• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Patrice Evra wakiniye Manchester United n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, uri mu Rwanda yashimye intambwe y’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi   |   03 Sep 2026

  • Umushoramari akaba n’umuyobozi wa FERWAFA, Shema Fabrice, Urukiko rwategetse ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo   |   02 Sep 2026

  • Ibitego, uduhigo, amarira… Ibihe bidasanzwe byagize Lionel Messi igihangange ku Isi   |   01 Sep 2026

  • Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi   |   31 Aug 2026

  • Wazalendo yafashe abasirikare babiri b’Abarundi i Baraka, bajyanwa i Kinshasa: Ubwumvikane buke hagati ya FARDC n’ingabo z’u Burundi bwaturutse he?   |   31 Aug 2026

  • Police FC yasezereye Rayon Sports igera ku mukino wa nyuma wa Super Cup 2026 isanzeyo Kiyovu SC yo yasezereye Mukura VS   |   28 Aug 2026

 
You are at :Home»POLITIKI»‘Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

‘Twaba twihuse gucira urubanza Trump, gusa ntitwarerwa nk’abana’ – Kagame

Ubwanditsi 08 Mar 2017 POLITIKI

Perezida Paul Kagame asanga ubu hakiri kare ko hari uwacira urubanza ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko ngo Afurika ntikeneye kurerwa nk’abana.

Ubwo yasubizaga ikibazo kireba icyo Afurika itegereje ku buyobozi bwa Perezida Trump, Perezida Kagame yavuze ko kuba Abanyamerika ubwabo bagitegereje kureba icyo Perezida wabo azabagezaho, ngo bizafata igihe kirushijeho Abanyafurika kumenya icyo ubuyobozi bushya muri Amerika babwitezeho.

Yagize ati “Na mbere y’ibi nta politiki ihamye hagati ya USA na Afurika yigeze ibaho. Inyungu yacu nka Afurika si ukugira abantu bakorera ibintu Afurika, ahubwo abakorana na Afurika. Twaba twihuse gucira urubanza ubuyobozi bwa Perezida Trump ubu, ariko hari icyiza byatubyarira kuko atari ukurerwa nk’abana dushaka.”

Yunzemo ati “Birashoboka ko Abanyafurika bakeneye kwigishwa amasomo make ngo bakore ibyo bagakwiriye kuba barakoze kera, ari byo byo gutangira gukora baganisha ku kwigira.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko yifuza kubona umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bunoze aho kugira ngo ahite abibona mu ishusho mbi.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko abantu bagomba kumva ko gukorera hamwe bituma bagera ku nyungu bifuza, bitandukanye no kumva ko umwe yaba ari kugirira neza undi.

Ku ibanga ry’u Rwanda mu kwihutisha ubukungu, Perezida Kagame yavuze ko icy’ingenzi ari ugushyira Abanyarwanda imbere ya byose, politiki zigashyirwa mu bikorwa ngo ibyo abaturage bifuza bigerweho.

Muri iki kiganiro kandi Perezida Kagame yakiriye ibibazo by’abari bagikurikiye mu nyubako ya News Building y’i London, aho bamwe bagarutse ku karere n’umutekano wako ndetse no gushora imali mu rubyiruko.

-6052.jpg

Perezida Kagame yavuze no ku buyobozi bwa Donald Trump (Ifoto/Village Urugwiro)

2017-03-08
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

RUSHYASHYA 24 Mar 2026
Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye

Ubwanditsi 12 Jun 2025
RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida

RDC: Ishyaka riri ku butegetsi, PPRD, riravuga ko Kabila ari perezida kandi azahora ari perezida

Ubwanditsi 11 May 2018
Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Perezida Kagame yashyizeho abahagarariye u Rwanda mu bihugu 15

Ubwanditsi 16 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo
Mu Mahanga

Perezida mushya wa Zimbabwe, Mnangagwa yijeje abaturage demokarasi no guhanga imirimo

Ubwanditsi 23 Nov 2017
PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO
ITOHOZA

PARIS:UMUTANGABUHAMYA W’UMUPADIRI YAGARAGAJE UBUGOME BWA NGENZI MU IYICWA RY’ABATUTSI I KABARONDO

Ubwanditsi 01 Jun 2016
Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza
Amakuru

Leceister City yatsinze Manchester City itwara igikombe cya Community shield kibanziriza itangira rya shampiyona y’u Bwongereza

Ubwanditsi 08 Aug 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026
Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

Ba Minisitiri u Rwanda rwahaye amahirwe bavuye mu nkambi za Tingi Tingi na Ngara

27 Jun 2026
AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

AMAFOTO- Abarimo Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, uw’Ubuzima, Dr Sabin bari mu bantu barenga 4000 bitabiriye Kigali International Peace Marathon

13 Jun 2026
Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

Dusesengure CV ya Baker Byatsi uvugako yize Kaminuza igihe yari afunze

03 Jun 2026

Perezida Kagame yashimye PSG yegukanye UEFA Champions League ya 2025/26

31 May 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru