashoboye kandi abantu bafite ubushobozi butandukanye, hagashyirwaho uburyo butuma byose bishoboka.”
Yakomeje agira ati “Dushore imari mu burezi, mu buzima, mu bikorwaremezo, ibyo byose bizamura impano, ubumenyi, kugira ngo tugire abaturage bafite ubuzima bwiza, banabasha gukora ibibateza imbere bakigeza ku rundi rwego.”
Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gukorera hamwe, kugira ngo hubakwe uburyo butuma n’ibindi bikorwa byose bishoboka.
Yakomeje agira ati “Urebye ku ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru yaba 4G, 5G, dukwiye kubirangamira ariko tukanabasha guhanga uburyo bukemura ibibazo byo ku rwego rwo hasi bigera ku mubare munini w’abaturage.”
“Ntabwo ari ukuvuga ngo oya reka tugume muri ibyo bibazo abaturage bacu bafite gusa tube turetse iryo koranabuhanga rigezweho no guhanga udushya, Oya. Ni ukubaka uburyo bwo guhuza ibyo byose, bidufasha kwiteza imbere tukabasha kubaha ahazaza twifuza.”
Perezida w’Inteko Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye, Miroslav Lajčák, yavuze ko nubwo iyi nama bayise Transform Africa, itari mu nyungu za Afurika gusa, kuko impinduka zishobora guhera muri Afurika ariko zigakwira Isi yose, anabihuza no kuba iyi nama idakoranyije abaturutse mu bihugu 54 bya Afurika ahubwo baturutse imihanda yose mu migabane itandukanye.
Yakomeje agira ati “Iyo urebye Afurika ubona ibintu bitandukanye birimo amahirwe, ubushake, ariko igikomeye kurusha ibindi ni icyizere kubera ko mu byakozwe byose, hari n’ibindi bigiteganywa.”
Yavuze ko kugira ngo ibikorwa byose bikenewe bikorwe neza, hakenewe kwita ku ikoranabuhanga by’umwihariko, kuko rimaze guhindura ibikomeye imibereho y’abantu guhera ku buryo bavugana, uko bagura bakanagurisha n’uburyo batanga serivisi zitandukanye.